Rusizi: Urubyiruko rukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hari icyo rwasabye ubuyobozi

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rwo mu bihugu by’uRwanda,uBurundi na RDC rukora ubucuruzi bwabukiranya imipaka ruvuga ko rubangamirwa mu mikorere yarwo n’inzitizi zinyuranye, zirubuza gukora uko rubyifuza,zirimo ifungwa ry’imipaka yose ihuza uRwanda n’uBurundi, amasaha yagabanutse mu kwambuka imipaka ihuza uRwanda na RDC, kutagira igishoro gifatika,n’izindi, rugasaba abayobozi b’ibihugu byarwo kuzikuraho ngo rubashe gukorwa rwisanzuye.

Ni bimwe mu byifuzo byatanzwe n’abasore n’inkumi 99 barimo 24 baturutse mu Burundi,55 baturutse muri RDC na 20 bo mu Rwanda bahuriye mu karere ka Rusizi bungurana ibitekerezo ku bibangamira imikorere yabo ya buri munsi mu bucuruzi bakora buciriritse bwambukiranya imipaka, ibiganiro bafashijwemo n’akarere ka Rusizi gafatanije n’umushinga Mpaka shamba letu wa FVA ku nkunga ya Alerte international Rwanda,hagamijwe kubakangurira ubucuruzi bugamije amahoro.

Mu kiganiro rumwe muri rwo rwahaye Bwiza.com,rwagaragaje ko kuba hari ibikibangamiye urujya n’uruza rw’abatuye aka karere k’ibiyaga bigari, bituma n’iterabere ryabo,cyane cyane urubyiruko ridindira kandi hari byinshi abatuye ibi bihugu bakeneranyeho, birimo n’ubukungu bwinshi bwagombye guteza imbere abaturage babyo bose, ariko butabyazwa umusaruro kubera izo nzitizi, , rugasaba abayobozi babyo kwigira hamwe ibyo bibangamye bakabikuraho, imikorere mu bwisanzure ikimakazwa.

Nduwimana Désiré ukomoka mu Burundi, avuga ko igihe urujya n’uruza ku mipaka yose ibahuza n’uRwanda rwari rumeze neza neza abayituriye bari bateye imbere,ariko muri iki gihe harimo ibibazo, bigaragara ko hari byinshi byasubiye inyuma.

Ati’’ Dufite ubukene tutagombye kugira kubera kutagenderanira uko bikwiye. Hari byinshi twakuraga mu Rwanda n’abanyarwanda bagakura byinshi iwacu bagakora bose bagatera imbere kuko n’ubusanzwe turi abavandimwe. Nk’urubyiruko twagombye kujya hamwe tukungurana ibitekerezo by’uburyo twakwiteza imbere,ariko ibyo byose biratuzitira.’’

Yarakomeje ati’’Ku mipaka iduhuza na RDC na ho hari ibitameze neza,birimo ibijyanye n’umutekano biba bikirimo ibibazo na byo bituzitira. Icyakora ubwo nibura hatewe intambwe,tukaza hano mu Rwanda tugahura na bagenzi bacu tukaganira, nubwo byadusabye guca ku mupaka wa Gatumba na Uvira muri RDC ngo tugere hano kandi twagombaga kunyura ku mipaka iduhuza n’uRwanda ntibishoboke,ariko kuba twanahageze bitwereka ko n’ibindi bishoboka igihe abakuru b’ibihugu byacu byombi bakomeza intambwe nziza batangiye yo kugarura ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi.’’

Naomie Longodi wo muri RDC,ucuruza amafi n’ibiyakomokaho,ayakura I Burundi ayajyana I Goma akanayaranguza n’abaturuka I Rubavu mu Rwanda,na we avuga ko hari byinshi bibangamye,abona uyu mushinga Mpaka shamba letu ukwiye kugiramo uruhare ngo bikemuke.

Ati’’ Nk’ubu ku mupaka ducaho tuvana ibicuruzwa I Burundi, duhura n’abanyekongo bagenzi bacu bakatumerera nabi cyane,bashaka kutwambura, bamwe bakanagera aho bashaka ko nkatwe b’abakobwa dukorana na bo imibonano mpuzabitsina ngo batureke dukomeze, ibyo banashaka kubikorera abarundikazi baba baje kugira ibyo bakura iwacu muri RDC, hakaba n’amafaranga menshi ya hato na hato tubaha twigura ngo baturekure, kandi ugasanga abayobozi batabirwanya uko tubishaka, tugasanga bibangamye cyane,hakwiye ubuvugizi ngo bicike.’’

Ahuriza na Ngabire Esther utuye mu Bugarama mu Rwanda urangura amafi n’ibiyakomokaho Uvira muri RDC ayazana mu Bugarama na Dushimimana Valens utuye mu murenge wa Mururu,worora inkoko,akazigurisha I Bukavu muri RDC, ku kubangamirwa no kuba imipaka yose ihuza uRwanda na RDC ifunga saa cyenda z’igicamunsi kandi ari bwo amasaha y’imikorere nyayo mu bucuruzi aba ageze, bakavuga ko amasaha yongeye kwigizwa inyuma byabafasha cyane.

Kuri ibi by’imipaka, umuyobozi w’akarere ka Rusizi,Dr Kibiriga Anicet avuga ko ari ikibazo,ariko ku ruhande rw’uRwanda imipaka yarwo yose ifunguye, igihe ibyo bihugu bindi byabona ari ngombwa gukora ibibireba ngo ibisabwa n’uru rubyiruko bishyirwe mu bikorwa byabikora,ariko ku ruhande rw’uRwanda ho nta kibazo gihari.

Ati’’ Ni ikibazo koko,kuko kuba nk’uBurundi bwarafunze imipaka yose iduhuza na rwo, RDC ikagabanya amasaha y’urujya n’uruza ku mipaka, birumvikana ko natwe nk’abanyarwanda twese bitubangamira mu mikoranire,imigenderanire n’urujya n’uruza rw’abaturage baba bashaka kugira icyo bakorera mu kindi gihugu, n’abaturage b’ibyo bihugu duturanye bakabangamirwa,ariko haba hari ibigenda bikorwa ku rwego rw’ubuyobozi bw’impande zombi. Bizageraho bikemuke, urubyiruko rwcu n’abandi baturage bagire icyizere.’’

Ikindi bagaragaza ni ikibazo cy’igishoro kikiri ingorabahizi kandi abenshi baba bakomoka mu miryango idafite ubushobozi buhambaye,aha bakagirwa inama yo gukomeza kwishakamo ibisubizo,bakagana ibigo by’imari byo mu bihugu byabo bikabaguriza bagakora bishyura baniteza imbere.

Ku bindi rugaragaza nk’ingaruka za COVID 19, na byo rukabwirwa ko abayobozi babizi, bahora bashakisha icyaruteza imbere, ko ubwo intambwe yo kuruhuriza hamwe nk’uko rukaganira kuri ibyo byose yatewe n’ibindi bizagerwaho.

Umuyobozi wa FVA ku rwego rw’igihugu Umutoni Diane,na we avuga ko hari icyizere cy’iterambere rirambye muri uru rubyiruko rwose,igihe rwabyaza umusaruro aya mahirwe ruba ruhawe yo guhura no kumvikanisha ijwi ryarwo,kugaragaza ibirubangamira n’uburyo rubona byakemuka, ko ari ubwa mbere rwari ruhujwe ari urw’ibihugu byose uko ari 3 by’akarere k’ibiyaga bigari, ko hazaterwa n’izindi ntambwe.
Ati’’ Ni igikorwa twakoze kugira ngo bahure baganire uburyo bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugamije amahoro. Muzi ko aka karere kacu kagiye karangwa n’ibihe by’umutekano muke,ariko noneho urubyiruko twumva rwaba imbarutso yo kugaruka kw’amahoro binyuze muri bwa bucuruzi bwambukiranya imipaka bukozwe neza. Rufite ibitekerezo byiza,ruhawe umurongo neza rushobora kuzana impinduka nziza.’’

Uretse ibiganiro nyunguranabitekerezo ku buryo bwo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugamije amahoro, uru rubyiruko rwanasuye isoko ry’imboga n’imbuto rya Ryankana mu Bugarama ryagombye kuzaba rikora neza igihe izi nzitizi z’imipaka zakurwaho,rusura umupaka wa Ruhwa aho urujya n’uruza hagati y’abatuye uRwanda n’uBurundi bahanyuraga rusa nk’aho rwahagaze,bikadindiza abawuturiye muri byinshi, rwubakira umukecuru utagiraga aho aba,runakora ubusitani bw’amahoro mu ihuriro ry’imihanda ya Bugarama Cité.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri ALerte international Rwanda,Balihuta Pacifique avuga ko nyuma yo kuganira kuri izo nzitizi zose,na we asanga byaba byiza hagize igikorwa ngo urwo rubyiruko rube rwinshi muri ya mirimo yambukiranya imipaka ibyara inyungu,yarufasha kurushaho gutera imbere rukaba rwanatanga akazi ku rundi rwinshi, akavuga ko bazakomeza kuruba hafi,baruhuza nk’uku,bageza ibyifuzo byarwo aho bigomba kugera ngo runoze imikorere ntakirubangamira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *