Umugore witwa Nyiraminani Jaqueline w’imyaka 31 y’amavuko yishe mugenzi we witwaga Yozabela Nazaleta Dastani ukomoka muri Tanzania w’imyaka 57, amutemesheje umupanga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamurera umurenge wa Kamembe, ubu bwicanyi bwabereyemo, Kamanzi Callixte, yabwiye Bwiza.com ko bwabereye mu mudugudu wa Cyapa muri aka kagari mu gitondo cyo ku wa 19 Nyakanga 2018.
Nyiraminani asanzwe ari umuganga mu bitaro bya Gihundwe muri aka karere, bivugwa ko kuva muri Mata uyu mwaka yari yatangiye kugaragaza ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe ariko akaba ntaho yivuje mu bitaro bya Leta bizwi.
Yagize ati “ni byo koko ayo mahano yabaye, uyu Nyiraminani amaze kugira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe,aho kugana abaganga bazwi ba Leta yahisemo kugana uyu munyatanzaniyakazi w’umuvuzi gakondo, abanza ku muvurira i Kigali, baza no kuzana ino i Kamembe aho uyu Nyiraminani asanzwe atuye, akomeza kumuvura ariko undi abona nta gihinduka.’’
Yakomeje agira ati ’’Bivugwa ko yari amaze ku mutangaho amafaranga agera ku bihumbi 80 y’amanyarwanda abona adakira, mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 uyu wamuvuraga amwaka andi mafaranga atamenywe umubare ngo asubire i Kigali ,undi abibwira umugabo we wari ukiri i Kigali, bumvikana ko amuha ay’urugendo rugera i Kigali ayo yandi akayamwishyura ahageze, amwinjiza mu nzu ngo ayamuhe, amusiga mu cyumba cy’uruganiriro, aho kuyamuha azana umupanga ahita amucocagura,abaturanyi babyumvise bica urugi,umupanga bawumwambura ariko asa nk’aho yamunogeje.’’
Akomeza avuga ko nyakwigendera yahise ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe ashiramo umwuka mu ma saa munani z’igicamunsi.
Ku byerekeranye n’ishyingurwa rye,umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem yavuze ko bikigoye kuko uretse kuba yari afite ibyangombwa byanditseho ko ari uw’i Kigoma muri Tanzaniya, n’udukapu 2, kamwe karimo imyenda ye akandi karimo iyo miti yakoreshaga na telefoni, nta kindi kirenzeho kizwi kuri we.
Ati ’biracyagoye kumushyingura kuko n’iwabo ntihazwi neza uretse kugendera gusa ku byangombwa yasanganywe. Ni ikibazo ariko hagiye kwifashishwa inzego z’abinjira n’abasohoka hamenyekane abo mu muryango we, nibabura hazafatwa ikindi cyemezo cy’uburyo yashyingurwa.’’
Yasabye abaturage kwirinda ubugizi bwa nabi nk’ubu,haba hari n’ibyo abantu batumvikanaho bakitabaza inzego z’ubuyobozi aho guhohoterana bigera no kwamburana ubuzima.
Umurambo wa nyakwigendera uracyari mu bitaro bya Gihundwe, uwamwishe we yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


