Perezida Kagame yashyizeho minisiteri itari imenyerewe

ftwya9rwaaexixw-00fdc.jpg

Perezida wa Repubulika yashyizeho Abaminisitiri bashya, aho Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda naho Eric Rwigamba agirwa Minisitiri w’Ishoramari rya leta, minisiteri isanzwe itamenyerewe mu Rwanda. Abandi bahawe imirimo na Perezida Kagame ni Dr. Ildephonse Musafiri wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri […]

Papa Francis avuga ko ashobora kwegura

Papa Francis yavuze ko igihe gishobora kugera vuba aha aho yacyenera gutekereza ku kwegura – kandi ko yakwegura mu gihe yaba yumva ubuzima bwe butagituma ashobora gukora mu buryo akwiye kuba akora. Yabivuze ubwo yari ashoje uruzinduko rwe muri Canada – aho yasabye imbabazi abasangwabutaka, uruzinduko rwabayemo gukora ingendo cyane n’iminsi y’akazi kenshi nk’uko inkuru […]

Imfungwa z’intambara zirenga 50 z’Abanya-Ukraine zishwe

Ukraine yasabye ko umuryango w’abibumbye (ONU/UN) n’umuryango utabara imbabare, Croix-Rouge, bemererwa gukora iperereza ku mpfu z’imfungwa zirenga 50 z’intambara z’Abanya-Ukraine, mu gitero mu gace kigaruriwe. Croix-Rouge yavuze ko irimo gusaba kugera kuri iyo gereza kugira ngo ifashe mu guhungisha no kuvura abakomeretse. Ukraine n’Uburusiya buri gihugu cyashinje ikindi kugaba igitero kuri iyo nkambi bari bafungiwemo. […]

Rusizi: Urubyiruko rukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hari icyo rwasabye ubuyobozi

Urubyiruko rwo mu bihugu by’uRwanda,uBurundi na RDC rukora ubucuruzi bwabukiranya imipaka ruvuga ko rubangamirwa mu mikorere yarwo n’inzitizi zinyuranye, zirubuza gukora uko rubyifuza,zirimo ifungwa ry’imipaka yose ihuza uRwanda n’uBurundi, amasaha yagabanutse mu kwambuka imipaka ihuza uRwanda na RDC, kutagira igishoro gifatika,n’izindi, rugasaba abayobozi b’ibihugu byarwo kuzikuraho ngo rubashe gukorwa rwisanzuye. Ni bimwe mu byifuzo byatanzwe […]

Ifungwa rya Rusesabagina mu ngingo nkuru Antony Blinken azagarukaho mu ruzinduko i Kigali

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Antony Blinken, ugiye kugirira uruzinduko mu Rwanda mu kwezi gutaha, biteganyijwe ko azabaza u Rwanda ku ifungwa rya Paul Rusesabagina, uburenganzira bwa muntu, no gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi. Blinken azagera mu Rwanda tariki 10 Kanama uyu mwaka mu mpera z’ingendo ze muri Cambodia, Philippines, Africa y’Epfo, […]

Hashyizweho abayobozi bashya muri za minisiteri zimwe n’ibigo bya Leta

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 29 Nyakanga, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye muri minisiteri ndetse n’ibigo bya Leta bitandukanye, ndetse no mu zindi nzego za Leta. Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame Paul, yemeje ko Regis Mugemanshuro ayobora RSSB, umwanya yari ariho kuva mu 2020. Ni mu gihe Louise Kanyonga yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije muri icyo […]

Abatarikingije Covid-19 byuzuye ntibazongera kwemererwa kugenda mu modoka rusange

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2022, yemeje ko gukoresha imodoka rusange bizajya bisaba ko umuntu aba yarakingiwe byuzuye, ni ukuvuga yarahawe inkingo eshatu mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze iminsi cyongeye kwiyongera. Iyi nama yemeje ko “Abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi […]