Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 03 Ugushyingo 2020, ku cyicaro cy’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) i Arusha, hasubukuwe urubanza ruregwamo Turinabo n’abareganwa na we, bashinjwa kugerageza guha ruswa abatangabuhamya bagamije guhindura igihano cyahawe Augustin Ngirabatware wari minisitiri w’igenamigambi mu gihe cya jenoside, hatangwa ibimenyetso bibashinja.
Inyandiko y’ibirego irega Maximilien Turinabo, n’abareganwa nawe; Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma, na Dick Prudence Munyeshuli igaragaza ko bashinjwa ibyaha bibiri byo gusuzugura Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko rwa Arusha ndetse n’icyaha kimwe cyo gushishikariza gusuzugura ICTR. Inyandiko y’ibirego yemejwe n’umucamanza Seon Ki Park ku ya 24 Kanama 2018.
Ubushinjacyaha bwatanze inyandiko yahinduwe ku mugaragaro y’Inyandiko y’ibirego ku ya 5 Nzeri 2018. Ku ya 17 Ukwakira 2019, umucamanza Vagn Joensen yemeye icyifuzo cy’Ubushinjacyaha cyo guhindura ibirego biregwa Turinabo n’abo bareganwa,inyandiko y’ibirego itangwa ku ya 21 Ukwakira 2019.
Ubushinjacyaha buvuga ko Turinabo n’abo bareganwa, kuva byibura muri Kanama 2015 kugeza muri Nzeri 2018, bagerageje guhindura igihano cya nyuma cyahawe Augustin Ngirabatware bivanga mu butabera, mu buryo butaziguye cyangwa binyuze mu bandi, harimo gushyira igitutu, guha ruswa, cyangwa gukoresha abatangabuhamya barinzwe.
Byongeye kandi, cyangwa mu bundi buryo, Ubushinjacyaha buvuga ko bashishikarije abandi gusuzugura urukiko bivanga n’abatangabuhamya barinzwe.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Dick Prudence Munyeshuli na Maximilien Turinabo barenze, ku bushake, ku ngamba z’uburinzi zategetswe n’Urugereko rw’Ubujurire bagaragaza umwirondoro w’abatangabuhamya barinzwe kandi ko Dick Prudence Munyeshuli yabujije kuvugana n’abatangabuhamya barinzwe mu buryo butaziguye azi ko binyuranyije n’amabwiriza y’urukiko.

Muri Nyakanga 1990, Ngirabatware yagizwe Minisitiri w’igenamigambi, umwanya yagumanye muri Guverinoma y’Abatabazi muri Mata 1994. Yabaye kandi umwe mu bagize komite y’ishyaka MRND, ryari ku butegetsi, mu yari Perefegitura ya Gisenyi, muri Komite ya MRND ku rwego, na komite ya tekinike ya Komini ya Nyamyumba.
Ngirabatware yahamijwe n’Urukiko rwa Arusha ibyaha birimo gushishikariza no gufasha gukora ubwicanyi atanga intwaro mu cyahoze ari Komini Nyamyumba.
Yahamijwe kandi icyaha cyo gufata ku ngufu nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, mu 2012 Urukiko rwa Arusha rumuhanisha gufungwa imyaka 35.
Mu 2014 yarajuriye, urugereko rw’ubujurire rw’uru rukiko rumuvanaho icyaha cyo gufata ku ngufu rumugabanyiriza igihano cye kiba imyaka 30.


