Perezida wa Repubulika yashyizeho Abaminisitiri bashya, aho Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda naho Eric Rwigamba agirwa Minisitiri w’Ishoramari rya leta, minisiteri isanzwe itamenyerewe mu Rwanda.
Abandi bahawe imirimo na Perezida Kagame ni Dr. Ildephonse Musafiri wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta. Dr. Ngabitsinze wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuye Habyarimana Béata wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021. Dr Ngabitsinze yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa leta, PAC. Dr Ngabitsinze afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani. Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yatangaga n’ubundi amasomo y’ubuhinzi. Yanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo gishinzwe kuzamura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB. Eric Rwigamba wagizwe Minisitiri w’Ishoramari rya leta, afite ubunararibonye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifitanye isano n’urwego rw’imari, igenamigambi ry’imishinga n’ibindi. Ministeri yahawe ishinzwe ishoramari rya leta rigamije inyungu. Mu nshingano z’ayo harimo kwerekana aho leta yashora imari, gukurikirana uko imigabane leta yashoye mu bigo by’ubucuruzi ibyara inyungu no kugaragaza ishoramari rya leta rikwiye kwegurirwa abikorera. Rwigamba yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Urwego rw’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin. Yanabaye Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe ibijyanye na tekinike muri Access to Finance Rwanda. Ni inshingano yari afite mu 2012. Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Dr Yvonne Umulisa yari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi (CBE). Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Jönköping muri Suède. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Académie Louvain mu Bubiligi. Icyiciro cya mbere cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza y’u Rwanda mu by’ubukungu.
Rwigamba afite Impamyabumenyi ya Masters yakuye muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma (Oklahoma Christian University) mu bijyanye n’imari.
Eric Rwigamba wahawe inshingano zo kuyobora ministeri nshya ishinzwe ishoramari rya Leta/Net


