Guverineri Munyentwari yavuze abemerewe kwambuka imipaka ihuza u Rwanda na RDC

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020 yatangaje ko imipaka ihuza Rubavu na Goma ndetse n’uhuza Rusizi na Bukavu idafunguye ku bantu bose.

Aganira nítangazamakuru, Munyentwari ati: “ Bisobanuke neza, ntabwo abantu bose bemerewe kwambuka umupaka ngo bajye muri Repubulika Iaharanira Demokarasi ya Kongo nk’uko byari bisanzwe mbere y’icyorezo cya Koronavirusi; ahubwo abemerewe ni abafite impamvu zizwi nk’abanyeshuri, abaganga, abacuruzi nabo bibumbiye mu makoperative; abarwayi n’abandi bafite impamvu zigaragara kandi zizwi n’ubuyobozi.

Uyu muyobozi yavuze ko abo nabo bemerewe kwambuka umupaka batazajya babikora buri munsi ahubwo bagomba gutura muri kimwe mu gihugu bafitemo inyungu. Ati: “Urugero niba ari umuganga ukorera mu Rwanda avuye mu Kongo, agomba gutura mu Rwanda kuko atazajya yemererwa kwambuka uko yishakiye nkuko yajyaga abikora mbere y’icyi cyorezo.”

Yemeje ko inama yamuhuje na mugenzi we w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kasivita Nzanzu Carly yari igamije kurebera hamwe uburyo bakomeza gufatanya kurwanya icyorezo cya Covid-19, ndetse no koroherezanya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi. Ubusanzwe abantu bambukaga ariko bafite impamvu zizwi nko kwivuza ndetse n’abacuruzi bibumbiye mu makoperative, kandi bazajya babifashwamo n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka bo ku mpande zombi.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’inama yabaye ku wa 2 Ugushyingo 2020, mu Mujyi wa Goma yahuje intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Guverineri w’Intara y’uburengerazuba, Munyentwari Alphonse mu gihe ku ruhande rw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru hari Guverineri Nzanzu Carly Kasivita.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *