U Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano azarushaho gushimangira umubano wabyo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 02 Ugushyingo 2020, u Rwanda na Ghana byagiranye amasezerano y’ubufatanye rusange agamije gushyiraho komisiyo ihoraho y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi (Permanent Joint Commission for Cooperation), yashyiriweho umukono, i Accra hagati ya Minisitiri wa Ghana ushinzwe ububanyi n’amahanga, Shirley Ayorkor Botchwey, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Minisitiri Shirley Ayokor Botchwey yagejeje ijambo ku bitabiriye ibyo birori, agaragaza umubano umaze igihe kinini n’imibanire ya gicuti hagati ya Ghana n’u Rwanda.

Kuri minisitiri Botchwey, “umubano w’ibihugu byombi wageze ku ntera ikomeye muri Mutarama 2020 hashyirwaho ambasade y’u Rwanda muri Ghana no gushyiraho Dr Aisa Kirabo Kacyira nka ambasaderi wa mbere w’u Rwanda utuye muri Repubulika ya Ghana ”.

Ni mu gihe mbere yaho ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana yari afite icyicaro i Abuja muri Nigeria.

Yongeyeho ko kuba u Rwanda rwarafunguye ambasade nshya i Accra mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 ari ibyo gushimirwa nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa Ghanaweb.com ikomeza ivuga.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ghana yakomeje ahamagarira imiryango y’ubucuruzi muri Ghana n’u Rwanda gukoresha amahirwe menshi y’ubukungu mu bihugu byombi kandi muri urwo rwego, agaragaza imiterere y’ishoramari ryiganje muri Ghana ndetse n’ubushake butangwa mu itegeko rigenga iterambere ry’ishoramari rya Ghana ryo mu 2013, ndetse ashishikariza Guverinoma yu Rwanda gusaba abanyemari barwo gushora imari muri Ghana.

Yavuze ko ishyirwaho ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ritanga amahirwe mashya ku bihugu byombi yo kwagura umubano w’ubucuruzi ku rwego rw’ibihugu byombi ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange ndetse anemera uruhare u Rwanda rwagize mu gutuma icyicaro cy’ubunyamabanga bwa AfCFTA gishyirwa i Accra.

Mu izina rya Guverinoma ya Ghana, Shirley Ayorkor Botchwey yagaragaje icyifuzo cya Ghana cyo gukorana n’u Rwanda mu gushimangira umubano usanzwe ndetse no gushakisha izindi nzego z’ubufatanye hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *