Biravugwa ko ingabo za Uganda zatangiye kwinjira muri RDC ku mugaragaro

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Gicurasi 2021 cyatangiye kohereza ingabo ku mugaragaro mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho umuvugizi wacyo yari aherutse kubihakana avuga ko badateganya kohereza abasirikare muri iki gihugu.

Ibikorwa by’ingabo za Uganda zoherejwe ku burasirazuba bwa RDC mu gihe kitahishuwe bigamije kurwanya imitwe y’inyeshyamba imaze igihe yica abaturage by’umwihariko umutwe wa ADF ugizwe n’inyeshyamba z’Abagande.

Uyu mutwe umaze imyaka n’imyaka ukorera muri Congo uvugwaho kuba ari wo ukunze kwibasira abaturage b’abasivili mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho mu mwaka ushize gusa imibare ya Loni yagaragaje ko wahitanye ubuzima bw’abaturage bagera kuri 850.

Muri Werurwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize umutwe wa ADF ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba kuba imikoranire ufitanye n’umutwe wa Islamic State nubwo Umuryango w’Abibumbye wakunze guca amazi ubushobozi bwa Islamic State muri Congo.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, Guverinoma ya Congo iherutse kwemeza ko yemeranyije na Uganda gushyiraho ikigo cyo guteguriramo ibikorwa bihuriweho hafi y’umupaka.

Aya makuru nyuma yemejwe n’umugaba mukuru wa UPDF, Gen. David Muhoozi, ariko nyuma y’aho umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Maj. Gen. Flavia Byekwaso ahakana ko Uganda idateganya kohereza ingabo ahubwo izafatanya na Congo mu bijyanye no guhana amakuru y’ubutasi gusa.

Ibyo byavugwaga mu gihehari andi makuru yavugaga ko Uganda yaba yari yatangiye kohereza ingabo ariko ntibyemezwe, kugeza kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita ubwo noneho ingabo za Uganda zagaragaye zinjira muri Congo ku mugaragaro.

Abasirikare ba Uganda bafotowe n’abaturage ba Congo binjirira ku mupaka wa Lamia-Nobili, muri Watalinga, ho muri Teritwari ya Beni, gusa Igisirikare cya Uganda cyo ntikiremeza aya makuru.

Izi ngabo za Uganda kandi ngo zifite inshingano zo kuzacunga umutekano ku mirimo y’ubwubatsi bw’imihanda y’ibirometero 200 imbere muri Congo, mu mushinga uhuriweho n’ibihugu byombi.

Ingabo za Uganda zikaba zisubiye muri Congo mu gihe hakiri urubanza rutarakemuka, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yishyuzamo Uganda, akayabo ka Miliyari 4 z’Amadolari yo gusana ibyo yangije mu makimbirane yo kuva mu 1998 kugeza mu 2003 ubwo ingabo zayo nabwo zari ku butaka za Congo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *