img-20201103-wa0021.jpg

Rusizi: Ibura ry’isambaza rikomeje guca ururondogoro, bivugwa ko zijya muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Abatuye umujyi wa Rusizi n’inkengero zawo basanzwe bafata isambaza nk’ikiribwa cy’ingenzi mu mibereho yabo, bakomeje guterwa ururondogoro n’ibura ryazo bavuga ko rikabije, bitigeze bibaho mu bindi bihe, aho mu kwezi kumwe ikilo kivuye ku mafaranga 2500 kikagera kuri 4000, bakavuga ko bazibura kuko abakazibagejejeho bazijyana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwihishwa, kuko ho ngo zigurwa menshi cyane.

Iki ni ikibazo gisa nk’ikimaze kuburirwa umuti n’urukingo nk’uko abagore bari basanzwe batunzwe n’ubucuruzi bwazo babivuga, bakavuga ko mbere abarobyi ba Rusizi bazibazaniraga bakazigura,hakaba n’abacuruzi bazo baziranguraga n’abarobyi ba Nyamasheke na Karongi na bo bakazibagezaho,ariko ubu ngo babona nke cyane bahabwa n’abarobyi ba Rusizi, abacuruzi bazo bazikura Nyamasheke na Karongi,aho kuzibazanira bakazijyana mu mato ya moteri, bagahurira mu mazi hagati n’abanyekongo baje kubatega bakazibagurisha,abandi bagataha amara masa.

Sinangabakobwa Françoise uri muri Koperative yitwa CODEPEK ibumbye abagore bagera kuri 400 bakora ubu bucuruzi mu mujyi wa Rusizi, ubwo Bwiza.com yabasangaga aho basanzwe bazirangurira, mu gisa n’imyigaragambyo basaba ko ubuyobozi butajenjekera iki kibazo, yagize ati: “Mbabazwa cyane n’uko kuva bafungura ikivu ntarabona isambaza nshuruza kandi nari nzi ko,kuba barafunze amezi 6 yose muri aka karere, n’umupaka ufunze abanyekongo bataza kuzitwara ku bwinshi twari kubura aho tuzishyira none ntituzibona.’’

Yarakomeje ati: “Twamaze gutahura ko zijyanwa muri Kongo rwihishwa, baciye mu rihumye inzego z’umutekano zikorera mu mazi kuko iyo zakajije ingamba zo gukumira abarobyi n’abacuruzi bazijyanayo ziraboneka. Tunababazwa n’uko nta muyobozi n’umwe ku rwego rw’aka karere uratwegera ngo adusobanurire ibi bintu kuko bishobora guteza ibindi bibazo bakomeje kubikinisha.’’

Ubwo Bwiza.com yabazaga iki kibazo ushinzwe uburobyi muri RAB mu ntangiriro z’ukwezi gushize, Uwizeyimana Cécile, yari yavuze ko n’ubwo zitabuze cyane nk’uko icyo gihe byavugwaga, ariko ko uku kubura guterwa no gukoresha imitego itemewe no kuba izuba ryaravuye igihe kirekire ntizororoke neza, ibi aba bacuruzi b’isambaza bakabihakana.

Umwe ati: “Si byo kuko si ubwa mbere iyo mitego ikoreshwa cyangwa n’iryo zuba ngo rive icyo gihe avuga,ahubwo ni uko kuzijyana muri Congo rwihishwa bibitera kuko ho ngo ibase y’ibilo 20 babaha amafaranga hafi 60,000 y’amanyarwanda mu gihe twe tutarenza 50,000, kandi ngo ntibakwemera ko tubahombya.’’

Umwe mu bacuruzi bazo bazikura i Nyamasheke bazizanira aba bacuruzi bandi, ushinjwa kuba mu bazijyana muri Congo, yabwiye Bwiza.com ati: ’’Baratubeshyera ntituzijyanayo, ahubwo abanyekongo bacyiza kuzigura umupaka utarafungwa baduhaga menshi n’aba bagenzi bacu bakayaduha. Ubu baraduhombya bigatuma tuzigurisha i Nyamasheke kuko abaguzi baho babaye benshi kandi umusaruro wazo waragabanutse cyane,ntituzi impamvu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem na we ahakana ibivugwa ko zijyanwa muri Congo mu buryo bwa magendu, ngo zibuze kubera ko mu kivu umusaruro wagabanutse, nta yindi mpamvu.

Ati: ’’Kuzijyana magendu muri Congo si byo kuko dufite abasirikare n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi kandi ntawabaca mu maso ngo azambukane, ikibazo kiri ku musaruro wazo wagabanutse cyane mu kiyaga nanjye sinamenya impamvu.’’

Ati: “Turasaba abari muri bizinesi y’uburobyi n’ubucuruzi bw’isambaza kugana za kareremba bakareka ibya gakondo kandi nk’ubuyobozi twiteguye kubibafashamo,abavuga ko bihenze cyane,hari amabanki n’ibindi bigo by’imari byabaguriza natwe tukabafasha mu bisigaye, na ho ibyo gutegereza isambaza ziboneka ubundi zikabura babivemo.’’

Ku bavuga ko ikivu cyafunzwe kubera COVID-19 isambaza ziboneka ku bwinshi, aho ikilo kitarenzaga amafaranga 2000 ubu kikaba cyikubye 2 mu kwezi kumwe,batumva ukuntu zihise ziburamo bagifungura, Meya Kayumba Ephrem avuga ko na we atabizi bizwi n’abatekinisiye babyo,ariko nta yindi mpamvu ituma zarabuze.

Isambaza ni ikiribwa cy’ingenzi cyane mu batuye Akarere ka Rusizi, abamaze igihe mu burobyi n’ubucuruzi bwazo bakavuga ko impamvu abanyekongo bazitwara cyane kandi na bo baroba, ari uko iz’ino ziryoha kuruta izirobwayo kuko ho ngo n’imitego itujuje ubuziranenge bazirobesha izigabaniriza uburyohe.

img-20201103-wa0021.jpg

img-20201018-wa0018.jpg Abanyarusizi bavuga ko isambaza zijyanwa muri RDC

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Ibura ry’isambaza rikomeje guca ururondogoro, bivugwa ko zijya muri RDC
    Aba bacuruzi barabeshya cyane rwose:
    1.Isamabaza zinyamasheke zigurwa n’abaturage ba Nyamasheke mbere nambere izo dusaguye nizo zijya kumasoko amasoko rero mugihugu nimenshi harizijya I Kigali,huye,muhanga no mubugarama,kuba rero batabona isambaza nyinshi zivuye i nyamasheke sikibazo kuko umuntu ashorera aho abona amafranga menshi,gusa kujyezubu mumasoko ahari ntasoko dufite muri Congo,kandi ntanuwakemererwa gukora ubucuruzi muburyo butemewe,ngo ahurire na bacongomen mumazi ntibyemewe ntibinashoboka.ahubwo nibamenyeko amasoko yabaye menshi acyeneye isambaza.

  2. Rusizi: Ibura ry’isambaza rikomeje guca ururondogoro, bivugwa ko zijya muri RDC
    Aba bacuruzi barabeshya cyane rwose:
    1.Isamabaza zinyamasheke zigurwa n’abaturage ba Nyamasheke mbere nambere izo dusaguye nizo zijya kumasoko amasoko rero mugihugu nimenshi harizijya I Kigali,huye,muhanga no mubugarama,kuba rero batabona isambaza nyinshi zivuye i nyamasheke sikibazo kuko umuntu ashorera aho abona amafranga menshi,gusa kujyezubu mumasoko ahari ntasoko dufite muri Congo,kandi ntanuwakemererwa gukora ubucuruzi muburyo butemewe,ngo ahurire na bacongomen mumazi ntibyemewe ntibinashoboka.ahubwo nibamenyeko amasoko yabaye menshi acyeneye isambaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *