Perezida wa Angola yirukanye mu kazi ba ‘General’ batandatu

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Angola akaba n’umugaba w’ingabo w’ikirenga, João Lourenço, yirukanye mu kazi abasirikare batandatu bafite amapeti ya jenerali (General).

Nk’uko igitangazamakuru Angop cyo muri Angola cyabitangaje, ni icyemezo Perezida Lourenço yafashe agishyira mu bikorwa kuri uyu wa 24 Gicurasi 2021 nyuma y’inama yiga ku mutekano yari ayoboye, yari imaze kuba.

Abirukanwe ni: Lieutenant-General Ernesto Guerra Pires wari umujyanama wa Minisitiri ushinzwe umutekano mu biro bya Perezida Lourenço na Lieutenant-General Angelino Domingos Vieira wari umujyanama wihariye wa Perezida akaba n’umunyamabanga ushinzwe umutekano muri ibi biro.

Harimo kandi Lieutenat-General José Manuel Felipe Fernandes wari Umunyamabanga Mukuru ushinzwe umutekano mu biro bye na Lieutenant-General João Francisco Cristóvão wari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri ushinzwe umutekano mu biro bya Perezida.

Uwa gatanu wirukanwe ni Lieutenant-General Paulo Maria Bravo da Costa wari ushinzwe ibikoresho n’ibikorwaremezo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, uwa gatandatu ni Brigadier-General José Barroso Nicolau wari wungirije umunyamabanga ushinzwe iperereza n’inzego zishinzwe umutekano w’ibiro bya Perezida.

Ntabwo iki gitangazamakuru cyigeze kivuga impamvu aba basirikare birukanwe muri aka kazi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *