Igipolisi cya Uganda gitegereje ibizava mu bizamini by’Ibitaro bya Mulago ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’umusore w’imyaka 27 witwa James Eyangu, wapfuye nyuma y’umunsi umwe asoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza ya Makerere wasanzwe aho yari acumbitse yapfuye.
Nk’uko bitangazwa na Daily Monitor, James Eyangu yari yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na ‘Biomedical Laboratory Technology’ kuwa Kane ushize.
Yahoze kandi ari perezida w’ishuri rikuru ry’ubuvuzi bw’amatungo, ibikomoka ku matungo n’umutekano w’ibinyabuzima muri kaminuza.
Umuvugizi w’igipolisi wungirije muri Kampala, Luke Owoyesigire ati “Yarangije ku wa kane ushize, gusa abaturanyi aho yari acumbitse muri Elite Hostel baje kumva umunuko uva iwe ejo (ku cyumweru) nyuma ya saa sita. Bamenyesheje ushinzwe kuhacunga nawe wabimenyesheje Polisi”
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Owoyesigire yavuze ko umuturanyi wa nyakwigendera yabwiye abapolisi bo kuri Station ya polisi ya Wandegeya ko yaherukaga kumuca iryera kuwa Gatanu.
Uyu muvugizi wa polisi avuga ko bageze aho nyakwigendera yabaga bagasanga yari yifungiranye aryamye ku buriri bwe yapfuye, bigakekwa ko yapfuye kuwa Gatanu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


