RBA yahawe uburenganzira bwo kwerekana shampiyona y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kabiri ryasinyanye amasezerano n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) aruha uburenganzira bwo gutambutsa (kuri Televiziyo) amarushanwa ritegura.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Remera ku cyicaro gikuru cya FERWAFA, hagati ya Rtd Brig. Gen Sekamana Jean Damascène uyobora FERWAFA na Arthur Asiimwe uyobora RBA.

Perezida wa FERWAFA yavuze ko amasezerano basinye adafite isura nk’ayo abantu bari bamenyereye, gusa akaba azafasha impande zombi.

Ati: “Ni amasezerano adafite isura isa n’ibyo abantu bamenyereye ngo RBA yasinye izishyura aya, ahubwo ni ugukorera hamwe avuyemo niyo tuzagabana.”

Brig. Gen. Sekamana yakomeje avuga ko amasezerano basinye azatuma buri Munyarwanda aho ari hose abasha gukurikirana shampiyona cy’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ati: “Ikindi ni uko tuzi ko abanyarwanda mu gihugu baba bashaka gukurikirana umupira ariko siko bose bafite televiziyo, tuzashyiraho urubuga rwo kuri murandasi(online platform) ruzafasha buri wese gukurikirana shampiyona.”

Umuyobozi wa RBA, Asiimwe Arthur we yavuze ko bishimiye gusinyana na FERWAFA ariya masezerano, kugira ngo bazabashe kwereka abanyarwanda shampiyona.

Ati: “Twe nka RBA turishimye kuri aya masezerano tugiye kugirana na FERWAFA, kugira ngo tuzageze ku banyarwanda shampiyona. Impamvu twafashe iya mbere twegera FERWAFA ni uko mu nshingano zacu harimo no gufasha abantu kwidagadura.”

Yunzemo ati: “Ikindi twasanze byaba ari ikibazo mu gihe shampiyona yaba itangiye abanyarwanda bakananirwa kuyikurikirana bitewe n’icyorezo cya Coronavirus kuko abantu batemerewe kujya muri Stade, twumva rero natwe twatanga ubufasha bwacu kugira ngo umupira ugere ku banyarwanda.”

RBA izerekana amarushanwa ategurwa na FERWAFA arimo shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Rwanda, Igikombe cy’Amahoro, Super Cup, imikino y’Ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’andi marushanwa ategurwa na FERWAFA.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RBA yahawe uburenganzira bwo kwerekana shampiyona y’u Rwanda
    kbx twishimiye amasezerano rba yagiranye na ferwafa natw tugiye kujya dukurikira na amakipe yacu dukunda kandi bizadufasha guteza imbere umupira wamaguru murwanda.

  2. RBA yahawe uburenganzira bwo kwerekana shampiyona y’u Rwanda
    kbx twishimiye amasezerano rba yagiranye na ferwafa natw tugiye kujya dukurikira na amakipe yacu dukunda kandi bizadufasha guteza imbere umupira wamaguru murwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *