Umuyobozi mushya w'iyi SACCO, Niyonzima Donatien, yijeje impinduka mu mikorere

Rusizi: Umucungamutungo wa SACCO yirukanwe burundu azira urufunguzo rw’umutamenwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho Uwayisaba Ange wari umucungamutungo wa Nkamira SACCO Kamembe mu karere ka Rusizi ahagaritswe n’inama y’ubutegetsi (CA) yayo azira amakosa ngo atihanganirwa, umunsi wo kumuhagarika akaba ari na wo uwari umuyobozi w’iyo CA Murekatete Emerance yeguraho mu buryo ngo budasobanutse, hakiyambazwa BNR, birangiye Uwayisaba yirukanwe burundu.

Iyi SACCO yakunze kugaragaramo ibibazo by’imiyoborere mibi n’inyereza ry’umutungo, byatumye ntawayiyoboraga ngo amare kabiri, ikanarangwa n’amatiku hagati y’abayobozi bayo n’abacungamutungo bikagera no mu bakozi.

Byaje guhuhuka tariki ya 25 Kanama uyu mwaka, ubwo uwari umuyobozi wa CA, Murekatete Emerance yajyaga kubikuza miliyoni 20 muri BK ngo atabyemerewe, yaza agasanga uwari umucungamutungo Uwayisaba Ange ngo yasize yandaritse urufunguzo rw’umutamenwa akajya kuganira n’umukiliya washakaga inguzanyo kandi hari ubishinzwe.

Kurwandarika byafashwe nk’ikosa ritihanganirwa,ngo risanga andi yari amaze igihe akora akihanganirwa, CA iterana igitaraganya imuha integuza y’iminsi 15,ku wa 9 Ugushyingo imwandikira ibaruwa imusezerera, ariko abari muri iyo nama batungurwa no kubona uwari uyiyoboye Murekatete Emerance yandika yegura, babona ishyamba atari ryeru, hiyambazwa BNR ngo irebe ikibazo nyirizina gihari.

Igihe ubugenzuzi bwayo bwari butegerejwe n’impande zose z’iyi SACCO, ku wa 6 Ugushyingo inteko rusange yayo yarateranye ishyiraho abagize CA bashya, abari basanzwemo bose ntihagira n’umwe wongera gutorwa, ku wa 7 Ugushyingo BNR igaragariza akarere, abayobozi bashya n’abakozi b’iyi SACCO ibyavuye mu bugenzuzi yakoze, ahagaragajwe ko ririya kosa Uwayisaba yakoze ryo kwandarika urufunguzo ritihanganirwa, bityo agombwa kwirukanwa burundu muri iyi SACCO.

Aganira na BWIZA, umuyobozi mushya w’inama y’ubutegetsi ya Nkamira SACCO Kamembe, Niyonzima Donatien wari usanzwe ahagarariye akanama k’inguzanyo, yagize ati: “Yarasezerewe byemejwe na BNR ku bugenzuzi yakoze, bitewe ahanini na ririya kosa ryo kwandarika urufunguzo rw’umutamenwa.’’

Avuga ko basanze ari ikosa rikomeye cyane, kuko ngo yagombaga kurubika ahantu h’ibanga, buri wese ataza ngo ahite arubona. Ibyo kuvuga ko rwari mu kabati ke,ngo ntawagasatuye ngo arukuremo,bigaragara ko rwari rwandaritse na BNR mu igenzura ryayo ikabibna ityo ikemeza ko ari ikosa,ibyo avuga ko nta kosa afite kuko nta cyibwe,ngo kuba nta cyibwe ntibikuraho uburemere bwaryo.

Umuyobozi mushya w'iyi SACCO, Niyonzima Donatien, yijeje impinduka mu mikorere
Umuyobozi mushya w’iyi SACCO, Niyonzima Donatien, yijeje impinduka mu mikorere

Irindi kosa ngo rimwirukanishije ni iryo gutanga inguzanyo mu buryo bufifitse, aho yatanze arenga 25.000.000 umuyobozi we atamusinyiye,akajya azitanga ntawe abajije. Yisobanura yavugaga ko, umuyobozi we atabonekaga, agasanga kumutegereza byadindiza serivisi agahitamo kwihutishiriza abakiliya inguzanyo. BNR yasanze na ryo ngo ari ikosa ryamwirukanisha.

Ayo mafaranga icyakora uyu muyobozi yizeza abanyamuryango ko abayafashe bazayishyura neza nta kibazo, ko ari inguzanyo yabaga yizwe neza n’akanama kayo,ikosa rikaba iryo kuzitanga umuyobozi we atashyizeho umukono ariko abazihawe bo ngo nta kibazo kirimo,bari kuzishyura neza.

Abajijwe niba igihe uwirukanywe yakumva atanyuzwe akagana inkiko,niba biteguye kuburana na weuyu muyobozi yavuze ko ari uburenganzira bwe, ariko ko byakurikije amategeko,gusa ngo igihe yabarega bariteguye kuko nta cyamukorewe kitubahirije amategeko.

Yahumurije abanyamuryango agira ati: “Nubwo iyi SACCO yabayemo byinshi bijyanye n’imiyoborere n’imicungire mibi y’umutungo mu bihe byashize, umucungamutungo washinjwaga kunyereza arenga 5.000.000 ari mu maboko y’ubutabera kandi bigeze kure ku buryo twizera ko azayagarura. Bumve ko nta byacitse, nta kibazo kijyanye n’umutungo gihari, ni ikibazo cy’amakosa y’akazi,ari gukumirwa kugira ngo byose bijye ku murongo.”

Ku byerekeranye na miliyoni 17 byavugwaga ko zaba zaraburiwe irengero, yavuze ko zitaburiwe irengero ahubwo zaburiwe ibisobanuro, ko nizimara gukorerwa ubugenzuzi neza, hazamenyekana ibyazo, bigafatwaho umurongo,byaba ngombwa zikavanwa mu murongo w’ayo babara, kugira ngo zitazakomeza kwandikwa no kubazwa abashya batazi ibyazo neza.

Ku byavunzwe by’umuyobozi wa SAACO asimbuye,Murekatete Emerance wajyaga kubikuza amafaranga umucungamutungo agasigarana impungenge kuko ngo yabikoraga atabyemerewe, Niyonzima ati: “Basanze uwo na we usibye ko yabikenze kare akandika yegura, yarakoraga amakosa kuko yayabikuzaga atabyemerewe,iyo adatanguranwa ngo yandike yegura aba yarabihaniwe,kuko uko ari ukwivanga mu kazi k’umucungamutongo.’’

Yavuze ko iyo mikorere mibi yatewe n’abayobozi n’abakozi batakoreraga mu bwumvikane n’ubwuzuzanye, bamwe bivangavanga mu nshingano z’abandi kubera inyungu zabo bwite, bikabuza bamwe gukorera mu bwisanzure, kuko niba nk’umuyobozi wa SACCO yarajyaga kwivanga mu mikorere yo kubikuza amafaranga hari ubishinzwe, cyari ikibazo, ariko ko amahirwe nta cyo byahungabanije kuri serivisi zihabwa banyamuryango.

Yizeza abanyamuryango ko akaduruvayo kakomeje kuvugwa muri iyi SACCO kagiye kurangira nyuma y’izi mpinduka, akanabizeza ko bitarenze ukwezi SACCO bazaba bayiboneye umucungamutungo mushya, akabasaba kuyikomereza icyizere, ko n’abakozi bagiye kubaba hafi bakarushaho kunoza serivisi, amatiku n’imikoranire mibi byagiye bibaranga bikarangirira aho, bakagira n’ibanga ry’akazi kuko kutarigira na cyo cyari ikibazo.

Uwayisaba Ange yabwiye BIWZA ko nubwo atarabona iyo baruwa imwirukana, yabyumvise, byamubabaje cyane kuko yumva yarakorewe akarengane n’ihohoterwa azira abamugambaniye bakamwiba urufunguzo rw’umutamenwa.

Ati: “Nabyakiriye gutyo nyine kuko nta kundi nabigenza. Gusa byambabaje cyane kuko ririya ni ihohoterwa rikomeye nakorewe. Nubwo ntarakira ibaruwa ariko byambabaje biranampungabanya cyane. Binshyize mu bushomeri nta kosa nabakoreye,ubuzima bwanjye babushyize mu kaga. Na BNR nsanga yarandenganije kuko ishobora kuba itararebye neza, ahubwo hagombaga gukurikiranwa abanyibye urufunguzo bagamije kunshyira muri aka kaga kose.

Avuga ko agiye kwiyambaza inzego zose, byaba ngombwa akagera no ku Mukuru w’Igihugu, ariko akarenganurwa. Ati: “Ndasaba izindi nzego nka CA, RCA,u bugenzuzi bw’umurimo n’izindi bireba kwinjira mu kibazo cyane,nkarenganurwa kuko biriya ntibibaho. Ninkomeza kurengana nziyambaza Transparency International Rwanda,nibyanga nkomeze, nibiba ngombwa ngere no kwa perezida wa Repubulika kuko nk’umunyarwandakazi sinahohoterwa gutya ngo mbyicarane. Ngiye kubitekerezaho neza mparanire uburenganzira bwanjye.’’

Ashyira ibyamubayeho byose ku wari umuyobozi we wanze kumushyirisha ku makonti ngo ajye abikuza, agahitamo kujya abyikorera atabyemerewe ngo azamuture mu makosa,n’abamweretse urufunguzo bavuga ko yarwandaritse ngo bamushakeho impamvu,akavuga ko igihe cyose hakiri imiyoborere imeze ityo iriya SACCO izahorana ibibazo,agasaba abayobozi bashya kuzakosora ayo makosa yose.

Nkamira SACCO Kamembe igizwe n’abanyamuryango barenga gato 7000, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre akavuga ko bakiriye neza ibyagaragajwe na BNR n’uburyo amatora ashyiraho inzego nshya ziyiyobora yagenze,ko bagiye gukurikiranira hafi imikorere ya buri wese batayivanzemo, ibyagaragaraga nk’ibibangamye byose bigakemuka.

Yanasabye abanyamuryango gukomeza kugirira icyizere ikigo cyabo, bakagaragaza ibibazo aho bakibibona bigashakirwa ibisubizo kare, abafite inguzanyo bakazishyura neza.

Inama y'ubutegetsi nshya isimbuye iyari iriho
Inama y’ubutegetsi nshya isimbuye iyari iriho

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Rusizi: Umucungamutungo wa SACCO yirukanwe burundu azira urufunguzo rw’umutamenwa
    NTA’TWE HANO. MU’MURENGEWA, BWISINGE. HARI’UMUYOBOZI WIBA. AMPAFARANGA YABATURAGEPE. CYANE CYANE AYAMITUWERI. BAMWITA, NDIZIHIWE SIRIYAKE

  2. Rusizi: Umucungamutungo wa SACCO yirukanwe burundu azira urufunguzo rw’umutamenwa
    NTA’TWE HANO. MU’MURENGEWA, BWISINGE. HARI’UMUYOBOZI WIBA. AMPAFARANGA YABATURAGEPE. CYANE CYANE AYAMITUWERI. BAMWITA, NDIZIHIWE SIRIYAKE

  3. Rusizi: Umucungamutungo wa SACCO yirukanwe burundu azira urufunguzo rw’umutamenwa
    Mwiriwe neza Nshuti ! iyi Sacco yishywe na Emmerance,uyu Mugore urugo rwe ruri mu Ngo zibanye nabi mu Murenge wa Kamembe ! warangiza ngo abaye Présidente ! Yashakaga kuyobora Sacco nkuko ayobora Abakozi bo mu Rugo akirengagiza ko bafite amasezerano y’akazi! Sentiment mu bugenzuzi si nziza , kuba Manager atarabanye neza n’Umugabo we siyo mpamvu yo kumusezerera, Umubaruramari yarenganye kdi cyanee mubirebe neza!!! Sacco muri kuyijyana ahabi

  4. Rusizi: Umucungamutungo wa SACCO yirukanwe burundu azira urufunguzo rw’umutamenwa
    Mwiriwe neza Nshuti ! iyi Sacco yishywe na Emmerance,uyu Mugore urugo rwe ruri mu Ngo zibanye nabi mu Murenge wa Kamembe ! warangiza ngo abaye Présidente ! Yashakaga kuyobora Sacco nkuko ayobora Abakozi bo mu Rugo akirengagiza ko bafite amasezerano y’akazi! Sentiment mu bugenzuzi si nziza , kuba Manager atarabanye neza n’Umugabo we siyo mpamvu yo kumusezerera, Umubaruramari yarenganye kdi cyanee mubirebe neza!!! Sacco muri kuyijyana ahabi

  5. Rusizi: Umucungamutungo wa SACCO yirukanwe burundu azira urufunguzo rw’umutamenwa
    Mwiriwe neza ,
    Sacco ya Kamembe imazemo igihe bombori bombori ariko iyo urebye usanga ibibazo byose birimo byarazanywe na munyangire ya Presidente Emerence afatikanyije na BUTARE!!! BNR na RCA mujye mukoma urushyo mukome n’ingasira, mwibukeko frw azahabwa Abirukanye atazava mw’iduka rya Emerance kandi ntanubwo azava kumushahara wa BUTARE!

  6. Rusizi: Umucungamutungo wa SACCO yirukanwe burundu azira urufunguzo rw’umutamenwa
    Mwiriwe neza ,
    Sacco ya Kamembe imazemo igihe bombori bombori ariko iyo urebye usanga ibibazo byose birimo byarazanywe na munyangire ya Presidente Emerence afatikanyije na BUTARE!!! BNR na RCA mujye mukoma urushyo mukome n’ingasira, mwibukeko frw azahabwa Abirukanye atazava mw’iduka rya Emerance kandi ntanubwo azava kumushahara wa BUTARE!

  7. Rusizi: Umucungamutungo wa SACCO yirukanwe burundu azira urufunguzo rw’umutamenwa
    Arikonge uko mbibona abayobozi bamasacco bajye babaha mutation nkabandibayobozi Kugirango haboneke amarasomashya nahobigumye kuriya ntamusaruro sacco zizagira murebere Umwalimusacco mubonaharikibazo zigiramu mumikorere kuberako abakozi barabahinduranya

  8. Rusizi: Umucungamutungo wa SACCO yirukanwe burundu azira urufunguzo rw’umutamenwa
    Arikonge uko mbibona abayobozi bamasacco bajye babaha mutation nkabandibayobozi Kugirango haboneke amarasomashya nahobigumye kuriya ntamusaruro sacco zizagira murebere Umwalimusacco mubonaharikibazo zigiramu mumikorere kuberako abakozi barabahinduranya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *