Umushoramari w’umwongereza, Sir Ian Wood washoye imari mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi, avuga ko kimwe mu byatumye ashora imari itubutse mu Rwanda ari ibiganiro yagiranye na perezida Kagame akamubonamo umugabo w’ijambo n’imiyoborere ifite icyerekezo.
Ibi ni bimwe mu byo uyu mugabo yavuze ubwo abahinzi b’icyayi barenga 4800 bibumbiye muri koperative 2 zhinga icyayi muri aka karere ka Rusizi, [COOPTHE Shagasha na The villageois umacyagi] yombi yibumbiye muri sosiyeti yitwa Shagasha Tea Trading , bahuraga na we bishimira ibyo amaze kubagezaho kuva yakwegukana uru ruganda mu 2012.
Sir IAN Wood, yahamirije abari bitabiriye uwo muhango ko imiyoborere myiza ya perezida Kagame n’ibitekerezo biteza imbere abahinzi b’icyayi n’u Rwanda muri rusange, aribyo byatumye aza kuhashora imari.
Agira ati “igitekerezo cyo gushora imari muri izi nganda cyaturutse ku nama nagiranye na perezida Kagame, hashize imyaka 5, namubonyemo ubushake bwo guteza imbere umuhinzi w’umunyarwanda, kuva icyo gihe niyemeje kuza gushora imari mu bintu byinshi,…
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza agira ati “indi mpamvu nahisemo kuza gushora imari yanjye mu Rwanda ntambutse ibihugu byinshi by’akarere, ni uko nasanze icyayi cy’u Rwanda ari icya mbere muri Afurika mu bwiza,… nasanze perezida Kagame na Leta ayoboye bafite icyerekezo n’ubushake bwo guteza imbere umuhinzi muto w’icyayi”.
Umuyobozi w’iyi sosiyeti y’abahinzi b’icyayi ba Shagasha, Akimana Jean Pierre, ubwo yaganiraga na Bwiza.com, yavuze ko kuva aho batangiye gukorana n’uyu mushoramari abahinzi bungutse byinshi cyane, birimo n’igiciro cy’icyayi cyakomeje kuzamuka cyane.
Ati “yahinduye isura y’uru runganda n’iy’abahinzi b’icyayi ku buryo bugaragara kuko yasanze igiciro cy’icyayi kibisi ari amafaranga 112, ubu kigeze ku mafaranga 208”.
Yongeraho ko muri uru ruganda rw’icyayi rwa Shagasha, Wood yahashoye ibingana na 60% by’uruganda rwose, iyi sosiyete nayo ishora 30%, Leta ishoramo 10%.
Kurugura no kurutunganya, uyu mushoramari ngo yashoye arenga miliyoni 6 z’amadolari, uyavunje mu manyarwanda, ubu akaba arenga 5.800.000.000, abahinzi bakaba bagomba kugenda bayishyura bayarangiza bakazarwegukana, intego yari iyo kurwegukana mu 2020.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Kayisinga Jean Claude yamushimiye uburyo akomeje guteza imbere abahinzi b’icyayi bakorana n’inganda ze zombi, asaba aba bahinzi guhera kuri aya mahirwe biteza imbere.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


