Rubavu: Abari barimo gusambana bagwiriwe n’igorofa

Amakuru ataremezwa aturuka i Rubavu avuga ko umusore n’umukobwa bari barimo gusambanira muri rimwe mu igorofa ryo mu Mujyi wa Gisenyi, bagwiriwe n’igorofa kubera umutingito. Umwe mu bahaye amakuru BWIZA avuga ko aba bombi bakomeretse nyuma yo kugwirwa n’inzu ubwo bari baryamanye muri Lodge. Avuga ko ” Nabonye uwo mukobwa bari kumukura mu nzu bakoresheje […]

Rusizi: Urujijo ku murambo w’umwana w’imyaka 14 watoraguwe mu murima

nyirarugendo_vestine_arasaba_kumenya_ukuri_ku_rupfu_rw_umwana_we.jpg

Abaturage b’umudugudu wa Mukaba, Akagari ka Kacyuma, Umurenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi baguye mu kantu nyuma yo kubona umurambo w’umwana w’umuhungu w’imyaka 14 witwa Umugaba Elie, wigaga mu wa 6 w’amashuri abanza muri GS Mukimbagiro, uyu murambo wabonetse mu murima w’intoryi hafi y’ibiro by’aka kagari, icyamwishe kikaba gikomeje kuba urujijo, abantu 2 batawe […]

Ivu ryasohowe na Nyiragongo ni uburozi_Ikigo OVG

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku iruka ry’ibirunga mu mujyi wa Goma (OVG), cyatangaje ko ivu ryarekuwe n’ikirunga cya Nyiragongo ari uburozi, gisaba abaturage kwitwararika. Kuri uyu wa Kabiri ikirunga cya Nyiragongo cyarekuye ivu ryinshi cyane, ku buryo ryagaragaye ryuzuye mu kirere cya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda. […]

Perezida wa Angola yirukanye mu kazi ba ‘General’ batandatu

Perezida wa Repubulika ya Angola akaba n’umugaba w’ingabo w’ikirenga, João Lourenço, yirukanye mu kazi abasirikare batandatu bafite amapeti ya jenerali (General). Nk’uko igitangazamakuru Angop cyo muri Angola cyabitangaje, ni icyemezo Perezida Lourenço yafashe agishyira mu bikorwa kuri uyu wa 24 Gicurasi 2021 nyuma y’inama yiga ku mutekano yari ayoboye, yari imaze kuba. Abirukanwe ni: Lieutenant-General […]

Gicumbi: Umuganga wafashe ku ngufu umugore wari utwite yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Umuganga ukorera mu Bitaro bya Byumba, Akarere ka Gicumbi yategetswe gufungwa iminsi mirongo itatu by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabimusabiye. Uyu muganga Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kuba yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore wari utwite ubwo yajyaga kwipimisha kuri Rendez-vous yari yamuhaye, yo ku itariki ya 1 Kanama 2020 aho yahagera akamukoresha imibonano mpuzabitsina […]

FLN yigambye igitero cyo mu Bweyeye

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta, 2nd Lt Irambona Steven Tamboula yemeje ko tariki ya 23 Gicurasi 2021 bagabye igitero mu Kagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, ngo bakaba bishimira uko cyagenze. Tamboula yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika, kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021. […]

Biravugwa ko ingabo za Uganda zatangiye kwinjira muri RDC ku mugaragaro

Igisirikare cya Uganda kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Gicurasi 2021 cyatangiye kohereza ingabo ku mugaragaro mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho umuvugizi wacyo yari aherutse kubihakana avuga ko badateganya kohereza abasirikare muri iki gihugu. Ibikorwa by’ingabo za Uganda zoherejwe ku burasirazuba bwa RDC mu gihe kitahishuwe bigamije kurwanya imitwe […]

Gashumba yabonywe asohoka mu gicuku mu rugo rw’umupfakazi wa shehe

708a49bf-a8b6-42fd-a993-c90bb6f7b8b0.jpg

Ikimenyabose ku mbugankoranyambaga, Frank Malimungu Gashumba yagaragaye mu gicuku kinishye, asohoka mu rugo rw’umupfakazi wa Sheikh Nuhu Muzaata witwa Dr Kuluthum Nabunya Muzaata bikavugwa ko ari we wamwinjiye nyuma y’urupfu rw’umugabo we. Ugblizz ivuga ko Gashumba yasohotse muri urwo rugo mu ijoro umunsi uwo mugore abona PHD mu burezi yakuye Makerere kuwa Kabiri w’icyumweru gishize. […]

Yagiye mu bitaro arembye ku bwo kwiyiriza asaba ko yabona Lamborghini yo guha umukobwa

Umusore wo mu gace ka Bindura muri Zimbabwe rwagati witwa Mark Muradzira yaguye hasi arahwera, ajyanwa mu bitaro ku bwo kumara iminsi 33 atarya ngo arasaba Imana imodoka ya Lamborgihini yo guha umukobwa bakundana. Muradzira yemeraga ko n’amara iminsi 40 n’amajoro 40 azahabwa iyo modoka ihenze, maze akayiha umukunzi we yihebeye. Byageze hagati ariko, ararembera […]

RIB arrête son responsable pour corruption

Le Bureau d’enquête rwandais (RIB) a déclaré avoir arrêté son haut fonctionnaire dans le district de Rusizi après l’avoir surpris en flagrant délit en train de recevoir un pot-de-vin pour libérer un détenu. «Le chef des enquêtes à Rusizi Jules Kabanguka a été surpris en train de recevoir un pot-de-vin d’une valeur de 300 000 […]

Yateye icyuma umugore we wari uherutse kubyara bapfa imibonano mpuzabitsina

Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko wo mu gihugu cya Malawi yakatiwe imyaka 6 y’igifungo azira gutera icyuma umugore we, wari uherutse kubyara, kubera ko yari yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina. Uyu mugabo witwa Dzongwe Evance. Yahawe iki gihano kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Gicurasi nyuma yo kumuhamya icyaha. Umushinjacyaha wa leta, Rodney Bottomman yabwiye urukiko […]

U Burundi buvuga ko nta ‘bagizi ba nabi’ bateye u Rwanda baturutseyo

ruhwwa.jpg

Guverinoma y’u Burundi yahakanye amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero mu Murenge wa Bweyeye muri Rusizi, bari baturutseyo (mu Burundi). Bigaragara mu itangazo rigenewe itangazamakuru Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo z’u Burundi, Col. Biyereke Floribert yashyize ahabona kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021. Minisiteri y’Ingabo y’u Burundi ivuga […]

Humvikanye amasasu i Rubavu

Umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Rubavu avuga ko ubwo byamenyekanaga ko Nyiragongo yatangiye kuruka, abantu bamwe i Goma bakaba bari batangiye guhunga, bumvise amasasu menshi ku buryo ngo nayo yatumye bakuka umutima kurushaho. Uyu muturage kuri ubu yamaze kuva mu Mujyi wa Gisenyi ku bwo gutinya umutingito yabwiye BWIZA ko kuwa Gatandatu hakurya […]

Iruka rya Nyiragongo: Imitingito ya hato na hato ikomeje kumvikana no muri Kigali

Imitingito ya hato na hato ikomeje kumvikana kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Gisenyi nk’uko abahatuye babivuga ndetse iyi mitingito ikaba iri no kumvikana mu Mujyi wa Kigali ariko ku rugero rwo hasi nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abatuye mu Mujyi wa Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda […]

U Bufaransa n’u Bwongereza bikomeje kwanikirwa n’u Buyapani na Koreya y’Epfo mu ngufu za gisirikare

a565749026934fcfcda370b6e179f519.jpg

Ibihugu byo mu Burayi byahoze ari ibihangange mu gisirikare nk’u Bufaransa, u Bwongereza ndetse n’u Budage bikomeje kwanikirwa n’ibihugu byo muri Aziya nk’u Buyapani na Koreya y’Epfo mu ngufu za gisirikare nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa Global Firepower Index. Nk’u Budage bwo, ntabwo bugaragara ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere. Dore ibihugu 10 bya mbere No […]

Iruka rya Nyiragongo: Abapfuye bageze kuri 32, barimo abishwe n’umwuka w’amahindure

Urwego rushinzwe kurinda abasivili mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021 rwatangaje ko abantu bamaze kumenyekana bapfuye bazize iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, bageze kuri 32. Joseph Makundi uyoboye uru rwego, yabwiye itangazamakuru ko muri aba bapfuye harimo: 7 batwitswe n’amahindure yatembaga […]

Umutware yanzuye ko umurambo wa Mugabe utabururwa

Umutware gakondo muri Zimbabwe yategetse ko umubiri w’uwahoze ari Perezida Robert Mugabe utabururwa ugashyingurwa mu irimbi ry’intwari z’igihugu. Mugabe yapfuye mu 2019 ashyingurwa mu cyaro ku rugo rwe ahitwa Kutama nk’uko yabyifuje, aho gushyingurwa mu irimbi ry’intwari riri mu murwa mukuru Harare, nk’uko uwamusimbuye Perezida Emmerson Mnangagwa n’abandi babyifuzaga. Umuryango we wavuze ko Mugabe yababwiye […]

I Bujumbura harakeye_Isidore Ntirampeba ku Burundi buraberamo inama ya UN

Kuva kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, i Bujumbura mu Burundi harabera inama ihuza ibihugu 11 byo mu Karere ka Afurika yo hagati yateguwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano muri aka karere. Iyi nama yiga ku mutekano, amatora n’umubano w’ibihugu byo muri aka karere, ni iya mbere mpuzamahanga iki gihugu cyakira kuva mu 2015 […]

RIB yafunze umukozi wayo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe umwe mu bakozi barwo yakira ruswa ya Frw 300,000 kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome. Uwafashwe yakira ruswa yitwa Kabanguka Jules wari usanzwe akuriye ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi, nk’uko RIB yabitangaje yifashishije urubuga rwayo rwa Twitter. Uru rwego rwavuze ko Kabanguka “afungiye kuri Sitasiyo […]

Eden Hazard arashaka kuva muri Real Madrid agasubira muri Chelsea

Rutahizamu Eden Hazard arifuza kuva muri Real Madrid agasubira muri Chelsea yahoze akinira, nyuma yo kugorwa n’ubuzima bwo muri iriya kipe y’i Madrid. Uyu Mubiligi amaze imyaka ibiri muri Real Madrid, gusa ntiyigeze yigaragaza nk’uko byari byitezwe, ibyanahuriranye n’imvune nyinshi yagize zatumye atabona umwanya uhagije wo gukina. Ikinyamakuru Marca cyandika inkuru nyinshi za Real Madrid, […]

Uganda: Yasanzwe yarapfuye nyuma y’umunsi asoje amasomo muri Kaminuza ya Makerere

Igipolisi cya Uganda gitegereje ibizava mu bizamini by’Ibitaro bya Mulago ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’umusore w’imyaka 27 witwa James Eyangu, wapfuye nyuma y’umunsi umwe asoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza ya Makerere wasanzwe aho yari acumbitse yapfuye. Nk’uko bitangazwa na Daily Monitor, James Eyangu yari yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya […]

Musanze: Umusore w’imyaka 30 yashakanye n’umugore w’imyaka 82

Bamwe mu baturage batuye hafi n’amashuri abanza ahitwa i Kanombe mu Kagari ka Songa mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze bavuga ko hari umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 washyingiranwe n’umugore w’imyaka 82 y’amavuko. BWIZA yahisemo kudatangaza amazina y’aba bombi (privacy). Umwe mu bazi uyu muryango yabwiye BWIZA ko hashize nk’ibyumweru bibiri aba […]

Ingabo za Mali zafunze Perezida n’abarimo Minisitiri w’Intebe

Ingabo za Mali zaraye zitaye muri yombi Perezida w’inzibacyuho, Bah Ndaw n’abarimo Minisitiri w’Intebe, Moctar Ouane, nyuma y’amavugurura yari amaze gukorwa muri guverinoma. Muri aya mavugurura, abasirikare bakuru babiri bagize uruhare rukomeye mu ihirika ku butegetsi ry’uwari Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita muri Kanama 2020, basimbujwe, birakaza ingabo z’igihugu. Ni amavugurura Perezida Ndaw na […]