Nyiraneza Francine w’imyaka 48 utuye mu mududugu wa Gatovu, akagari ka Rebero mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi, aratakambira ubuyobozi bw’aka karere ngo bugire icyo bumumarira nyuma y’amezi hafi 10 amaze arwana no kuvuza umuhungu we w’imyaka 17 witwa Tuyiringire James wagonzwe n’ikamyo ikamuca akaguru, akaba asigaye iheruheru.
Uyu mubyeyi yasobanuriye BWIZA ko uyu mwana wigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza yagonzwe n’iyi modoka imuca ukuguru ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021. Icyo gihe ngo yari yamuhaye ibirayi ashyira nyirasenge utuye mu Bugarama, abijyana ku igare mu muhanda wa kaburimbo wa Kamembe-Bugarama.
Ageze mu gice cy’umudugudu wa Gihungwe, akagari ka Kigenge muri uyu murenge wa Nzahaha amanuka, mu ma saa sita n’iminota 15, ahura n’amakamyo 3 avanye sima mu Bugarama, azamuka yerekeza mu mujyi wa Rusizi, iy’imbere imucaho, iyo hagati yari ifite pulake CG 02462AB/22, itwawe na Bimenyimana Jean Marie, igiye gukatira ibinogo byari bihari kuko icyo gice cy’umuhanda cyangiritse cyane, ibikatira na we ahageze agiye kubikatira, imutera ivumbi ryinshi mu maso arahuma, agwa mu mapine yayo y’inyuma, mu ruhande rw’ibumoso, agushamo akaguru k’imoso ikamyo irakajanjagura, n’igare rirajanjagurika, biza kumuviramo ko kwa muganga bagaca.
Tuyiringire yagize ati: “Mperuka ikatira ibyo binogo insatira nkayigwamo, nta kindi namenye. Nongeye kwikangura mu masaa cyenda z’igicamunsi ndi mu bitaro bya Mibilizi, akaguru bakaziritse, mu ma saa sita z’ijoro banjyana mubitaro bya CHUB (Butare), hashize ibyumweru 3 bamvura, akaguru bagacira munsi y’ivi, marayo ukwezi n’igice, bangarura ku kigo nderabuzima cya Mushaka ngo bankurikirane, hashize iminsi nsubizwa ku bitaro bya Mibilizi, n’ubu ndacyivuza. Nyuzamo nkagira iminsi nsubira muri CHUB,ni na ho bampaye izi nyunganirangingo n’izi nsimburangingo z’ibiti mumbonana. Umwaka ugiye gushira.’’
Avuga ko usibye kumva nyina amubwira ko kuri polisi ari bo bamubwiye imodoka yamugonze n’izina ry’uwari uyitwaye, kuva yagongwa ari iyo kamyo, uwari uyitwaye na nyirayo yumva bavuga ko ari iy’Umukongomanikazi ngo ufite amakamyo menshi akura sima mu Bugarama azijyana i Bukavu, atigeze abona uwamugonze cyangwa nyir’iyo kamyo hari umusura nibura n’umunsi n’umwe, ntiyigeze amenya niba hari urubanza rwabaye ngo arenganurwe, nta n’igiceri bamuhaye cyo kumuvuza.
Ati: “Ndaho gusa, nabuze ukurikirana ibyanjye ngo menye aho bihereye, nta n’umwe muri bo wanasuye nibura ku bitaro cyangwa ngo afashe mama kumvuza, nta butabera nabonye, mfite ubu bumuga, nta nsimburangingo ziramba mfite, abandi bakoze icya Leta bagiye kujya mu yisumbuye, jye ubushobozi bwari kunjana ku ishuri bwarashize kuko n’agasambu twari dufite mama yakagurishije amvuza. Tubana na mama mu nzu ya nyogokuru ushaje cyane, igiye kutugwaho, nta hepfo nta ruguru, iyo mama yiriwe anyitaho ntajye guca inshuro turaburara, mbese ubuzima bwacu buteye agahinda kandi duturiye umurenge ariko nta n’umuyobozi n’umwe utugeraho ngo nibura aduhumurize.’’
Tuyiringire avuga ko yifuza ko akarere kamufasha kakamushakira umunyamategeko ukurikirana ibye akamenya iherezo ryabyo, kuko uwo bari bishakiye bamwizeye bagiye kumva bakumva ababwira ngo urubanza rwarabaye rurarangira, hanzurwa ko ari we wagonze imodoka ahubwo iyo agira ubushobozi ko ari we wakabaye akurikiranwa. Urwo rubanza ngo ntibaruzi kuko nta wo mu muryango wabo wigeze arugaragaramo, akifuza ubutabera bunoze abifashijwemo n’akarere kamushakira umunyamategeko umwunganira uzabikurikirana neza.
Ikindi asaba akarere ngo ni ukubafasha, nyir’ikamyo yamugonze akamuvuza, akabonerwa insimburangingo, akarere kakamufasha agasubira mu ishuri nubwo yakwiga yivuza aho kugira ngo akomeze adindire, akitabwaho mu buvuzi kuko ibyo umuryango wabo wifashishaga umuvuza byose byabashiriyeho, bagafashwa kubona nibura inzu babamo bakava mu ya nyirakuru igiye kubagwaho, bakanafashwa kongera kubona aho bahinga kuko agasambu bacungiragaho kagurishijwe avuzwa.

Nyina avuga ko mu byamubabaje cyane ari ukubona ari umushoferi wamugongeye umwana, ari na nyir’ikamyo yamugonze nta n’umwe wigeze ajya kubasura ku bitaro, akanababazwa no kumva umunyamategeko bari bizeye ko azabikurikirana, aho kubabwira aho bigeze bumva ababwira ngo bazajye ku rukiko rw’ibanze rwa Nyakabuye kugura imyanzuro y’urubanza, rwararangiye basanze umwana we ari we wagonze imodoka, atarigeze amenya igihe rwaciriwe ngo anarugaragaremo agire n’icyo avuga nka nyina w’umwana.
Ati: “Ndi mu rujijo rwo kumva ko urubanza rw’umwana wanjye rwaciwe rwanarangiye, ngo bikavugwa ko ari we wagonze imodoka kandi yarasanzwe mu mapine yayo akaruhira no kuhaburira akaguru, igare rikaba ubushwange,i birayi yari atwaye akabibura, none ngo ni we wagonze imodoka? Jye numva naraguzwe n’umukire wanyangirije umwana, kuko ntibyumvikana. Akarere kamfashe mbone ubutabera nishimiye, bitari ibyo no kwa perezida Kagame nzagerayo ariko ndenganurwe.’’
Yarakomeje ati: “Niba se koko umwana wanjye ari we wagonze imodoka, kuki batanampuje na nyirayo ngo nibura namubone, ansure, anampe nibura umusanzu wo kuvuza umwana wanjye, nibura n’uwo mutima w’impuhwe awugire? Bishoboka ko baba baranamugonze kuko nta wundi wari uhari agongwa bakamukururira mu mukono w’imodoka ngo bazavuge ko yayigonze, dore ko n’abo bavuga ngo batanze ubuhamya ko babibonye tutabazi muri uyu murenge. Ntituzi aho babakuye.’’
Avuga icyakora ko yagannye Polisi mu mujyi wa Rusizi bakamubwira kuzagaruka azanye uwo mwana, agasubirayo amujyanye, bakamubona, bakagira ibyo babaza umwana, akabona baranditse, ngo bakamubwira ko ibyo banditse uwo munyamategeko azajya kubimurebera ku bitaro bya Mibilizi akamubwira ibirimo, agategereza ko amubwira agaheba, nyuma bamuhamagaye akababwira ko byarangiye n’urubanza rwaciwe, ko nta kindi bazabaza uretse kwishyura amafaranga bakagura imyanzuro yatanzwe n’urukiko, batarigeze bamenya ibyabyo.
Ku byerekeranye n’icyo asaba, uyu mubyeyi yagize ati: “Niba birangiye, bakaba baranguze nkabura ubutabera, naragiye ku murenge igihe kirekire Gitifu nkabimutekerereza akangira inama y’icyo nzakora ariko ntabifashemo kuko hari bimwe ntamenya kandi niba ikamyo y’umukire ingongeye umwana ikamuca akaguru, barangiza ngo ni we wayigonze, agasambu nari mfite nkakagurisha amafaranga 450.000 akamushiriraho muvuza, akaba agikeneye byinshi, nibamfashe nibura mbone aho mbana n’aba bana bombi, uwacitse akaguru ahabwe insimburangingo,a fashwe kwiga, mbese nsubirane imibereho kuko n’inzara ishobora kubanyicana. Nasigaye iheruheru,ndimo amafararanga arenga 150.000 y’abaturage ntazi aho nzakura natanze muvuza ay’isambu asnhiranye, ndacyatanga n’andi kuko atarakira neza.’’
Umumotari Munyeshya Clément wo muri uyu muryango, ,avuga ko umwana akigongwa yahise ahagera, ari na we wafashije mu kumukura mu mapine y’ikamyo no kumujyana kwa muganga, ko ukurikije uko impanuka yagenze iyo igare aba ari ryo riyigonga umwana aba yarahise apfa ako kanya, ko harimo akarengane, ariko ko nibura umuryango wafashwa.
Ati: “Niba umwana abuze ubutabera ntakwiye no kubura ubuzima cyangwa ngo umuryango we ukomeze guhangayika gutya ubuyobozi buhari. Nibura nashakirwe aho ashyira abana ave mu nzu ya nyina, umwana anagire ubundi burenganzira nk’umuntu wese ufite ubumuga, na nyir’ikamyo yamugonze nibura adufashe kumuvuza. Ubuyobozi bubikoze bwaba bukoze kuko twe nk’umuryango imbaraga zaradushiranye.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha, Rwango Jean Claude, avuga ko icyo kibazo yacyumvise nubwo hari ibyo yibagiwemo, ariko ko ababyeyi b’umwana bagiye kuri polisi ibisobanuro bahawe ntibabyakire neza, ko ibyo kubwirwa n’umunyamategeko biyambaje ko urubanza rwarangiye batararubonetsemo agiye kubikurikirana akamenya ukuri kwabyo akabibasobanurira neza, cyane cyane ko na we ari umunyamategeko, yasanga hari ubundi bufasha bakeneye bakabuhabwa.
Gitifu Rwango yagize ati: “Baturiye umurenge, nzajyayo mbaganirize numve uko bimeze n’ibyo bakeneye bindi, nidusanga koko hari ubufasha bakeneye bujyanye n’imibereho barimo n’ibibazo batewe n’iriya mpanuka, tuzakora ibiri mu nshingano zacu, ibiturenze twiyambaze abadukuriye kuko tubereyeho abaturage.’’
Mu gihe bategereje ko ubuyobozi bubafasha, undi wo mu muryango wabo, Bahoze Jean Bosco aravuga ko banababazwa n’uko umuhanda Kamembe-Bugarama ubateza ibyo bibazo byose mu gice cy’umurenge wabo udasanwa, ko hatagize ikiwukorwaho n’ubundi abantu babo bazakomeza kuhangirikira bikarangirira aho nk’uyu mwana wabo.




6 Responses
Rusizi: Umubyeyi w’umwana wagonzwe n’imodoka ikamuca ukuguru arasaba ubufasha
Birababaje! Iyo modoka yamugonze niba ifite ubwishingizi amategeko akurikizwe uwo mubyeyi afashwe kdi James ( uwo mwana ) nawe afashwe gukomeza kwiga.
Rusizi: Umubyeyi w’umwana wagonzwe n’imodoka ikamuca ukuguru arasaba ubufasha
Birababaje! Iyo modoka yamugonze niba ifite ubwishingizi amategeko akurikizwe uwo mubyeyi afashwe kdi James ( uwo mwana ) nawe afashwe gukomeza kwiga.
Rusizi: Umubyeyi w’umwana wagonzwe n’imodoka ikamuca ukuguru arasaba ubufasha
Ababishinzwe nibabikurikirane Jemus arenganurwe.
Rusizi: Umubyeyi w’umwana wagonzwe n’imodoka ikamuca ukuguru arasaba ubufasha
Ababishinzwe nibabikurikirane Jemus arenganurwe.
Rusizi: Umubyeyi w’umwana wagonzwe n’imodoka ikamuca ukuguru arasaba ubufasha
Ababishinzwe nibabikurikirane Jemus arenganurwe.
Rusizi: Umubyeyi w’umwana wagonzwe n’imodoka ikamuca ukuguru arasaba ubufasha
Ababishinzwe nibabikurikirane Jemus arenganurwe.