Mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umusore witwa Ntirandekura Gad w’imyaka 33 y’amavuko wari witeguye gusezerana muri uyu murenge n’umukobwa wo mu murenge wa Nkombo witwa Mukayakaremye Enatha w’imyaka 28, aho bagombaga kuhasezeranira kuri uyu wa 5 Ukuboza saa tatu z’igitondo, nyuma bakerekeza ku rusengero rwa ADEPR muganza bagasezerana kubana akaramata,bakakira abatumirwa babo ubukwe bugataha nk’uko biri ku butumire na Bwiza.com yabonye.
Ibi ariko ntibyaje gukunda kuko nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza,Ngirabatware James, bategereje ko abasezerana bagera ku biro by’umurenge ngo abasezeranye agaheba, byagera saa tatu n’iminota 10,umusore akamuhamagara amubwira ko batakije, byamaze kumenyekana ko umukobwa atwite inda y’undi.
Gitifu Ngirabatware yategereje abageni ngo abasezeranye, araheba
Ati: “Twagombaga kubashyingira saa tatu ku murenge,turitegura hamwe n’ushinzwe irangamimerere,ibibazo by’abaturage na notariya ku murenge, igihe twari tugitegereje abageni isaha twabahaye irenzeho iminota 10 mbona umusore arampamagaye ambwira ko atagishyingiwe,ko yasanze umukobwa atwite inda itari iye,gusa ntiyatubwiye ari iy’amezi angahe.’’
Yakomeje ati: “Twahise twitahira kuko nta kindi twari gukora. Ubundi ishyingira ni amasezerano yumvikanyweho hagati y’abantu 2.Iyo rero umwe mu bashyingiranwa abihakanye,twe nk’ubuyobozi nta kindi tuba dufite cyo gukora kuko dushyingira ababbishaka,babyemera,babyumvikanyeho.’’
Umwe mu bo mu muryango w’uyu musore yabwiye Bwiza.com ko aho amakuru asakariye ko uyu mukobwa wari waraye avuye iwabo ku Nkombo n’abamuherekeje bakarara mu murenge wa Muganza ngo batazica amasaha y’ubukwe,inkuru yaje gukwira ko atwite bigatuma umusore wabo asesa ubukwe, imiryango yombi yaje guhura umukobwa agasaba imbabazi umusore akazimwima avuga ko iyo nda ngo bikekwa ko ari iy’ukwezi n’igice atigeze agira icyo ayimubwiraho, babanye batazarwubaka ngo rukomere,avugira ku mugaragaro ko ibyiza ari uko babisesa ahubwo bagasubizwa ibyo bamutanzeho.
Ati: “Nyuma y’ibiganiro birebire hagati y’imiryango yombi na ba nyir’ubwite bahari, bemeye kuzadusibiza ibyacu twatanze byose,bavuze ko bagiye kubiganiraho mu cyumweru kimwe bakazadusubiza ariko nibirenga ukwezi batadushubije ibyo twatanze byose tuzagana inkiko kuko uyu mukobwa araduhemukiye cyane. Twari twamukoye amafaranga 450.000, ushyireho n’urugendo ruva hano kugera ku Nkombo n’abo twajyanye bose, imyiteguro y’ubukwe n’ibyo twateguye byose byaririwe ubusa, byose hamwe turabara arenga miliyoni yose kandi ayo yose bagomba kuyadusubiza byanze bikunze. Icyanatubabaje cyane n’uko n’uwamuteye iyo nda yakomeje kumuhishira.’’
Itwita ry’uyu mukobwa bari basabye bakanakwa ku wa 2 Ukuboza,ngo ryamenyekanye ku makuru yatanzwe n’umushumba wa ADEPR Ishywa ku Nkombo uyu mukobwa yasengeragamo,Rév. Uwimana Schadrack, nyuma y’uko umukobwa apimishijwe nk’uko amabwiriza y’itorero ADEPR abivuga bagasanga atwite, amwima icyemezo cy’ubuhamya bwiza ajyana kuri ADEPR Muganza ngo bamushyingire anabibwira umushumba waho,Rev. Habimana Alexis ko atagomba kubashyingira kandi umukobwa atwite, inkuru itangira gukwira ku mugoroba wo ku wa 4 Ukwakira.
Ati: “Yari amaze iminsi aducengacenga yanga kwipimisha kandi azi ko ari yo mabwiriza y’itorero ADEPR,aho yemereye dusanga atwite avuga ko atari iy’uwo musore yanga no kuvuga uwayimuteye,raporo nyiha mugenzi wanjye wa Muganza,urumva ntitwari gushyingira utwite.’’
Past.Ngirabagenzi Ephrem wagombaga kubashyingira yabwiye Bwiza.com ati: “Ni byo. Ni njye wagombaga kubashyingira ariko naraye mpawe amabwiriza n’umushumba wanjye yo kutabashyingira kuko ngo byamenyekanye ko umukobwa yari atwite,ibindi ni we mwabibaza.’’
Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Muganza, Rév Habimana Alexis, ati: “Ibyo byose byabaye bataragera no ku murenge, twe nk’itorero twari twiteguye gushyingira ubukwe ariko ntitwabubonye kuko twari twabonye n’amakuru ko atwite kandi itorero ryacu ntirishyingira abatwite kereka tutabimenye.’’
Yasabye abakobwa n’abasore bashyingiranwa muri ADEPR ko bakwiriye kuba inyangamugayo ntibagaragarweho ingeso nk’izo zibakoza isoni zikazikoza n’imiryango yombi iba yiriye ikimara ngo ubukwe butahe,kuko imyitwarire nk’iyi ngo yari itangiye kugenda igaragara,aho hari abashyingirwa mu gihe gito zigasenyuka kubera ibibazo nk’ibi.
Byari bikunze kuvugwa ko hari abakobwa bashyingirwa muri ADEPR batwite,bagakingirwa ikibaba kuko baturuka mu miryango ikize,itanga ibyacumi n’amaturo byinshi cyangwa ifitanye isano na ba nyiri ukubashyingira, abaturuka mu miryango ikennye bakabangira ari na byo bikekwa ko byabaye kuri uyu muryango, gusa aba bapasiteri bombi barabihakana,bakavuga ko uwo basanze atwite wese atemererwa gushyingirwa,hategerezwa ko abyara agasaba imbabazi mu itorero akazabona gushyingirwa.

54 Responses
Rusizi: Umusore yabenze umugeni we ku munsi w’ubukwe
Gosh! this is an amazing event! girls girls , why acting like animals? truly , if I had possibility , I would come and meet brother NTIRANDEKURA for more advise. I would like to advise those young men and women to protect our land’ s dignity and respect themselves. Getting pregnant is not bad , but get it in the right time or the right way , otherwise, they are putting shame on their parents and God who made them . To the pastors ,I may say well done. May God continue to open pastor’s spiritual eyes so they may see far and deep. Mr Gad well done too , you have shown your identity may God bless you too and give you power over other powers. To the all district’s adults, please take the work of God seriously and respect the laws of the country, by doing so , what happened to Gad won’t face you . God bless my mother land. Thank you. God bless you all. From Gad

Ariko rero ,ibi nabyo leta izabyigeho gupimisha umuntu ngo ni uko mugiye kumushyingira ni ukubangamira uburenganzira bwite bw’umuntu! Ese muba mugirango mushyingire ingumba?? Ibyaha bibera mu itorero bindi se bingana bite? Yenda ikosa umukobwa yakoze ni gutwita inda itari iy’uwo genda gushyingiranwa naho ubundi ibyo mukora sibyo

Ese muvandimwe mu muryango uvukamo nta mabwiriza ahaba ? Nonese utubahirije amabwiriza ntabihano ahabw ? Ni nkuko rero , wekwifatira kugahanga uwo mukobwa kuko Hari ibyo yishe .

Icakora habuze uwagira inama uwo mukobwa nuwo muhungu!ese iyaza kuyivanamwo byarikumenyekana?jye mbona iyo aba paster bamaz kumenyak umukobw atwit bariguhamagar umusor bakunv uko abyakira kumbur ntibyar kushik kumus wurubanz ngo bibatungur.es igipim bagikor kumuns wurubanz????

Ubu wasanga uyu wiyise adepr aricyo gihararumbo cyateye uyu mukobwa inda kikaba gitangije urubanza. Hari uwakubwiye ko abasore bakeneye ko ubapimira abatari ingumba? Bravo musore uzabona umugore utari igihomora Imana igukijije intimba yiteka ryose. Hari benshi twakwifuje ko twari kugira ayo mahirwe ariko ntibyadukunze

Kbs turemeranya ,abakobwa benshi batwara inda bakabeshya abagabo ko ari izabo

Uyu mukobwa yakoze amakosa pe, inda yukwezi nigice, witegura gukora ubukwe. Njye uyu muhungu ndamushimiye, nddetse ni amahirwe kuba batari bagakoze civil marriage.

Ibyo bakora nibyo kuko baba bateguye gushingira umusore n’inkumi.

Uzashinge idini ryawe rifite amahame wowe ushaka. Niba ADEPR ariko ibigenza, abashaka gushyingiranwa batwite ntibakwiye kuba muri ADEPR, bazajye muri catholique nibo bemera gushyingira abatwite.

ariko ko ubaburanira nkaho ariwowe uzibatera,

Umva uyu nawe!!!
Ubwo se urumva bitarokoye umuhungu wari ugiye kurongora umugore w’abandi?
Rusizi: Umusore yabenze umugeni we ku munsi w’ubukwe
Umva uyu nawe!!!
Ubwo se urumva bitarokoye umuhungu wari ugiye kurongora umugore w’abandi?
Rusizi: Umusore yabenze umugeni we ku munsi w’ubukwe
Ariko rero ,ibi nabyo leta izabyigeho gupimisha umuntu ngo ni uko mugiye kumushyingira ni ukubangamira uburenganzira bwite bw’umuntu! Ese muba mugirango mushyingire ingumba?? Ibyaha bibera mu itorero bindi se bingana bite? Yenda ikosa umukobwa yakoze ni gutwita inda itari iy’uwo genda gushyingiranwa naho ubundi ibyo mukora sibyo
Rusizi: Umusore yabenze umugeni we ku munsi w’ubukwe
Uyu musore ndamweye nubundi yaragiye kwirahuriraho umuriro inshako zubu ntazizi ububi bwazo uhora wicuza icyatumye ushaka.

Arikose Uzi kugira ngo umukobwa akuzanire Inda itariyawe,utarigeze ubonana nawe.biteye agahinda kurera uwo utabyaye kdi ubizi neza.

Nibyo ntampamvu yokubeshya NGO ushyingiwe uri umukobwa kandi uri umugore sibyo ibyiza nuko wavugisha ukuri ko uri umugore

Ntakund imana izamuh undi mugor

Musore.ugira.amahirwepe! Nahubundi byarikuba bibabaje atariniyawe pasitel umugurire.akant

Ariko ikibazo s ukwanga kubashyingira gusa n umusore ntabyo agishaka so rero mwivuga banze Ku ashyingira kuko no ar abakene kuko niyo babyemera ntibwataha

Ehhh birakaze kababayeho abakobwa babyita avance kdi wasanga yariyaramyimye ngo nizamasugi niyumve natwe twese twigireho

baperereze neza barasanga uwamuteye inda arumwe mubayobozi badeper babafashe kuriha iyomillion basabwa gusa imiryango yose yihanganirane isintisakaye buriwese yanyagirwa

Imana igufashe Gad kuko nibibazo kubona witegura ubukwe ugasanga ukobwa yaragucyinaga ahubwo bro million ninke wongereho nayimpoza Marira rwose aguhe nkebyiri nigice

nawe muko uzabona undi mugabe ariko is icehouse uwo si umuco n’ico

Uyu musore rwose ashime Imana imutabaye rugikubita, urugo rwubakiye ku kinyoma ntiruramba! Abakobwa barabikora pe ngo bari gusezera kubo babanye
, ,,buriya wasanga uwayimuteye ari ikigabo cyamuguriye bimwe mu birongoranwa!yewe muko warihemukiye pe! Ubwo se uwayiguteye azagutunga ? Urasebye pe! Dukomeze kurinda ubwere bw itorero.

rwox gad wakoz ibikwiy pee

Twisubireho bavandimwe tugerageze gukoresha ukuri nokwifata kuko ntacyobyadutwara reba nkuyumukobwa yiyandaritse kumunota wanyuma gusa bigaragareko arko yarahoze gusa musore shima lmana yoyamuguhishuriye utarizirikisha lndahiro

Uriyamusore icyompanya nuko ashobora kuba asenga byukuri