ruhwwa.jpg

U Burundi buvuga ko nta ‘bagizi ba nabi’ bateye u Rwanda baturutseyo

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burundi yahakanye amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero mu Murenge wa Bweyeye muri Rusizi, bari baturutseyo (mu Burundi).

Bigaragara mu itangazo rigenewe itangazamakuru Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo z’u Burundi, Col. Biyereke Floribert yashyize ahabona kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burundi ivuga ko “Urwego rw’ingabo rw’u Burundi rubeshuje ayo makuru avuga ko ku butaka bw’u Burundi haba hari umutwe w’abagizi ba nabi bafite umugambi mubi ku Rwanda. Urwego rw’ingabo rw’u Burundi rubeshuje kandi ko haba hari umutwe w’abagizi ba nabi wavuye mu Burundi, ujya mu Rwanda.”

Aya makuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa 24 Gicurasi 2021 avuga ko aba barwanyi bari bagera kuri segisiyo, mu masaa tatu y’ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi “baturutse mu gace ka Giturashyamba muri Komini Mabayi mu Burundi, bambutse umugezi wa Ruhwa, binjira mu Rwanda muri metero zigera mu 100 muri Bweyeye, Akagari ka Nyamuzi, Umudugudu wa Rwamisave.”
ruhwwa.jpg

Iyi Minisiteri yakomeje ivuga ko ingabo z’u Rwanda zari zabateze ‘ambush’ zishemo babiri, abandi zibasubiza inyuma, basubira mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, aho “basanzwe bafite ibirindiro”.
fln.jpg

Inkuru irambuye ku makuru yatanzwe n’u Rwanda kuri iki gitero https://bwiza.com/?Abarwanyi-ba-FLN-bateye-u-Rwanda-2-bishwe

Si ubwa mbere abarwanyi ba FLN bagabye igitero ku Rwanda, Leta ikavuga ko baturutse mu Burundi mu birindiro byabo biri mu ishyamba rya Kibira, ariko nabwo bwagiye bubihakana kenshi, bubifata nk’aho byakwitwa ko bucumbikiye umwanzi w’umuturanyi.

Uyu mutwe akenshi wagabaga ibitero, cyane cyane mu 2019, wakunze kumvikana uvuga ko ufite ibirindiro mu ishyamba rya Nyungwe, mu Rwanda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *