Hashyizweho abayobozi bashya muri za minisiteri zimwe n’ibigo bya Leta

Sangiza iyi nkuru

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 29 Nyakanga, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye muri minisiteri ndetse n’ibigo bya Leta bitandukanye, ndetse no mu zindi nzego za Leta.

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame Paul, yemeje ko Regis Mugemanshuro ayobora RSSB, umwanya yari ariho kuva mu 2020. Ni mu gihe Louise Kanyonga yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije muri icyo kigo, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingamba mu Rwego rw’Iterambere, RDB.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Dr. Zerihun Abebe wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal. Uyu mugabo yari asanzwe akuriye Ishami rishinzwe Uburezi, Amahugurwa n’Ubushakashatsi muri ibyo bitaro, umwanya yagiyeho muri Kamena uyu mwaka.

Uwitwa Fidèle Abimana wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho w’Agateganyo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yagizwe Umunyamahanga Uhoraho muri iyo Minisiteri.

Richard Niwenshuti wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, akaba yari asanzwe akuriye Ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga muri iyo Minisiteri.

Isabelle Umugwaneza wagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa bya Commonwealth muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nayo yahawe abayobozi bashya barimo Godfrey Kabera ukuriye Ishami ry’Igenamigambi n’Ubushakashatsi, naho Jean Bosco Ndayisenga agirwa Umuyobozi ushinzwe Ishami rishinzwe kugenzura imishinga.

Ariane Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje abandi bayobozi muri iyi Minisiteri, ndetse inashyiraho abashinjacyaha 10 bo ku rwego rwisumbuye. Iyi Nama kandi yashyizeho abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze bagera kuri 12.

Muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iyi Nama yemeje abakomiseri babiri, ari bo Judith Mbabazi na Fortunee Nyiramadirida.

Evalde Ndabikunze yagizwe Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.

Iyi nama kandi yemeje bamwe mu bahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ndetse n’abahagarariye inyungu z’ibihugu.

Abahagararive Imiryango Mpuzamahanga

– Madamu Ndeye Aissatou Masseck Ndiaye, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu Rwanda.

– Madamu Marlene Ngoyi, Uhagarariye mu Rwanda Ikigega kigamije Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu mahanga muri Afurika (FEDA).

– Madamu Aisha Kagabo, Ushinzwe guhuza imirimo y’Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) i Kigali.

Abahagararive inyungu z’Ibihugu (Honorary Consuls)

– Bwana Rubagenga Emery, Uhagarariye inyungu za Repubulika ya Barbados mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

– Bwana Ofer Zion Arbib, Uhagarariye inyungu z’u Rwanda (Honorary Consul) i Milan mu Butaliyani.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

6 Responses

  1. Hashyizweho abayobozi bashya muri za minisiteri zimwe n’ibigo bya Leta
    Imyaka 60 yose Urwanda rwigenga ariko rukaba rutabona umuntu umwe wo kuyobora ibitaro by’igihugu! Birababaje! Umenya turi hafi yo kuzabona vuba hari n’umuminisitiri uva muri Etiyopiya! Shame on us!

  2. Hashyizweho abayobozi bashya muri za minisiteri zimwe n’ibigo bya Leta
    Imyaka 60 yose Urwanda rwigenga ariko rukaba rutabona umuntu umwe wo kuyobora ibitaro by’igihugu! Birababaje! Umenya turi hafi yo kuzabona vuba hari n’umuminisitiri uva muri Etiyopiya! Shame on us!

  3. Hashyizweho abayobozi bashya muri za minisiteri zimwe n’ibigo bya Leta
    agomba kuba atarengeje 20 year nange niyo mfit kd aringaniye atabyibushye cyan winzobe

  4. Hashyizweho abayobozi bashya muri za minisiteri zimwe n’ibigo bya Leta
    agomba kuba atarengeje 20 year nange niyo mfit kd aringaniye atabyibushye cyan winzobe

  5. Hashyizweho abayobozi bashya muri za minisiteri zimwe n’ibigo bya Leta
    caka umukobwa ufit imyaka20

  6. Hashyizweho abayobozi bashya muri za minisiteri zimwe n’ibigo bya Leta
    caka umukobwa ufit imyaka20

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *