Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 7

el696vqwkaauxgw.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020 yatangaje ko abantu banduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 7 mu bipimo 1604 byafashwe. Barimo 2 babonetse mu mujyi wa Kigali, 4 babonetse muri Nyagatare n’undi wabonetse muri Rusizi.

Rusizi: Ibura ry’isambaza rikomeje guca ururondogoro, bivugwa ko zijya muri RDC

img-20201103-wa0021.jpg

Abatuye umujyi wa Rusizi n’inkengero zawo basanzwe bafata isambaza nk’ikiribwa cy’ingenzi mu mibereho yabo, bakomeje guterwa ururondogoro n’ibura ryazo bavuga ko rikabije, bitigeze bibaho mu bindi bihe, aho mu kwezi kumwe ikilo kivuye ku mafaranga 2500 kikagera kuri 4000, bakavuga ko bazibura kuko abakazibagejejeho bazijyana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwihishwa, kuko ho ngo […]

Uganda: Gen. Muhoozi na Bobi Wine batangiye guhigana ubutwari

Umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni mu by’umutekano, akanaba umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangiye guterana amagambo na Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu gihe habura amezi atatu yonyine muri Uganda hakaba amatora y’umukuru w’Igihugu. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Bobi Wine yatanze Kandidatire ye mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri […]

Rusizi: Ubujura bw’amatungo bwakajije umurego

babyuka_basanga_ihene_zibwe.jpg

Abaturage b’akagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi baravuga ko ubujura bw’amatungo bwarushijeho gukara mu cyumweru cyo kuva ku wa 19 kugera ku wa 25 Ukwakira, aho mu Mudugudu umwe wa CitĂ© abaturage 5 bibwe amatungo yabo, bikaba byarabaye no mu yindi midugudu, bagakeka ko abayabiba bayabaga bakarara bambutsa inyama bazijyana […]

Guverineri Munyentwari yavuze abemerewe kwambuka imipaka ihuza u Rwanda na RDC

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020 yatangaje ko imipaka ihuza Rubavu na Goma ndetse n’uhuza Rusizi na Bukavu idafunguye ku bantu bose. Aganira nĂ­tangazamakuru, Munyentwari ati: “ Bisobanuke neza, ntabwo abantu bose bemerewe kwambuka umupaka ngo bajye muri Repubulika Iaharanira Demokarasi ya Kongo nk’uko byari bisanzwe mbere y’icyorezo cya Koronavirusi; […]

Ibintu 4 mu mibanire y’abashakanye biba bikwiye gukomeza kuba ibanga ryabo

Hari ibintu bimwe mu mibanire y’abashakanye biba bitagomba kuganirwaho n’abandi bantu usibye mugenzi wawe mubana. Umubano w’abakundana urihariye kubera ubucuti, isano y’umubiri n’amarangamutima bisangiwe n’abantu babiri, aho kuba batatu nk’uko abahanga mu by’imibanire babivuga. Twese twagiye tugirana n’inshuti zacu ibiganiro ku rukundo rwacu cyangwa tukabigirana abantu twizeye. Ariko, ni ngombwa kumenya ko ibintu byose biba […]

RBA yahawe uburenganzira bwo kwerekana shampiyona y’u Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kabiri ryasinyanye amasezerano n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) aruha uburenganzira bwo gutambutsa (kuri Televiziyo) amarushanwa ritegura. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Remera ku cyicaro gikuru cya FERWAFA, hagati ya Rtd Brig. Gen Sekamana Jean Damascène uyobora FERWAFA na Arthur Asiimwe uyobora RBA. Perezida wa FERWAFA yavuze ko […]

RIB yafashe ukekwaho kwica umuturanyi we, iracyahiga undi wishe umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Nsengimana Damien wakekwagaho kwica uwitwa Uwimana Pelagie wari umuturanyi we, runatangaza ko rushakishwa uwitwa Nsengiyumva Jean Claude ukekwaho kwica umugore we. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020, Nsengimana Damien yishyikirije inzego za Polisi Station ya Jabana. RIB ku wa Mbere tariki 2 […]

Shaddyboo yigize Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya ba Slayqueens

el5iirxx0auohcf.jpg

Umunyarwandakazi wamenyekaniye ku gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, yibona nka Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abitwa ‘Slayqueens’. Uyu mubyeyi yabitangarije ubwo hari hamaze gukorwa ikipe yiswe iy’igihugu y’Abanyarwandakazi ba Slayqueens 11 babanza mu kibuga. Nk’uko bigaragara muri iyi kipe, Shaddyboo bamwe bita Umwamikazi wa Instagram, agaragara ku mwanya wa rutahizamu, ukunze guhabwa abambara […]

Umugore wa Tshisekedi yasuye Ne Muanda umushinja kuba Umunyarwandakazi_Amafoto

fb_img_16043477630037959.jpg

Umugore wa Perezida FĂ©lix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Denise Nyakeru, tariki ya 31 Ukwakira 2020 yasuye Zacharie Badiengila uzwi nka Ne Muanda Nsemi umushinja kuba Umunyarwandakazi. Nk’uko Denise Nyakeru yabitangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2020, icyamujyanye kureba Ne Muanda ni ukugira ngo baganire ku makuru ye no […]

Agatha Kanziga yitabye Urukiko rwa Paris mu iperereza ku mujandarume Paul Barril

gettyimages-638421644-1024x1024.jpg

Agathe Kanziga, umupfakazi w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, kuri uyu wa Kabiri, itariki 03 Ugushyingo, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Paris agiye kubazwa mu iperereza ku ruhare Umujandarume w’Umufaransa, Paul Barril, yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Ku myaka ye 78, Agathe Kanziga yahamagajwe n’umucamanza w’iperereza wari ushinzwe iri […]

L’ancien procureur général, Jean Bosco Mutangana, libéré

Le Bureau d’EnquĂŞte du Rwanda (RIB) a confirmĂ© la libĂ©ration de Jean-Bosco Mutangana, l’ancien procureur gĂ©nĂ©ral, qui avait Ă©tĂ© arrĂŞtĂ© pour utilisation prĂ©sumĂ©e de faux documents. Thierry Murangira, le porte-parole de RIB a dĂ©clarĂ© au New Times que le suspect avait Ă©tĂ© libĂ©rĂ© lundi 2 novembre, mais il a indiquĂ© que des enquĂŞtes Ă©taient en […]

Rayon Sports yaba yisubiye ku kwirukana Jean Paul?

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports, bwavuze ku makuru yavugaga ko Nkurunziza Jean Paul wari Umuvugizi wa Rayon Sports FC yakuwe ku mirimo, buvuga ko atari ukuri. Mu kiganiro Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yagiranye na Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ubu nka perezida w’ikipe ari we […]

Arusha: Hasubukuwe urubanza rw’abagerageje guhindura igihano cyahawe Ngirabatware

bnm.png

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 03 Ugushyingo 2020, ku cyicaro cy’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) i Arusha, hasubukuwe urubanza ruregwamo Turinabo n’abareganwa na we, bashinjwa kugerageza guha ruswa abatangabuhamya bagamije guhindura igihano cyahawe Augustin Ngirabatware wari minisitiri w’igenamigambi mu gihe cya jenoside, hatangwa ibimenyetso bibashinja. Inyandiko […]

Abatekereza ko bakoresha igisirikare barwanya Museveni bararota ku manywa_Gen Muhoozi

Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’Umujyanama we wihariye mu by’umutekano, yavuze ko abasirikare ba Uganda bose bafata Museveni nka se cyangwa sekuru, akurira inzira ku murima abibwira ko igisirikare gishobora kumutera umugongo. Yabitangaje mu gihe muri Uganda imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu irimbanyije, aho amashyaka akomeje kwemeza abakandida […]

Uganda: Umuvugizi w’ishyaka FDC yatawe muri yombi

ad-2.png

Umuvugizi w’ishyaka FDC, Ibrahim Ssemujju Nganda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yatawe muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri Station ya polisi ya Najjanakumbi mu Karere ka Wakiso mu gihugu cya Uganda. Bwana Ssemujju yafashwe n’abapolisi n’abasirikare ubwo yari mu nzira agana ku biro by’ishyaka FDC bivugwa ko byari byafunzwe n’igipolisi kitemerera umuntu wese kubikandagiraho. […]

Amafoto ya Perezida Ndayishimiye uri i Malabo mu ruzinduko rw’akazi

el2kw5gwoaauodp.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2020 yageze mu murwa mukuru wa GuinĂ©e Equatoriale, Malabo, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu. Ari kumwe n’umugore we, Angeline Ndayishimiye, bakiriwe na Perezida wa GuinĂ©e Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo n’umugore we, Constancia Mangue, ku kibuga cy’indege cya Malabo. Amafoto ya Perezida Ndayishimiye […]

U Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano azarushaho gushimangira umubano wabyo

Kuri uyu wa Mbere, itariki 02 Ugushyingo 2020, u Rwanda na Ghana byagiranye amasezerano y’ubufatanye rusange agamije gushyiraho komisiyo ihoraho y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi (Permanent Joint Commission for Cooperation), yashyiriweho umukono, i Accra hagati ya Minisitiri wa Ghana ushinzwe ububanyi n’amahanga, Shirley Ayorkor Botchwey, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Minisitiri Shirley […]

Mutangana wafunzwe mu cyumweru gishize, yafunguwe

Mutangana Jean Bosco (wabaye Umushinjacyaha Mukuru), uherutse gufungwa mu cyumweru gishize akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, yarekuwe. Aya ni amakuru dukesha igitangazamakuru Igihe, cyatangaje kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020 kivuga ko yizewe. Byamenyekanye ko Mutangana yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 26 Ukwakira 2020 nk’uko Umuvugizi w’uru rwego w’umusigiri, Dr. […]

Burundi: Haribazwa ikihishe inyuma y’imirambo ikomeje kugaragara kuri Rusizi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 02 Ugushyingo 2020, ku nkengero z’Umugezi wa Rusizi hagaragaye imirambo ibiri, uw’umugabo n’undi w’umugore yabonwe n’abantu bitambukiraga ku muhanda wa 6 munsi y’agasozi ka Kagazi, zone ya Cibitoke, muri Komini Rugombo, ho mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, aho abaturage bakomeje kwibazwa ikihishe inyuma […]

Umunyemari Nkubiri ukurikiranweho guhombya leta za miliyari, ararembye

Umunyemari Nkubiri Alfred ukurikiranweho guhombya leta y’u Rwanda miliyari zirenga ebyiri muri gahunda yo guha abahinzi ifumbire, ararembye. Amakuru dukesha Umuseke avuga ko Nkubiri wari ufungiwe muri Gereza ya Mageragere iherereye mu Karere ka Nyarugenge, yarembye, aza koherezwa mu bitaro bya Kigali (CHUK) igitaraganya. Muri ibyo bitaro, ngo ni ho Nkubiri akirwariye. Hari amakuru yaramutse […]

RDC: Inyeshyamba zafashe zimwe mu mfungwa ziherutse gutoroka zizishyikiriza leta

Intumwa y’umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Beni, ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Col. Mukulu, kuri uyu wa Mbere, itariki 02 Ugushyingo yemeje ko inyeshyamba z’umutwe wa UPLC (Union du Peuple pour la LibĂ©ration du Congo) zibarizwa ahitwa Kalunguta, ku muhanda Butembo-Beni, zashyikirije FARDC imfungwa 50 zataye muri yombi mu […]

Umwe mu mipaka uhuza u Rwanda na RDC wafunguwe

Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byafashe icyemezo cyo kongera gufungura umupaka uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma, ariko hubahirijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Icyemezo cyo kongera gufungura uriya mupaka cyafashwe ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo, mu nama yabereye i Goma ihuje intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira […]

Huye: Intego ni uguharanira ko amasomo akomeza, nta nkomyi ya Covid-19

img-20201102-wa0126.jpg

Abanyeshuri n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu Karere ka Huye bari banyotewe no kubona leta y’u Rwanda isubukura amasomo, bemeza ko hafashwe ingamba zihagije, bakaba bafite intego yo guharanira ko amasomo akomeza, nta nkomyi y’icyorezo cya Covid-19. Abo mu bigo by’amashuri bibiri biri muri aka Karere; GSO Butare (Indatwa n’Inkesha) na ENDP karubanda ni bo babitangarije […]

Ntabwo Yezu yemeye ko mfa kuko ntarasoza ubutumwa bwe_Padiri Ubald

Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze iminsi arembejwe n’icyorezo cya Covid-19 yavuze ko Yezu atemeye ko apfa, kuko atarasoza ubutumwa. Ibi yabibwiye Katsey Long wasigaye ahagarariye ibikorwa bye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nk’uko Barbara Heil ukorana bya hafi na Padiri Ubald yabitangaje mu rukerera rw’uyu wa 3 Ugushyingo 2020. Barbara Heil yavuze ko Padiri Ubald […]