Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko bwirukanye burundu ku kazi uwari umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Muramba ruri mu Murenge wa Butare, Buregeya Théotime nyuma yo kugaragaraho amakosa menshi arimo kwiba sima yari igenewe kubaka ibyumba 5 by’ishuri, ibaruwa imwirukana ikaba yashyikirijwe n’ubuyobozi bw’inama Njyanama y’aka karere ngo na yo ifate icyemezo cyo kumusezerera ku nshingano y’ubujyanama bwayo.
Ubwo Bwiza yamenyaga aya makuru, yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Butare, Safari Dieudonné ayibwira ko ibaruwa yirukana uyu muyobozi w’ishuri itaragera mu biro by’umurenge ariko na we amakuru ko iyo baruwa yasohotse kuri 21 Mata yayumvise.
Ati’’ Ibaruwa imwirukana ntiragera mu biro by’umurenge ariko ayo makuru turayafite. Mu makosa azira harimo 3 y’ingenzi, arimo sima 24 tumushinja zari zigenewe kubaka ibyumba 5 by’amashuri muri G.S Muramba. Ubundi sima zubakaga ibi byumba zabikwaga muri G.S Nyabitimbo zikaba zaragombaga kujya zihavanwa zijyanwa kubyubaka, haragombaga kuba komite y’abantu 3 bacunga uko iyi myubakire igenda ayibuza gukora byose akabikora wenyine, izi sima aho kugezwa ku ishuri rye ngo zikoreshwe, akazijyana ku gasantere k’ubucuruzi ka Karamba, ashyiraho abakomisiyoneri bamufashaga guhita zijyanwa mu biturage by’ahongaho kugurishwayo.’’
Avuga ko umucuruzi wazishyikirizwaga mbere yo kugurishwa yabyemeye akanabitangaho amakuru yatumye bombi ,kimwe n’ abakarani 6 bazijyanagayo bafatwa barafungwa ku wa 15 Nzeri 2020 ,bamaramo ibyumweru 2 bafungurwa n’ubushinjacyaha bataragezwa mu nkiko.
Yakomeje ati: “Mu bindi ashinjwa harimo amafaranga 450,000 y’ishuri yagombaga guhemba abakozi bahembwa n’ishuri ntibayabona, ayabajijwe avuga ko yayiyishyuye ku mwenda w’ubutumwa bw’akazi yagiye ajyamo ikigo cyari kimurimo, ko atari kuyabishyura atariyishyura, yayiyishyuye agashira, akanashinjwa ibiti yahawe n’Akarere ngo abazemo imbaho zagombaga kuvamo intebe z’abanyeshuri 150, ntihaboneke intebe n’imwe, ntanagaragaze aho yashyize izo mbaho, akavuga ko ngo muri ibyo biti yakuyemo imbaho 105 azitangira isoko ryo gukora intebe ntizaza, n’ayo masezerano yagiranye na rwiyemezamirimo uzikora ntayerekane, nk’umurenge dukomeza kumukurikirana mu nyungu z’abaturage ngo abiryozwe.’’
Ku wa 21 Ukwakira 2020 ni ho uyu Buregeya Théotime yandikiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ibaruwa imuhagarika by’agateganyo igihe cy’amezi 6 hategerejwe umwanzuro mushya, uwo mwanzuro kuri 21 Mata 2021 ukaba wabaye uwo kumwandikira iyo kumwirukana burundu mu bakozi b’Akarere.
Uyu mugabo bivugwa ko ingeso nk’izi zo gukoresha nabi umutungo w’ishuri ari zozamuvanye aho yayoboraga mbere muri G.S Rwimbogo mu murenge wa Nyakabuye muri aka Karere, aho kubikurikiranwaho ahubwo agahabwa kuyobora iri shuri rindi.
Umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri yabwiye iki gitangazamakuru ati: “Ntitwumva impamvu aya makosa amugaragaraho, aho kuyahanirwa agahembwa kuyobora andi mashuri, akanagirwa umujyanama muri Njyanama y’Akarere kandi nta bunyangamugayo tumubonaho. Twumva bitahagararira mu kumuhagarika gusa ahubwo n’ibyo byose akekwaho yabikurikiranwaho umutungo wa Leta ukagaruzwa.’’
BWIZA yagerageje kuvugisha Buregeye Théotime kugira ngo agire icyo avuga kuri iyi baruwa imwirukana burundu, isanga telefone ye ntiriho ndetse n’ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyabusubije.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yahamije ko yirukanye Buregeya Théotime ku kazi. Ati’’ Ni byo yari umukozi w’Akarere ayobora ishuri, yagaragaweho n’amakosa y’imicungire mibi y’ibikoresho by’inyubako z’amashuri. Hari n’ikindi gihe twatanze uburenganzira bwo gusarura ibiti ngo hakorwe intebe z’abanyeshuri, byose abicunga nabi, kimwe n’andi mafaranga y’ishuri yanyereje, ni cyo cyatumye tumwirukana, kandi iyo micungire mibi bikagaragara ko atari uburangare ahubwo ari umutima wo gushaka kwigwizaho umutungo mu buryo butari bwo akoresheje ubujura.’’
Ku byerekeranye niba aguma muri Njyanama y’Akarere, Meya Kayumba yavuze ko Njyanama yandikiwe ikazabifataho umwanzuro, ku kuba agera mu bushinjacyaha bugahita bumurekura, na bwo avuga ko dosiye ye igihari agikurikiranwa, ko bitabuza Akarere kumwirukana kuko na byo bikurikije amategeko.
Visi perezida wa Njyanama y’aka karere Rutagarama Eugène, yavuze ko nyuma y’iki cyemezo mu minsi iri imbere, Njyanama izaterana ikareba niba na yo yamusezerera naba atarisezerera ubwe. Ati: “Itegeko rigenga Njyanama rirasobanutse, rigena igihe umujyanama abandi bamukuraho icyizere cyangwa akikuramo ubwe. Tuzaterana vuba tubiganireho, turebe icyo itegeko ribivugaho ni cyo tuzakurikiza.’’
Uretse uyu, muri uyu murenge haranavugwa umuyobozi wa G.S Nyaruteja, Byamungu Rwagasore Gilbert na we umaze igihe ahagaritswe by’agateganyo akekwaho kwiba amatafari yo kubaka ishuri yayoboraga, akaba yaranabifungiwe mu Kwakira 2020, na we ahita afungurwa amazemo ibyumweru 2 gusa, Meya Kayumba Ephrem akavuga ko n’ubwo we amezi yo guhagarikwa by’agateganyo atararangira ngo hamenyekane ikizakurikiraho, na we iyo micungire mibi atazabura kuyiryozwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Rusizi: Umuyobozi w’ishuri uri muri Njyanama y’Akarere yirukanywe azira kwiba sima
Abaturage nabo bajye bareka guhirikira amakosa ubuyobozi. Barikwibaza impamvu yabaye umujyanama gute Kandi aribo bamutoye?
Rusizi: Umuyobozi w’ishuri uri muri Njyanama y’Akarere yirukanywe azira kwiba sima
Abaturage nabo bajye bareka guhirikira amakosa ubuyobozi. Barikwibaza impamvu yabaye umujyanama gute Kandi aribo bamutoye?