Umuganga ukorera mu Bitaro bya Byumba, Akarere ka Gicumbi yategetswe gufungwa iminsi mirongo itatu by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabimusabiye.
Uyu muganga Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kuba yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore wari utwite ubwo yajyaga kwipimisha kuri Rendez-vous yari yamuhaye, yo ku itariki ya 1 Kanama 2020 aho yahagera akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato agiye kumusuzuma.
Umugore yihutiye kubivuga mu nzego zibishinzwe bahita bamushyikiriza abahanga hafatwa ibizamini birasuzumwa bigaragaza ko hari isano bifitanye n’ukekwaho icyaha.
Mu iburana rye uyu nk’uko iyi nkuru y’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uyu muganga yasabaga ko yakurikiranwa ari hanze kuko afite aho abarizwa hazwi, agasaba ko hakwitabwa ku ngwate yatanze akarekurwa by’agateganyo.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hakurikije uburemere bw’icyaha aregwa yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo kandi ko n’iperereza rikomeje bukaba bwaragaragaje ingingo z’amategeko zashingirwagaho bubisaba.
Mu isomwa ry’Urubanza, mu cyumweru gishize Urukiko rwamufunze iminsi mirongo itatu , bushingiye ku ngingo 74al 1 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


