Rusizi: Umuceri wa Bugarama urarya umugabo ugasiba undi

Sangiza iyi nkuru

Abatuye umujyi wa Rusizi baravuga ko batumva impamvu y’izamuka rikabije ry’igiciro cy’umuceri wa Bugarama aho umufuka wa Kg 25 wavuye ku Frw 19, 000 waguraga ku wa 16 Werurwe ukagera Frw 25,000 guhera ku wa 18 Werurwe n’indi minsi yakurikiyeho.

Aba baturage baribaza impamvu abacuruzi b’uyu muceri barenga ku mabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) avuga nta mucuruzi wemerewe gufatirana ibihe bya Coronavirus igihugu kirimo ngo yongere ibiciro. Aya mabwiriza avuga ko uzabifatirwamo azahanwa.

Iki kibazo cy’izamuka rikabije ry’igiciro cy’umuceri wera mu Bugarama ubusanzwe ukundwa cyane n’abaturage benshi ba Rusizi na Nyamasheke n’iry’ibindi biribwa by’ibanze cyavugishije menshi abatuye aka karere bibaza impamvu yabyo bakavuga ko harimo uburangare bw’abayobozi badafatira ibyemezo abacuruzi b’ibiribwa bazamura ibiciro uko biboneye kandi bumva ahandi abacuruzi nk’aba bo bita ba rusahurira mu nduru bafatirwa ibyemezo.

Umwe mu baturage yagize ati ’’ Izamuka ry’ibiribwa bimwe na bimwe ryakabije ariko bigeze ku muceri wa Bugarama byo biba ibindi bindi kuko agafuka k’ibiro 25 kaguraga amafaranga 19,000 ubu karagura 25,000 n’uwa Pakisitani waguraga 21,000 icyo gihe na wo uragura 25,000 kandi nta mucuruzi ukubwira impamvu. Ubuyobozi nibudutabare rwase naho ubundi birarenze.’’

Iki kibazo bigaragara ko abacuruzi benshi b’uyu muceri badashaka kuvugaho kuko abo Bwiza.com yagerageje kubaza bose banze kugira icyo bayitangariza gituma bawuzamurira igiciro.

Umwe mu banyenganda zitunganya umuceri wa Bugarama, Laurent Ndagijimana, umuyobozi w’Uruganda rwa SODAR mu Bugarama, yabwiye Bwiza.com ko nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma abacuruzi bunama ku baturage bene ako kageni.

Uyu mucuruzi ati ’’ Nta mpamvu n’imwe mbona yagombye gutuma bahanika gutyo igiciro cy’uyu muceri kuko na hano mu ruganda ntiwigeze uzamuka turacyagurisha amafaranga 19,000 ku gafuka k’ibiro 25, ikiro ni amafaranga 760 kuva mu kwezi kwa mbere kandi imodoka ziwugeza i Kamembe zikora nk’uko zakoraga mbere.’’

Yarakomeje ati ’’ Ntekereza ko impamvu ari uko umuceri nk’ikiribwa kibikika, abantu bagize ubwoba ko wabura bawuhaha bameze nk’abawucuranwa n’uwaguraga ikrRo kimwe agashaka kugura ibiro 50 ngo abike. Ibi abacuruzi babyuririraho barabahenda ariko umuceri urahari rwose nta mpamvu yo kwiba abaturage bigeze aho.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko batarangaye nk’uko abaturage babivugakuko uretse n’uyu muceri n’abashatse kuzamura ibiciro by’ibindi biribwa hari abamaze guhanwa bigaragara. Ati ’’ Ntiturangaye kandi nta mpamvu n’imwe umucuruzi w’ikiribwa icyo ari cyo cyose yatanga ahanika ry’igiciro cyacyo.”

Tumaze guhana bifatika abacuruzi 19 mu karere kose barimo 5 bo mu Mujyi wa Rusizi bashatse kwiba abaturage muri ubwo buryo. Tukanasaba abaturage kudutungira agatoki uwo ari we wese babona abiba gutyo kuko ubwo tubufata nk’ubujura nk’ubundi bwose, kandi abazabifatirwamo bose ntibazihanganirwa.’’

Bamwe mu bayobozi b’amakoperative ahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama bavuga ko n’ubwo uteze neza cyane kubera Ibiza byawushegeshe ariko uhari utagombye gutuma abawucuruza bunama ku baguzi gutyo kuko nabo igiciro bawugurisha inganda kitahindutse.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Umuceri wa Bugarama urarya umugabo ugasiba undi
    Igitekerezo natanga nuko ubuyobozi bwamanuka bukagera no mumirenge kuko izamuka ryibiciro Rirakabije kandi ntamucuruzi ugisaba inyemeza bwishyu ayiguhe yitwaza ko guhererekanya impapuro bitemewe kubera COVID-19 rwose badutabare hano mumirenge abaturage turashonje Aho urigusanga Umuceri wa Bugarama urikugura1000frw 1kg

  2. Rusizi: Umuceri wa Bugarama urarya umugabo ugasiba undi
    Igitekerezo natanga nuko ubuyobozi bwamanuka bukagera no mumirenge kuko izamuka ryibiciro Rirakabije kandi ntamucuruzi ugisaba inyemeza bwishyu ayiguhe yitwaza ko guhererekanya impapuro bitemewe kubera COVID-19 rwose badutabare hano mumirenge abaturage turashonje Aho urigusanga Umuceri wa Bugarama urikugura1000frw 1kg

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *