Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Antony Blinken, ugiye kugirira uruzinduko mu Rwanda mu kwezi gutaha, biteganyijwe ko azabaza u Rwanda ku ifungwa rya Paul Rusesabagina, uburenganzira bwa muntu, no gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi. Blinken azagera mu Rwanda tariki 10 Kanama uyu mwaka mu mpera z’ingendo ze muri Cambodia, Philippines, Africa y’Epfo, na DR Congo, nk’uko itangazo rya minisiteri akuriye ribivuga. Muri DR Congo, mu byo Blinken azaganira n’abategetsi baho harimo ubucuruzi n’ishoramari, “n’umuhate wo kugeza ku mahoro uburasirazuba” bw’iki gihugu “n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange”. Ibiro bya Blinken bivuga ko mu Rwanda, “azibanda ku ruhare leta y’u Rwanda yagira mu guhosha amakimbirane n’ubugizi bwa nabi ubu biri mu burasirazuba bwa DRC”, nk’uko itangazo ry’ibiro bye ribivuga. Uyu muyobozi kandi azavuga ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, no “gufunga mu buryo butari bwo uwemerewe kuba muri Amerika Paul Rusesabagina”. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, n’inteko ishingamategeko ya Amerika byemeza ko Rusesabagina “yafunzwe mu buryo butari bwo” n’u Rwanda. Leta y’u Rwanda ivuga ko uyu yari ku isonga ry’ibitero by’inyeshyamba za MRCD-FLN mu 2019 byishe abantu mu majyepfo ashyira uburengarazuba bw’u Rwanda. Antony Blinken yaherukaga muri Africa mu Ugushyingo 2021, aho yasuye Kenya, Nigeria, na Senegal. Blinken agarutse muri Africa, nyuma y’uko Perezida wa Amerika Joe Biden yemeje ko azakira inama ya mbere nini izamuhuza n’abategetsi ba Africa mu Ukuboza 2022.

4 Responses
Ifungwa rya Rusesabagina mu ngingo nkuru Antony Blinken azagarukaho mu ruzinduko i Kigali
Aba marines bazazae banahagarare kuri buri rugo rwa buri munyarwanda mu gihe bafunguye 100/100 urubuga rwa siyas

Bye bye Rusesabagina! Uzajye utuvuganira muri ayo mahanga yuko werekanye ko uri igihangange.
Ifungwa rya Rusesabagina mu ngingo nkuru Antony Blinken azagarukaho mu ruzinduko i Kigali
Bye bye Rusesabagina! Uzajye utuvuganira muri ayo mahanga yuko werekanye ko uri igihangange.