Rusizi: Urubyiruko rwasoje itorero rwasabwe guhangana n'ibibazo byugarije umuryango nyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rumaze iminsi rutozwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda ruvuga ko rugiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ry’umuryango  ruharanira ko aho rutuye harushaho kurangwa umutuzo n’umutekano.

Aganira n’iri torero ry’inkomezabigwi,icyiciro cya karindwi  ryatorezwaga kuri site y’ishuri ryisumbuye rya Bugarama mu murenge wa Muganza hahuriye ab’imirenge ya Muganza,Butare na Nyakabuye, umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere,Mushimiyimana Ephrem  yasabye abasore n’inkumi barenga 400  kumenya icyo igihugu kibatezeho, bagaharanira ko umuryango nyarwanda uba mu mahoro asesuye.

Ati “Ni mwe mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza kandi kirabakeneye cyane. Ariko kibakeneye mu meze mute? Kibakeneye mwumva neza ibibazo byugarije umuryango nyarwanda,mufite intego n’ubushake bwo guhangana na byo, mwirinda kwitinya,ubunebwe, ingeso mbi aho ziva zikagera   munihesha agaciro mukagahesha n’igihugu cyanyu, ugerageje kubashuka abaganisha mu bitagira umumaro mukamuhakanira mwivuye inyuma.’’

Yababwiye ko  igihugu cyabatanzeho byinshi biga ngo na bo bazakigirire akamaro banakigirire ubwabo, kubahuriza hamwe nk’uku mu itorero na byo hakaba hagenda byinshi ngo rutozwe indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda,rureke gusamarira ibyo rugenda rutoragura ahandi bitagize icyo bimariye umuryango nyarwanda,cyane cyane ko bari mo abayobozi,abacuruzi bakomeye,ingabo n’abapolisi b’ejo hazaza, bagomba kuzakomeza urugamba rw’iterambere intwari z’igihugu zatangiye.

Mu byo izi ntore zitegerejwe ho  nyuma yo gutozwa nk’uko  na byo Bwiza.com yabitangarijwe na Musafiri Daniel usanzwe ashinzwe uburezi mu murenge wa Gitambi, zizajya gufasha mu rugerero rw’umudugudu,aho zizibanda cyane ku bibazo biboneka mu tugari twabo biri mo cyane cyane ikibazo cy’isuku nke,imirire mibi,ikibazo cy’uburere mu muryango, icy’abadafite aho baba, icy’amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.

Ashima akazi kagiye gakorwa n’intore zabanjirije izi kuko hari byinshi zakemuye mu baturage birimo inzu zasaniwe abazibagamo zishaje cyane,uturima tw’igkoni twubatswe mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, imihanda yagiye itunganywa n’ibindi,ngo bikaba byaragize aho bivana abaturage n’aho bibageza mu iterambere n’umutekano,akizera ko n’umusanzu w’izi uzaba ingirakamaro cyane.

Ayinkamiye Liliane utuye mu murenge wa Butare avuga ko kimwe mu byugarije urubyiruko  rw’abakobwa ubu ari inda zitateganijwe  baterwa n’abagabo bakuze babashukisha udufaranga tw’intica ntikize, akaba yiyemeje umusanzu we mu gukangurira abakobwa bagenzi be n’ababyeyi babo kutihanganira aba banyangeso mbi, akabona ko nibicika,abana b’abakobwa bazarusha ho kwizera imibereho myiza.

Mu karere kose ka Rusizi hatojwe intore zirenga 2500,ubuyobozi bukavuga ko buzakurikiranira hafi ibikorwa byazo mu baturage, umusanzu wazo ukazateza akarere indi ntambwe nziza y’iterambere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wakarere ka Rusizi Mushimiyimana Ephrem acinyana akadiho nurubyiruko rwatorezwaga kuri site yishuri ryisumbuye rya Bugarama.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem acinyana akadiho n’urubyiruko
Uru rubyiruko rwiyemeje guhanga nibibazo byugarije umuryango nyarwanda aho rutuye.
Uru rubyiruko rwiyemeje guhanga n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda aho rutuye
Gitifu Mushimiyimana Ephrem uwa 2 uturutse i buryo agira ibyo asaba uru rubyiruko birimo kwirinda ubunebwe.
Gitifu Mushimiyimana Ephrem ( uwa 2 uturutse i buryo agira ibyo asaba uru rubyiruko birimo kwirinda ubunebwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *