Intumwa y’umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Beni, ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Col. Mukulu, kuri uyu wa Mbere, itariki 02 Ugushyingo yemeje ko inyeshyamba z’umutwe wa UPLC (Union du Peuple pour la Libération du Congo) zibarizwa ahitwa Kalunguta, ku muhanda Butembo-Beni, zashyikirije FARDC imfungwa 50 zataye muri yombi mu ziherutse gutoroka Gereza ya Beni.
“Aba bantu, ubwo batambukaga, bahagaritswe mu matsinda. UPLC yaravuze oya kandi abantu bari Kalunguta byabaye ngombwa ko babahagarika bahamagara ababakuriye. Twahamagaye komanda w’akarere tumumenyesha urujya n’uruza, aravuga, nimubona abo bantu (batorotse) bahanyura, ni ngombwa kubahagarika. Twarabahagaritse turabagarura.”
Ku itariki ya 19 Ukwakira, nibwo imfungwa 1300 zatorotse Gereza Nkuru ya Beni. Kuva icyo gihe, Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ivuga ko abantu 40 bamaze kwicwa muri Beni. Umuyobozi w’Umujyi wa Beni, Modeste Bakwanamaha avuga ko mu bantu batorotse gereza harimo inyeshyamba za ADF.

4 Responses
RDC: Inyeshyamba zafashe zimwe mu mfungwa ziherutse gutoroka zizishyikiriza leta
Ni byiza cane ariko igabo za congo zikanguke zite kumirimo yazo

abajyizi banabibox bajye babijyozwa
RDC: Inyeshyamba zafashe zimwe mu mfungwa ziherutse gutoroka zizishyikiriza leta
abajyizi banabibox bajye babijyozwa