Ku munsi wa 15 w’ibikorwa byo kwiyamamaza, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabikomereje mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba.
Mu masaha y’igitondo cyo ku wa 28 Nyakanga 2017, Umukandida Paul Kagame kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho, yabikomoreje mu murenge wa Nyakabuye wegeranye n’uwa Bugarama, muri aka karere ka Rusizi gakora ku mipaka y’u Burundi na Congo.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe Franà§ois na Biruta Vincent, Perezida w’ishyaka PSD







Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene acinya akadiho





10:30: Bwiza.com yaganiriye na Uwambajemariya Costasie, umubyeyi w’imyaka 58, avuga ko yageze aha uyu muhango urimo kubera mu gitondo cya kare, arashima Paul Kagame kubera ibyiza yabakoreye abatuye muri aka karere.

11:12: Abahanzi barimo Jay Polly, Dream Boyz, Tom Close na King James, nibwo bari bageze ku rubyiniro bashyushya imbaga y’abaturage bazinduwe no kwakira umukandida wabo, Paul Kagame.








13:25: Umukandida, Paul Kagame nibwo yageze i Nyakabuye
Umukandida Paul Kagame ageze aho umuhango waberaga, abaturage babarirwa mu bihumbi, bari bazindukiye kumwakira, bamwakirije amashyi n’impundu, abanza kuzenguruka mu modoka yari yateguriwe abasuhuza.


13:35: Ubuhamya bwa Uwimana Safila
Ni umugore wo mu idini ya Islam, avuga ko mbere ya Jenoside abagore birirwaga mu rugo, bazi ko nta mugore ushobora kuva mu rugo ngo ajye gushakisha amafaranga, arashima Umukandida Paul Kagame ko ibyo yabikuyeho umugore ahabwa ijambo ndetse na we [umugore] akumva ko ari afite imbaraga nyinshi zo kuzamura umuryango n’igihugu.

Aramushima Paul Kagame ko yasaranganyije igishanga cya Bugarama, gihingwamo umuceri, koperative arimo ubu imaze kugira amafaranga asaga miliyoni 74 kuri banki.
Yubatse amacumbi mu mujyi wa Bugarama, afite ibyumba birenga 30, i Kamembe yaguze ikibanza cya miliyoni 21 afatanyije n’umugabo we.
Yasoje agira ati “Kubera iterambere mwatugejejeho, twizeye ko turi kumwe nta kizatunanira, imvugo niyo ngiro muri Rusizi, Haki ya mungu tuzagutora 100%”.
13:45: Ijambo ry’umuyobozi w’ishyaka PSP
Umuyobozi w’ishyaka rya Politiki (PSP), Kanyange Phoibe, avuga ko nk’ishyaka ahagarariye biyemeje gushyigikira umukandida Paul Kagame, by’umwihariko nk’ishyaka ryabo riharanira ubwisungane bugamije iterambere, ngo babona Paul Kagame yarakoze byinshi ku buryo yakomeza guteza u Rwanda imbere.
Ati “Paul Kagame yazanye ubwisanzure, twese dufite ubwisanzure kubera Paul Kagame, yazanye ubwisanzure mu mashyaka, ndi umutegarugori usobanutse, ni we wahaye ijambo umugore”
Yasoje avuga ko bamwe mu bayoboke be, bafata Paul Kagame nka Papa, umushumba wa Kiliziya Gatolika, abandi na bo bakamufata nka Mahamadi, abasengera mu idini ya Islam.
13:56: Ijambo rya Depite Bamporiki Edouard
Bamporiki akomoka muri iyi Ntara y’Iburengerazuba (Nyamasheke), avuga ko hari iminshinga myinshi yashyizwe mu bikorwa na Perezida Paul Kagame, ubu ikaba ikomeje guteza imbere aka karere ka Rusizi.

Arashima Paul Kagame ko yahagaritse Jenoside, ndetse anacyura impunzi zo muri aka karere zari mu mashyamba ya Congo, ubu ubumwe n’ubwiyunge bukaba bwarafashe intambwe ishimishije mu Banyarwanda.
Bamporiki kandi yijeje umukandida Paul Kagame ko abaturage bo muri Rusizi batari inyuma y’umusaza ushaje yise umunyapolitiki ndetse n’umupadiri w’umunyapolitiki ubu wabaye umupagani, baba mu mahanga bakaba barwanya Leta [ntabwo yavuze amazina yabo].
13:04: Ijambo ry’umukandida, Paul Kagame
Umukandida Paul Kagame yagize ati “Nimumara kuntora ntabwo tuzabatererana, nta gace k’u Rwanda dushobora gutererana, turi Abanyarwanda, baba ubo ubuhe bwoko, baba akahe karere, nta we dutererana, nta we dusiga inyuma.
Nkuko dusanzwe tubizi, FPR aho imariye kuyobora igihugu, Umuryarwanda wese ni nkundi, Abanyarwanda bose tubafata kimwe, baturage ba Bugarama tubafata nk’Abanyarwanda, nta we tuzaheza.
N’abavuga ruriya rurimi ‘Haki ya Mungu’, na bo ni Abanyarwanda,… maze rero iyi myaka 23 tumaranye, yabaye imyaka yo kongera kubaka igihugu gishya, ubu dufite u Rwanda rushya, muri bashya rero.
Abenshi muri bashya, kubera ko abenshi muracyari bato, bamwe ntabwo imyaka 23 muyigejeje, nabayisumbyeho gato imyaka 23 ishize yasanze bakiri bato, mufite amaraso mashya, n’abakuru bari hano na bo ni bashya mu myumvire ya Politiki, Politiki yarahindutse.
Twese hamwe duhuriye kuri politiki imwe, idasiga umuntu inyuma, buri munyarwanda wese akigirira icyizere, akakigirira n’undi, iyo niyo politiki tugenderaho.
Banyarusizi rero, itariki 4 z’ukwezi kwa munani, ni ugukomeza politiki nziza yubaka u Rwanda, ubwo rero nta rikwiye gupfa ubusa [ijwi], uzatera icyo gikumwe imbere y’igipfunsi, azaba ashaka ubumwe, amajyambere, ubumwe, Umunyarwanda ko atera imbere, umwana abona amashuli, aho kwivuriza,…
Ubukerarugendo:
Avuga ku bukerarugendo, yagize ati “Ubukerarugendo buvuze amafaranga, turashaka ko nta munyarwanda usigara mu gukundwahara, ugomba kugira ifaranga, ubukerarugendo hano tuzabuteza imbere, imihanda tuzayikora, amashanyarazi turashaka ko agera muri buri muryango.
Ibyo mbabwira ni ukuri, ntabwo ari ibyo mbasabisha gutora, ntabwo ari iby’amajwi, ni ibyo njye na we tuzageraho, aho amashanyarazi yageze hagera n’ibindi, inganda, ubucuruzi,…
Iyo tuvuze kurwanya ruswa na politiki mbi, ntihazagire ubabeshya ko tubikorera gushimwa cyangwa politiki y’abo ahandi, Oya, twe tubikora kuko bidufitiye akamaro.
Tuvuye kure aho tugeze harashimishije, urugendo ruracyari imbere yacu, tuzakomeza kubasaba ko dukorera hamwe, twiteze imbere, ibyo tumaze kugeraho biratwereka ibishoboka.
Mu 2010 naje hano na nyuma yaho, ubu nagarutse hano ariko nzagaruka kubashimira kubera ibyo muzaba mwakoze ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa 8, tuganira, tujya inama y’ibyo twakora ngo twiteze imbere.
Mu gihe aka gace gahana imbibi na Congo ndetse n’u Burundi, Umukandida Paul Kagame yabasabye kubanira neza abaturanyi, ati “Hano twegereye imipaka, mujye mubera abaturanyi beza ibihugu muturanye nabyo, mukomeze umutekano wacu, tubane n’abaturanyi bacu neza, nibishoboka duhahirane twiteze imbere”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kwiyamamaza i Gihundwe:
Ubwo umukandida Paul Kagame yari asoje ibikorwa byo kwiyamamaza i Nyakabuye, yakomereje mu murenge wa Gihundwe, naho hari hateraniye imbaga y’abaturage bakomoka muri aka karere ka Rusizi n’ahandi hatandukanye, harimo n’abaturanyi b’u Rwanda bari baturutse hakurya muri Congo mu mujyi wa Bukavu.

16:20: Nibwo Umukandida, Paul Kagame yari ageze i Gihundwe
Aho umuhango waberaga ku kibuga i Muhari, mu murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, umukandida Paul Kagame, ubwo yari ahageze yabanje kuzenguruka abasuhuza, na bo bamwakirana amashyi n’impundu, bakoresha ururimi rw’Amashi bagira bati “Mwarigerire”.
Nyuma yo kuririmba indirimbo y’umuryango FPR Inkotanyi, no kumuha ikaze muri aka gace yaje kwiyamamarizamo, Rucibigango Jean Baptiste yahawe ijambo ( 16:30 ) ashimira Paul Kagame ibyiza yakoreye imbaga y’Abanyarwanda, avuga ko kuva mu 2010, umusaruro uva mu buhinzi, ubworozi n’ubukerarugendo bwikubye inshuro 2.
Ati “muri icyo gihe, hagati y’imyaka 2010-2017, ingo z’abaturage bafite amashanyarazi wikubye inshuro 3, urwego rw’ibikorwaremezo hubatswe imihanda ya Kaburimbo, amazi meza, Gaz methane by’umwihariko mu karere ka Rusizi yayibyajije amashanyarazi”.
16:42: Ijambo ry’ushinzwe kwamamaza umukandida, Paul Kagame
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu gihugu, Depite Bamporiki Edouard, yabwiye umukandida Paul Kagame ko Abanyarusizi batazibagirwa uburyo Abayobozi babi bayoboye u Rwanda yabatsinze, bakambukira muri aka gace babareba.

Ati “ Nyakubahwa ruriya rugamba mwatsinze n’abakiri bato batabashije kururwana turwibonamo,… umujyi wacu wa Rusizi ni wo wa mbere mu gihugu utuma u Rwanda rubona amadevisi, byose tubikesha wowe, Paul Kagame”.
Akomeza avuga ko uburobyi ubu bukorwa neza, amazi yageze ku Nkombo, umuriro wageze Bweyeye, byose ngo ni Paul Kagame, ati “Nyakubahwa nta Rwanda ruba kure, turabibashimiye, iyi Demokarasi abanditsi bakwiye kuyigaragaza ko ari Made in Rwanda, biragaragara ko mu myaka 7 tuzaba turi ahantu hakomeye”.
16:51: Ijambo ry’umukandida, Paul Kagame
Mu gihe abaturage ba Rusizi baririmbaga bamubwira ko bamukunda, na we yabatangarije ko abakunda ndetse ko bari kumwe.
Ijambo Paul Kagame yagejeje ku mbaga y’abaturage bari aho, yagize ati “Abayobozi ba FPR bose bari hano, abayobozi b’imitwe ya politiki 8 yose dufatanyije, ndabavugira ko twishimiye kuba turi hano, icyatuzanye ni ukuganira uko tuzabigenza ku itariki ya kane, nta mfabusa, iby’u Rwanda byiza ntibipfa ubusa.
Buriya icyo tuzaba dutora ni ubumwe, amajyambere, umutekano, politiki y’imiyoborere myiza, ndetse ni inzira ya Demokarasi, niyo dukomeza guteza imbere, Demokarasi ni iy’abantu, bakomeza guhitamo ubuzima bifuza, kandi ni yo itugejeje aha, ubundi Demokarasi cyangwa imiyoborere myiza ntabwo ari byo tubuze, twebwe FPR cyangwa Abanyarwanda muri rusange, kuyobora ni ibisanzwe, icyo tubuze ni amajyambere abandi bafite Demokarasi yabo bafite, ntabwo twigeze tubura kumenya kuyobora neza, kuyobora abantu mu buryo bifuza.
Utayobora abantu mu bikorwa bibaha amajyambere, umutekano, waba ari ukuyobora nyabaki? twebwe Abanyarwanda dufite politiki nziza FPR yanzanye mu myaka 23 ishize ndetse n’Abandi banyarwanda b’indi mitwe ya Politiki baranabishimye, ibya politiki murumva ko ntacyo tubuze, icyo tubuze ni ibikorwa bishingiye aho ngaho kugirango dutere imbere.
Ndashaka ko buri wese abigiramo uruhare, abigiramo inyungu, twebwe Abanyarwanda icyo dushaka ni ukugendera hamwe nta we usigaye inyuma.
Muri Gihundwe, naho yasabye abaturage kubanira neza abaturanyi bo mu bindi bihugu, ati “Hano dufite ibihugu duhana imbibi, duhahirana, ndabasaba gukomeza kubana neza n’abaturanyi, ibyaba bituruka mu baturanyi bitatugirira neza tuzajya tugira uko tubigenza tubisubiza inyuma, turubaka igihugu gikomeye.
Ibyiza by’u Rwanda abaturanyi bakunda mukabibasogongeza, mugahahirana,.. ubundi hari byiza duhuriraho si ngombwa ko imipaka yaba igirana ibibazo.
Arakomeza, ati “Ku itariki ya 4, ayo matora ni ugutora kugirango mu myaka 7 iri mbere dukomeze gutera intambwe, mu bumwe, amajyambere n’ibindi byose u Rwanda rukwiye.
Yakomeje abasaba gukomeza guhinga beza, borora bagwiza, gucuruza neza bagatera imbere, bubaka Hoteli,… ndetse anabasezeranya ko hoteli yari imaze imyaka myinshi ituzura mu minsi mike icyo kibazo kirakemuka.
Akomeza agira ati “Rusizi ndashaka ko, nimutora nkuko mubisezeranya. Imyaka 7 iri imbere nibigenda neza izatere imbere Rusizi, twebwe iyo niyo politiki tuzi, niyo tuvuga, ni iteza buri wese imbere.
Asoza agira ati “ Nitumara kurangiza kiriya gikorwa cy’ukwezi kwa munani, nzagaruka, dusabane, dusangire, twishime, tujye inama, twubake ibiduteza imbere, ahasigaye mbifurije ibyiza byose, mbifurije amahoro y’Imana”.

Uyu muhango Bwiza.com yawukurikiranye umunota ku munota (Live)
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Th éoneste/Bwiza.com – Rusizi


