Umunyemari Nkubiri Alfred ukurikiranweho guhombya leta y’u Rwanda miliyari zirenga ebyiri muri gahunda yo guha abahinzi ifumbire, ararembye.
Amakuru dukesha Umuseke avuga ko Nkubiri wari ufungiwe muri Gereza ya Mageragere iherereye mu Karere ka Nyarugenge, yarembye, aza koherezwa mu bitaro bya Kigali (CHUK) igitaraganya.
Muri ibyo bitaro, ngo ni ho Nkubiri akirwariye.
Hari amakuru yaramutse avuga ko Nkubiri yaba yapfuye gusa Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rumaze gutangaza ko uyu munyemari ari muzima.
Nkubiri ni nyir’ikigo cya Enas leta yahaye isoko ryo gukwirakwiza ifumbire mvaruganda ku bahinzi; akaba azwi cyane mu Ntara y’Iburasirazuba.


