Iruka rya Nyiragongo: Imitingito ya hato na hato ikomeje kumvikana no muri Kigali

Sangiza iyi nkuru

Imitingito ya hato na hato ikomeje kumvikana kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Gisenyi nk’uko abahatuye babivuga ndetse iyi mitingito ikaba iri no kumvikana mu Mujyi wa Kigali ariko ku rugero rwo hasi nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abatuye mu Mujyi wa Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda baravuga ko mu ijoro ryakeye no mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri bakomeje kumva imitingito yoroheje n’imeze nk’iremereye, irumvikana kandi no mu mujyi wa Goma muri DR Congo nk’uko tubikesha BBC.

Mu Mujyi wa Kigali ariko naho kuva ikirunga cyaruka ndetse no kuri uyu wa Kabiri harumvikana imitingito ya hato na hato

Mu bice bya Gisenyi na Goma, mu rwego rwo kwirinda kuba amazu yabagwira bayarimo bayasohotsemo mu gihe amashuri nayo yabaye abujije abana kujya kwiga.

Iyi mitingito iri kuba nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nubwo iri ku gipimo cyo hasi imaze gusenya inzu zibarirwa muri za mirongo no kwangiza izigera muri magana mu Karere ka Rubavu, nk’uko abaturage babivuga.

Ikigo cya leta gishinzwe Mines, Petroli na gas mu Rwanda kigaragaza ko umutingito ukomeye wumvikanye i Rubavu kugeza ubu ari uwari ku gipimo cya magnitude 5.1 ejo ku wa mbere mu gitondo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *