Musanze: Umusore w’imyaka 30 yashakanye n’umugore w’imyaka 82

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage batuye hafi n’amashuri abanza ahitwa i Kanombe mu Kagari ka Songa mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze bavuga ko hari umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 washyingiranwe n’umugore w’imyaka 82 y’amavuko.

BWIZA yahisemo kudatangaza amazina y’aba bombi (privacy). Umwe mu bazi uyu muryango yabwiye BWIZA ko hashize nk’ibyumweru bibiri aba bombi bashakanye ndetse ngo bamaze no gutwikurura.

Ntiyashatse ko amazina ye amenyekana ngo abaturage batamureba nabi. Ati ” Byarabaye da! Uriya musore yari amaze igihe kinini yujuje inzu ariko ntashake umugore. Ubwo twagiye kumva ngo yarongoye uwo mugore bisa nk’aho n’ubusanzwe baturanye kuko yashakiye ku irembo rye. Afite nk’imyaka 35 urebye.”

Abajijwe niba iby’imyaka y’aba bombi byaba ari byo, yagize ati ” Urumva ni umuntu duturanye, icyo mbona ni uko akuze kuko afite abahungu batatu bakuru, abakazana n’abuzukuru. 82 niyo myaka bivugwa ko afite. Mperutse kumubona i Bushozi (akandi gace kari hafi aho) arakuze pe!”

Undi muturanyi yabwiye iki kinyamakuru uko babyakiriye. Ati ” Byaradutangaje kuko hari abakobwa benshi bangana n’uriya musore yari kuba yarahisemo gusa urukundo rujya aho rushatse. Icyo nibaza ni ukuba aba bombi bizakunda ko babyarana kuko umugore ari muri menopause (yaracuze). Wenda umugabo azabyara umwana hanze, amuzane bamurere.”

Andi makuru BWIZA yabonye ni uko uyu musore akunze umugore we cyane ku buryo gutwikurura byatinze. Abaje gutwikurura yabanje kubasibya ngo babe baretse, umugeni abe yaramye.

BWIZA mu kurushaho guhamya aya amakuru yashatse kuvugana na mudugudu wo muri ako gace ntibyakunda. Iracyagerageza.

Inzobere mu by’imibanire y’abashakanye zigaragaza ko gushaka umugabo cyangwa umugore ukurusha imyaka iri hejuru ya 10 bishobora guteza ubwumvikana buke hagati y’abashakanye kuko baba badatekereza kimwe ngo babashe kumvikana ku ngingo z’iterambere ry’urugo rwabo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Perezida Kagame mumumbwirire\\Rwabaye umuti ku njiji\mfite amakuru ko Nahimana amerewe nabi-Assouman
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Umusore w’imyaka 30 yashakanye n’umugore w’imyaka 82
    Ururu si urukundo ninzaratsi zirimo

  2. Musanze: Umusore w’imyaka 30 yashakanye n’umugore w’imyaka 82
    Ururu si urukundo ninzaratsi zirimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *