Umusore wo mu gace ka Bindura muri Zimbabwe rwagati witwa Mark Muradzira yaguye hasi arahwera, ajyanwa mu bitaro ku bwo kumara iminsi 33 atarya ngo arasaba Imana imodoka ya Lamborgihini yo guha umukobwa bakundana. Muradzira yemeraga ko n’amara iminsi 40 n’amajoro 40 azahabwa iyo modoka ihenze, maze akayiha umukunzi we yihebeye. Byageze hagati ariko, ararembera iyo mu misozi yitaruye, yari yaragiye gusengera, yihunza ibishuko byatuma ateshuka akagira icyo arya. Ikinyamakuru Mbare Times kivuga ko uyu musore asanzwe ari umuyobozi w’urubyiruko rusengera mu rusengero rwa Risen Saints Church. Bagenzi be bari bamaze igihe batamubona, baramushakishije basanga yenda gushiramo umwuka bamujyana mu Bitaro Bikuru bya Bindura, ubu akaba ari gutora agatege. Mark Muradzira w’imyaka 27 nta kazi agira, yashakaga kugurira umukunzi we imodoka ifite agaciro ka £150,000 (212,375,302Rwf). Umuyobozi w’aho asengera, Bishop Mawuru yavuze ko ahubwo uyu musore aba yariyirije ngo abone akazi. Abashatse kumufasha kugura iyo modoka, bagejeje kuri hafi 1/3 cy’akenewe. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


