Agathe Kanziga, umupfakazi w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, kuri uyu wa Kabiri, itariki 03 Ugushyingo, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Paris agiye kubazwa mu iperereza ku ruhare Umujandarume w’Umufaransa, Paul Barril, yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Ku myaka ye 78, Agathe Kanziga yahamagajwe n’umucamanza w’iperereza wari ushinzwe iri perereza kubera “ubufatanyacyaha muri jenoside”, kugira ngo ashyirwe mu rwego rw’umutangabuhamya wafashijwe, umuhuza hagati y’umutangabuhamya usanzwe ndetse atangire kwigwaho , nk’uko amakuru aturuka mu begereye iyi dosiye avuga.
Uyu mupfakazi wa Habyarimana, u Bufaransa bwanze koherereza u Rwanda ariko ntibunamwemerere ubuhungiro kubera ibyaha akekwaho, agomba kubazwa aho ahuriye n’umujandarume Capt. Paul Barril wahoze ukora muri Perezidansi y’u Bufaransa ku butegetsi bwa Francois Mitterand mu myaka ya za 80 ashinzwe ibijyanye n’umutekano hagati y’igihugu cye n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika.
Iri bazwa riri mu rwego rw’ibirego byatanzwe mu 2013 n’umuryango Survie, Impuzamashyirahamwe mpuzamahanga ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (FIDH) n’ishami ryayo mu Bufaransa.
Iyi miryango ishinja Barril kuba ari we washyize umukono ku masezerano yo kugurisha u Rwanda intwaro zifite agaciro ka miliyoni 3 z’Amadolari mu gihe jenoside yari irimbanyije mu 1994, kandi Loni yari yarafatiye ibihano (embargo) Guverinoma y’Abatabazi biyibuza kugurishwa intwaro.

Paul Barril
Bivugwa ko Barril yari afitanye umubano w’akadasohoka n’umuryango wa Habyarimana, by’umwihariko abahungu b’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda.
Mu 2016, abacanshuro benshi bo mu miryango y’ibanga baherekeje Barril mu Rwanda, ku itariki 06 Gicurasi 1994 mu ndege ya Falcon 50, barabajijwe ariko ntibakurikiranwa.
Agatha Kanziga nawe akunze kuvugwaho kuba ari we wari uyoboye agatsiko k’abari ku butegetsi kazwi nk’Akazu, abamushinja bavuga ko ari ko kateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu wasohotse mu Rwanda ku itariki 09 Mata 1994, nawe ubwe kuva mu 2008 ararebwa n’iperereza ku ruhare rwe muri iyi jenoside mu kirego cyatanzwe na CPCR (Collectif des parties civiles pour le Rwanda).


