Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze iminsi arembejwe n’icyorezo cya Covid-19 yavuze ko Yezu atemeye ko apfa, kuko atarasoza ubutumwa.
Ibi yabibwiye Katsey Long wasigaye ahagarariye ibikorwa bye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nk’uko Barbara Heil ukorana bya hafi na Padiri Ubald yabitangaje mu rukerera rw’uyu wa 3 Ugushyingo 2020.
Barbara Heil yavuze ko Padiri Ubald yavuye ku mashini itanga umwuka ndetse atacyitabwaho n’itsinda ryihariye rivura indembe, kubera ko ari koroherwa.
Uyu mukecuru mu butumwa yacishije ku rukuta rwa Facebook, yagize ati: “Imana ishimwe! Padiri Ubald avuye kuri bomboni, ari guhabwa Oxygen n’imiti. Bari kumuvana ahavurirwa indebe! Turi gushimira Imana ku bw’iki gitangaza gikomeye! Turashimira abaganga n’abaforomo bamwitayeho.”
Barbara Heil yaboneyeho gusaba abantu gukomeza gusengera Padiri Ubald mu gihe ari gukira. Ni bwo yavuze ikiganiro uyu mupadiri yagiranye na Katsey Long, aho yamubwiye ati: “Yezu ntiyemeye ko mfa kubera ko ubutumwa bwe ntarabusoza.”
Tariki ya 20 Ukwakira 2020 ni bwo byatangajwe ko Padiri Ubald uzwiho gusengera abarwayi bagakira, yanduye Covid-19 ndetse ubuzima bwe butameze neza.
Katsey Long ni we wakomeje gahunda y’isengesho rya Rozari Padiri Ubald yakoraga buri munsi ku rubuga rwa Facebook, guhera tariki ya 25 Ukwakira 2020. Mu byari bigize iri sengesho harimo gusengera abarwayi, by’umwihariko uyu mupadiri.

12 Responses
Ntabwo Yezu yemeye ko mfa kuko ntarasoza ubutumwa bwe_Padiri Ubald
Nyagasani usingizwe wowe warengeye ubuzima bw’intore yawe, umugabuzi w’amahoro yawe, uwo ukoresha ibitangaza. Amen

Nyagasani mukizawange ngushimiyurukundo udukunda nuko ukomeza kwigaragaza muburwayi bwumugaragu wawe Fr.ubald Rugirangoga,aracyafite byinci byokugukorera mwami,tugushimiye kudahwemakumubahafi.

Imana ishimwe cyane kubwo gukiza umugaragu wayo padiri UBALD.

Amen! Amen! Imana ishimwe cyane kuba iri gukiza Padiri Ubald dukunda cyane. Nakire vuba twongere dutaramane nawe

Amen, Imana yacu ihabwe icyubahiro, yo yunamuye umigaragu wayo “Padiri Ubaldi”, ng akomeze ubutumwa bwayo mu bababaye, ibanje kumusogongezaho kugirango akomeze ubutumwa n’umwete azi neza ubwo bubabare.

Imana ibihererwe icyubahiro cyishi kdi ikomeze kumudasha mubutumwa yamuhaye