Abaturage b’umudugudu wa Mukaba, Akagari ka Kacyuma, Umurenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi baguye mu kantu nyuma yo kubona umurambo w’umwana w’umuhungu w’imyaka 14 witwa Umugaba Elie, wigaga mu wa 6 w’amashuri abanza muri GS Mukimbagiro, uyu murambo wabonetse mu murima w’intoryi hafi y’ibiro by’aka kagari, icyamwishe kikaba gikomeje kuba urujijo, abantu 2 batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Abatawe muri yombi nk’uko abaturage babitangarije umunyamakuru wa Bwiza.com ubwo yageraga muri uyu murima wasanzwemo umurambo w’uyu mwana, ni Kagenzi Erneste w’imyaka 40 y’amavuko ukiri ingaragu na Musabyimana André ba we wo muri iki kigero, akaba yubatse.
N’ubwo iperereza rigikomeje, amakuru avuga ko Musabyimana ufunzwe, ku wa 25 Gashyantare 2021 ngo yigeze kumvikana avuga ko azica uyu mwana, Kagenzi Erneste we ngo agafungirwa ko hari igiti cy’amapera cyegeranye n’uyu murima w’intoryi umurambo w’uwo mwana wasanzwemo bivugwa ko ari icy’iwabo w’uyu Kagenzi ari na ho aba, basanze ishami ryacyo ryaguye ririho amaraso, bamwe mu bana bakinanaga na nyakwigendera bakavuga ko ari uyu Kagenzi ushobora kuba yaramwishe amuziza aya mapera afatanyije na nyina, abaturage bakaba bategereje iperereza ngo bamenye ukuri. Gusa nyina wa Kagenzi we arabihakana.
Nk’uko nyina wa Nyakwigendera, Nyirarugendo Vestine yabitangarije iki gitangazamakuru, ngo uyu mwana yavutse ku wa 25 Kamena 2007, ni umwe mu bana 3 yabyaranye na Habimana Christophore ubwo umugabo we Karekezi Jean akaba na mukuru w’uyu Habimana wo kwa se wabo yari afungiye Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mugabo wari waramusigiye abana 3 ubwo yafungwaga mu 1995, afungurwa muri 2009 n’Inkiko Gacaca arangije igihano yakatiwe, amusangana abana 6 barimo 3 babyawe n’uyu murumuna we wo kwa se wabo wari ukiri ingaragu.
Nyuma yo gufungurwa ngo umuryango wize kuri iki kibazo Habimana Christophore asaba imbabazi mukuru we ku kuba yaramwinjiriye umugore undi afunze akarinda ubwo amubyaraho abana 3 bose barimo n’uyu nyakwigendera, bariyunga, bumvikana ko bazafatanya kurera aba bana, nyuma yo gufungurwa abyarana n’umugore we undi mwana umwe,Habimana na we ashaka umugore we,yemeranywa na mukuru we ko atazongera kumuca inyuma, barera abo bana neza bafatanije, abakekaga ko uwo mwana yaba yishwe n’uyu wasanze yaravutse ngo atazava aho yaka iminani akamurushya ngo bikaba atari byo.
Avuga intandaro y’urupfu rw’umwana we bitandukanye n’abahwihwisaga ibi bindi, Nyirarugendo Vestine yagize ati: “Si byo kuko abagabo banjye bombi ari imiryango kandi babanye neza nta kibazo,nyakwigendera kimwe n’abakobwa bandi 2 twabyaranye n’uriya, umugabo wanjye abitaho kimwe n’abe, ahubwo nkeka ko umwana wanjye yaba yarishwe na Kagenzi Erneste na nyina bavuga ko yabaciriye amapera,abandi bana bari kumwe bakaba baravuze ko bumvise ba nyiri amapera baje ubwo bayibaga mu ma saa moya z’ijoro bakiruka uwanjye ntabishobore kubera guhubuka mu giti akamera nk’uvunitse,bakamwicira mu nzu umurambo bakawuta muri izi ntoryi mugitondo,ni byo nkeka.’’
Arakomeza ati: “Yavuye ku ishuri ku wa gatanu tariki ya 21 saa kumi n’imwe z’umugoroba akuramo imyenda y’ishuri yambara iya siporo avuga ko agiye gukina n’abandi bana,turamutegereza turaheba twibwira ko aza gutaha kuko hari igihe yajyaga ageza saa mbiri z’ijoro.”
Yakomeje ati: “Turyama saa tanu z’ijoro, ataje ntitwakinga neza ngo ahari naza twasinziriye abashe gukingura yinjire, bwarinze bucya tutamubonye, saa kumi n’ebyiri z’igitondo ni bwo bampamagaye bambwira ko babonye umurambo we mu murima w’intoryi z’umuturanyi, nje nsanga nta kindi gikomere afite uretse amaraso mu mazuru n’utundi duke ku jisho n’amaboko abyimbye, bigaragara ko abamwishe bamwiciye nko mu nzu nijoro umurambo bakawuta aho mu rukerera kuko nta nshishi zari ziwuriho cyangwa ikime ngo bigaragare ko umurambo waharajwe.’’

Urupfu rw’uyu mwana abaturage bavuga ko rukomeje kuba urujijo kuko nta gikomere kigaragara yasanganywe, se akavuga ko yasanze umuhogo w’umwana we ubyimbye bigaragara ko yanizwe ariko ntihagire undi ubyemeza kuko bavuga ko RIB yahise ihagera ikababuza kwegera umurambo batawubonye neza ngo barebe niba hari ibikomere bindi ufite, Gashayija Théophile wawubonye mbere na we nta kidasanzwe agaragaza.
Ati: “Nazindutse ngiye mu bwiherero ku wa gatandatu tariki ya 22 Gicurasi, ndebye hirya gato mu murima w’intoryi uhari mbona umurambo w’umwana uryamye inkweto za bodaboda yari yambaye ziri mu maboko yombi, ava uturaso mu mazuru, sinitegereje neza ngo menye niba hari ibindi bikomere afite, sinumvise ataka ngo mbe navuga ko yahiciwe, nanjye byambereye urujijo mpita ntabaza.’’
Ubwo uwo murambo wa nyakwigendera wabonekaga mugitondo ku wa 22 Gicurasi, wahise ujyanwa mu bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe, ibi bitaro na byo bimwohereza mu bya Kacyiru i Kigali ku wa 23 Gicurasi, ugarurwa kuri uyu wa mbere mu ma saha y’ijoro uhita unashyingurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kacyuma, Niyibizi Protais, asaba abaturage kureka impuha kuri uru rupfu zishobora gukurura n’ibindi bibazo by’umutekano muke, bagategereza ikizava mu iperereza, abaturage bo bagasaba ko ikizavamo bazakimenyeshwa, uzahamwa n’uru rupfu akazahanirwa by’intangarugero imbere yabo.



