Rusizi: Ubuyobozi bwa CIMERWA n’abakiriya ntibavuga rumwe ku izamuka ry’ibiciro bya sima

Sangiza iyi nkuru

Ukwezi kugiye gushira mu Mujyi wa Rusizi sima ibona umugabo igasiba undi, aho iyo bita nimero ya 2 ikunze gukoreshwa n’abaturage benshi mu bwubatsi yabanje kuzamura ibiciro cyane kugeza n’ubwo ibuze burundu, ubuyobozi bwa CIMERWA bwo bukavuga ko itigeze ibura cyangwa ngo izamure igiciro, ibi bigashyira abakiriya mu rujijo.

Ubwo Bwiza.com yatemberaga mu mujyi wa Rusizi mu mpera z’icyumweru gishize, yasanze abacuruzi bazwiho gucuruza sima ikunze kwitwa nimero ya kabiri cyangwa sima ya 32,5, batayifite.

Abakiriya bavuga ko iyi sima yabuze igeze ku mafaranga 11.000 ku mufuka,mu gihe ubusanzwe umufuka waguraga amafaranga 8.200,iyo bita nimero ya mbere na yo umufuka ugeze ku mafaranga 12.000.

Umwe mu bacuruzi bayo  muri uyu mujyi yabwiye Bwiza.com ati ’’ nta mufuka n’umwe wa sima abaturage basanzwe bakoresha wabona. N’ubwo wagira amafaranga 11.000 yaguraga  ntiwayibona, keretse nimero ya mbere igeze ku mafaranga 12.000 na yo ni nke twayobewe icyo tubwira abakiliya”.

Umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri CIMERWA, John Bugunya atangaza ko sima mu ruganda itigeze ibura cyangwa ngo izamure igiciro, gusa ko bari bamaze ukwezi mu iyagurwa ry’uruganda ariko bitahagaritse imirimo ku buryo abantu bazamura ibiciro uko biboneye.

Yagize ati’’ tugenda tubona amakuru  hirya no hino  ko sima yazamuye igiciro ariko mu by’ukuri  muri CIMERWA igiciro nticyahindutse kuko sima bita nimero ya mbere iracyari ku mafaranga 9600-9800 ,iya kabiri ku mafaranga 8500-8700”.

Akomeza avuga ko bamaze ibyumweru 3 bavugurura uruganda kugira ngo bongere ubushobozi bwa sima basohora kuko kugeza ubu basohoraga 65% bya toni 600.000 bya sima zagombaga gusohoka ku mwaka, nyuma y’iri vugurura bakazaba bashobora gusohora hagati ya 85% na 90% ya kiriya kigero, icyo gihe sima ikazaba ari nyinshi ku isoko, ngo ku buryo no kuzamura ibiciro uko abacuruzi bishakiye bitazongera gushoboka.

Yasabye abaguzi n’abacuruzi ba sima kwihangana kuko ngo mu gihe gito cyane bizaba byasubiye mu buryo ikongera kuboneka ku giciro gisanzwe kandi nyinshi,asaba n’aba barenga ku mategeko bakayigurisha  ku giciro cyo hejuru cyane kubireka kuko ngo hari ibihano bibateganirizwa.

Bamwe mu bakoraga imirimo y’ubwubatsi mu mujyi wa Rusizi bavuga ko bahangayitse, cyane cyane mu bihe nk’ibi by’imvura bashobora gusenyerwa n’ibyo bari barubatse, bagasaba ko ibikorwa byakwihuta ikongera kuboneka,n’ibihano bifatirwa abazamura igiciro uko biboneye bikava mu magambo bikajya mu bikorwa.

John
Umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri CIMERWA, John Bugunya
sima
Abakiriya bahangayikishijwe n’uko muri iki gihe cy’imvura nyinshi batabona sima ku rugero bifuza

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *