Ubwo yajyaga gufungura no guha umugisha santarali nshya ya Nyaruteja mu mudugudu wa Nyaruteja,mu kagari ka Rwambogo,mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi ku wa 13 Nzeri, Musenyeri Edouard Sinayobye,umushumba wa Diyoseze gatulika ya Cyangugu, yageze mu muhanda Ruhunde- Nyaruteja,abawukoresha bavuga ko ari uw’ibilometero birenga 5,uturuka ku muhanda munini Butare- Bweyeye agenze urugendo rungana n’ikilometero kimwe gusa imodoka irananirana kubera umuhanda wangiritse cyane, ugiye no gucikamo kabiri,ayivamo arayisiga agenda urugendo rureshya n’ibilometero 4 n’amaguru mu muhanda wiganjemo intare z’amabuye asanga abakirisitu, akora urugendo nk’urwo asubirayo kugira ngo yongere kugera ku modoka.
Uku kugenda n’amaguru kwa Musenyeri Edouard Sinayobye n’abari bamuherekeje, bamwe mu ba kirisitu b’iyi santarali batangarije Bwiza.com ko yabagezeho bigaragara ko yarushye cyane, bamwe bavuga ko ari ubutwari bukomeye cyane kugenda urugendo nk’urwo abasanga mu gihe nta muyobozi wo ku rwego rw’aka karere n’umwe wari wamuherekeje, bisanzwe bimenyerewe ko iyo umunyacyubahiro wo ku rwego nk’uru agiye gufungura igikorwa nk’iki hatabura umuyobozi wo ku rwego rw’Akarere bajyana,bakavuga ko n’ubusanzwe nta muyobozi wo ku rwego rw’Akarere ujya ubageraho kubera uburyo hateye kandi nyamara umuhanda ukozwe haba nyabagendwa, mu ijambo uyu Musenyeri yagejeje ku bari baje kumwakira, yabaye nk’urukomozaho.
Ati’’ Numvise ko mwakoraga amasaha menshi cyane mujya mu misa kuri paruwasi ya Nyabitimbo kuko ino mutagiraga aho musengera hafatika none murahabonye, mwari Sikirisale none muhise muba Santarali. Mugende rero murusheho kuba intumwa z’Imana ku bantu bose, mubyutse abakirisitu baguye,mushishikaze abacitse intege, musure abarwayi,mufashe abakene ntihakagire uniha ngo abure umutabara kandi mubigire mu izina ry’ubukirisitu n’Imana mwemera.’’

Yungamo ati’’Hari byinshi bizabakuza,ijambo ry’Imana,amasakaramentu,abapadiri bazajya bakeragura iyi misozi babageraho,rwose ni udusozi twiza dutuma umuntu abira icyuya cy’iyogezabutumwa. Twese twahagenze twahabonye, n’abafaratiri bacu muzabashyirireho agatanda cyangwa urubingo n’uduhotora mukore urutara bazajye babona aho barambika umusaya baje hano. Erega tuvuka iwanyu nta kibazo rwose uko mwabikora kose ariko umupadiri cyangwa umufaratiri uje hano akabona aho arara, aho mwamusasira hose yaryama nta kibazo ariko bakabasha kwamamaza ivanjiri muri ibi bice.’’
Yarakomeje ati’’ Twabibonye mwaravunitse, mugenda ahadashobotse ariko ubu noneho ntimukavunike muri intama. Ubundi Yezu Kirisitu yatubwiye ko twebwe abashumba tugomba kuvunikira intama. Iriya misozi tuzemera tujye tuyikeragura n’amaguru tubasanga,kugira ngo n’umunyantege nke atabura misa,amasakaramentu n’amasengesho kuko twebwe ni cyo twatorewe. Twatorewe kuvunikira intama kugira ngo mwebwe mutavunika cyane kandi nabibonye turi kumwe muri urwo rugendo.’’
Mu kiganiro na Bwiza.com, Musenyeri Edouard Sinayobye yabaye nk’ukomoza ku bubabare n’ubwigunge yabonye aba baturage barimo bwo kuba batabasha kugenderanira n’abandi kuko nta muhanda muzima bagira kandi aha hari ishuri ryisumbuye,iyi santarali n’ibindi ababikenera batageraho kubera kubura aho banyura, kuba batagira amazi meza, nta vuriro, nta soko, mbese ari imibereho ikwiye kugira icyo ikorwaho ngo ihinduke,avuga ko agiye gusaba ubuyobozi bw’Akarere mu nama nyinshi bagirana kwita ku mibereho y’aba baturage,anavuga icyakora ko nka Musenyeri gukora urugendo rungana kuriya n’amaguru mu misozi nk’iriya ivunanye atari igitangaza kuri we.
Ati’’ Nta kidasanzwe kirimo kuba nka Musenyeri nakora urugendo nk’uru n’amaguru nsanga intama, ariko n’ikibazo cy’abaturage basaba kuva mu bwigunge n’imibereho iruhije nacyumvise. Umuhanda nuza bizaba bitworohereje twese kurushaho. Turasaba abayobozi bari banahagarariwe hano, mwebwe abanyamakuru mutugereze ku bayobozi bakuru kandi tuzi ko bafite umutima mwiza n’ubushake,dufatanye twese ku byumva no gushyiramo uruhare rwacu.’’
‘’Nabibonye koko hano ikibazo kirahari,ariko reka nkubwire, umuhanda nutanaza nta kizatubuza kuhagera n’amaguru kuko twe tutari abantu bagenda ku muhanda gusa. Kuri Musenyeri nta gitangaje na kimwe kirimo ahubwo ndabasaba guhindura imyumvire,kuko Musenyeri bitavuze umuntu udashobora kugenda n’amaguru.’’

Irivuzimana Sylvestre uhagarariye abakirisitu ba Santarali ya Muramba yabyaye iyi yahawe umugisha yabwiye Bwiza.com ati’’ Twari twarahuritse kuko iyi santarali yatangiye kubakwa muri 2017 ku mbaraga zacu ubwacu, kubera ubukene imbaraga zirashira isa n’idindiye,iza gusubukurwa vuba aha ku nkunga ya Kiliziya, byiyongeraga kuri Santarali ya Muramba na yo yari yarashenywe n’inkubi y’umuyaga tubura aho dusengera, twajyaga twese I Nyabitimo ku rugendo rw’amasaha 7 kugenda no kugaruka n’amaguru kuko nta kindi wagendaho kubera uyu muhanda kandi turi abakirisitu hafi 7.000 hano na Muramba.’’
Yakomeje ati’’ Twishimye cyane kuba yawugenzemo n’amaguru akabona uburyo twarushye. Aha nta kigo nderabuzima cyangwa poste de santé tugira kandi hari ikigo cy’amashuri umwana urwaye ntabasha kwivuza. Umuntu urembye cyangwa umugore uri kunda akora urugendo rw’amasaha 6 kugira ngo agezwe ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo cyangwa poste de santé ya Gasumbo kandi nta handi twakiwivuriza. Hano tugira umumotari umwe gusa,ufite amafaranga kugera aho wategera moto bisaba urugendo rw’amasaha 2 wahagera moto akaba amafaranga 5000 kugera ku kigo nderabuzima cyangwa kuri poste de santé kugenda gusa.
Na bwo ni uko bumvise ko Musenyeri azaza ubuyobozi bw’umurenge buzindukirizamo abakozi ngo abone nibura aho anyuza ikirenge ariko namwe mwiboneye uburyo yatugezeho arushye no gusubirayo iyo ataza n’agace kakozwe ntikari gukorwa. Nk’iyo atsitara byari kugenda bite? Kandi bumvise ngo perezida wacu Kagame azaza ino barara bawurangije wose.
Turi mu bwigunge bukabije cyane, ariko icyo dusaba kuruta ibindi,nibadukorere umuhanda, kuko kugira ngo tuzajye ku isoko ni ukujya I Nyakabuye cyangwa mu Bugarama dukora amasaha 12 kugenda no kugaruka twikoreye imitwaro kuko muri uyu murenge nta soko dufite, wabonye ko ntawubakisha sima kuko ino ihagera irengaho amafaranga 5000 ku yo igura ahandi. Ikilo cy’ibishyimbo iyo ahandi kigura amafaranga 500 ino umucuruzi wihanganye akahagera atugurira kuri 200. Inka yagura nk’amafaranga 500.000 uguhaye amafaranga 250.000 urashima kuko aba azi ko nta handi uri buyijyanye.
Ikindi nibaduhe n’ivuriro kuko iyi midugudu ya Nyaruteja,Bisengo,Kagarama na Cyaruhiza muri aka kagari ka Rwambogo nta buvuzi dufite rwose. Kuba umuntu yagenda amasaha 6 ajya ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo cyangwa kuri poste de santé ya Gasumo arembye cyangwa ari umugore uri kunda, n’imbangukiragutabara tubonye vuba iramutse ije kumureba ino hari aho we byanze bikunze yagenda n’amaguru amasaha 3 ngo agere aho yaba ihagaze imutegereje.
Ubuyobozi bw’Akarere ntibubizi,ko ntacyo bukora ngo dutabarwe? Baduhe n’amazi kuko tunywa amazi mabi cyane, ariko ibyo byose dusa n’aho nta buvugizi dukorerwa ngo bitugereho. Biravugwa ko umurenge wacu ari wo wa nyuma muri mituweli mu ntara y’uburengerazuba yose. Twabura kuba aba nyuma dute turi muri ubu buzima nawe wirebera? Icyakora ubwo Musenyeri yatwemereye ubuvugizi twizere ko hari ikigiye guhinduka.’’

Kuri uku gutakamba kw’aba baturage,Musenyeri Edouard Sinayobye yabwiye Bwiza.com ati’’ Hari inama nyinshi ziduhuza n’abayobozi b’Akarere n’abandi bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’aka gace, mu rwego rw’ubufatanye n’abashinzwe iyo mirimo yose,uburezi, ubuzima n’ibindi.
Igihe cyose rero nzajya mbonana n’abo dufatanya ubwo butumwa,nzajya mvugira aba baturage rwose kuko nahageze,nahabonye,nabonye ari ikibazo kandi n’abo bayobozi barabizi ariko tuzajya dukomeza twibukiranye bizakorwa mfite icyizere.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yabwiye Bwiza.com ko ikibazo cyubwigunge bw’aba baturage akizi,bakimubwiye. Ati’’ Ndakizi barakimbwiye ubwo mperutse kubasura nanjye kubageraho byarangoye,ariko twari dufite imihanda myinshi dukora muri aka karere, ubushobozi nibuboneka na ho hazahita hitabwaho.’’
Ku kuba batagira ivuriro n’amazi meza,ntibagire aho bahahira n’icyo bashobora gukuraho mituweli, cyane ko n’ubutaka bwaho butera neza ,ati’’ tugiye kubikurikirana byose tumenye ukuri kwabyo,ibizakurikiraho muzabimenya.’’

Umurenge wa Butare ufite abaturage barenga 25.000 ubu ni wo wa nyuma mu ntara y’uburengerazuba yose muri mituweli nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwawo, abawutuye bakaba ariko bashimira perezida Kagame igikorwa gikomeye cyane aherutse kubakorera mu mpera za Nyakanga uyu mwaka,abaha imbangukiragutabara bari bamaze igihe badafite, abaganga b’inzobere bakaba basigaye bavurira abaturage ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo na cyo kiri kongererwa ingufu batiriwe bavunika bajya ku bitaro bya Mibilizi, poste de santé ya Gasumo na yo ikaba igiye kongererwa ingufu ngo ibashe guha serivisi zinoze abaturage, umuhanda Butare-Bweyeye na wo ukaba ari nyabagendwa, bakizera ko n’ibi bikibahangayikishije nibimugeraho bitazatinda gukemuka.




4 Responses
Rusizi:Umuhanda mubi watumye Musenyeri Edouard Sinayobye akora urugendo rw’ibilometero birenga 8 n’amaguru
Abandi ngo ni abanyacyubahiro. Mbona uyu murimo abantu basigaye bawitiranya no gutanga amaturo , Murebe mu nsengero nyinshi hibereyemo Numero za Momo Pay n’Amabwiriza yo kurwanya Covid, Uyu musenyri ahugure bagenzi be bo mu yandi madini nka EAR bashaka ibyubahiro birenze kd intama ziri gupfa. Nihitiraga
Rusizi:Umuhanda mubi watumye Musenyeri Edouard Sinayobye akora urugendo rw’ibilometero birenga 8 n’amaguru
Abandi ngo ni abanyacyubahiro. Mbona uyu murimo abantu basigaye bawitiranya no gutanga amaturo , Murebe mu nsengero nyinshi hibereyemo Numero za Momo Pay n’Amabwiriza yo kurwanya Covid, Uyu musenyri ahugure bagenzi be bo mu yandi madini nka EAR bashaka ibyubahiro birenze kd intama ziri gupfa. Nihitiraga
Rusizi:Umuhanda mubi watumye Musenyeri Edouard Sinayobye akora urugendo rw’ibilometero birenga 8 n’amaguru
Aha ni mu Rwanda? Ko nziko nibura buri murenge wakabaye ugira ikigo nderabuzima,post de sante 1 kuri buri kagali,ibi bintu ntibikwiriye umuturarwanda wa none ,abayobozi babihagurukire kbsa.
Rusizi:Umuhanda mubi watumye Musenyeri Edouard Sinayobye akora urugendo rw’ibilometero birenga 8 n’amaguru
Aha ni mu Rwanda? Ko nziko nibura buri murenge wakabaye ugira ikigo nderabuzima,post de sante 1 kuri buri kagali,ibi bintu ntibikwiriye umuturarwanda wa none ,abayobozi babihagurukire kbsa.