Abayobozi basobanurirwa uburyo abaturage biteguye guhabwa urukingo rwa Ebola

Rusizi: Urukingo rwa Ebola ntirukuraho ubundi buryo bwo kuyirinda

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 17 Ukuboza 2019 mu karere ka Rusizi, gahunda MINISANTE yiswe ‘umurinzi ‘ yo gutanga urukingo rwa Ebola ku bushake ku bantu bose bakora imirimo yambukiranya imipaka n’abatuye mu turere duhana imbi n’ahagaragaye Ebola, yakomereje mu kigo nderabuzima cya Gihundwe, ahakingirwa abafite kuva ku myaka 2 y’amavuko kuzamura uretse abagore batwite n’abana batarengeje iyo myaka 2 y’amavuko.

Yatangijwe n ‘umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima,Dr Ndimubanzi Patrick ku bufatanye na Minisitiri w’ubuzima w’intara ya Kivu y’amajyepfo muri RDC Cosmos Kusimwa Bishisha n’abandi baybozi,aho uyu munyabanga wa Leta muri MINISANTE yagize ibyo asobanura abaturage bari bafiteho urujijo.

Abayobozi basobanurirwa uburyo abaturage biteguye guhabwa urukingo rwa Ebola
Abayobozi basobanurirwa uburyo abaturage biteguye guhabwa urukingo rwa Ebola

Ku bijyanye n’uko uru rukingo rutareba abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka 2 y’amavuko,bamwe muri aba bagore bari bakomeje kugenda babyibaza banafite impungenge ko igihe bazabyarira batazaba bakibonye inkingo zombi zisabwa bikaba byabagiraho ingaruka zo guhura byoroshye n’iki cyorezo, Dr Ndimubanzi Patrick yasobanuey ko ari urukingo rukiri mu igeragezwa,nk’imiti mishyashya yose,MINISANTE ikaba itahita iruha abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka 2,cyane cyane ko hari n’izindi nkingo baba bagenewe bataruvanga na zo.

Ku batekereza ko uwakingiwe biba bitakiri ngombwa gukurikiza andi mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo,Dr Ndimubanzi yagize ati’’ ni byo duheraho dusobanura,gukingira gusa ntibihagije. Hari uburyo bwari busanzwe twakoreshaga kugira ngo tuyirinde kandi abanyarwanda barabusobanuriwe bihagije. Icya mbere ni ukutajya aho uzi ko ikibazo kiri.

Abajyanama b'ubuzima basabwe kwibutsa abaturage ko urukingo rudakuraho ubundi buryo bigishijwe bwo kurwanya icyorezo cya Ebola
Abajyanama b’ubuzima basabwe kwibutsa abaturage ko urukingo rudakuraho ubundi buryo bigishijwe bwo kurwanya icyorezo cya Ebola

Icya 2 ni ukumenya ibimenyetso byayo ku buryo uramutse uketse ko umuntu uyu n’uyu abifite ubimenyesha inzego zitandukanye ku buryo yafashwa. Icya 3 ni ugukaraba intoki kenshi n’ibindi byose bikomatanije ukanivuza hakiri kare kuko abagera kuri 90% bakira iyo babonye imiti mu minsi ya 1 bagifatwa.’’

Ku bavuga ko rushobora kubagiraho izindi ngaruka,ntiyabihakanye ariko yavuze ko ari ingaruka zidakanganye,aho umuntu ashobora nko kubabara umutwe,kugira akariro gake kimwe no ku zindi nkingo zose, abamaze kurufata bakagira ingaruka zikabije na bo bafite uburyo bafashwamo,aho abaturage ngo bakaba nta mpungenge bakwiye kugira.

Ministiri w'ubuzima mu ntara ya Kivu y'amajyepfo muri RDC Cosmos Kusimwa Bishisha( wa 2 uturutse i bumoso),umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Ndimubanzi Patrick n'abandi bayobozi
Ministiri w’ubuzima mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri RDC Cosmos Kusimwa Bishisha( wa 2 uturutse i bumoso),umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Ndimubanzi Patrick n’abandi bayobozi

Kuba bikorwa n’abayobozi b’igihugu cy’abaturanyi cya RDC cyagaragayemo iki cyorezo bahari, ngo ni intambwe nziza cyane nk’uko Minisitiri w’ubuzima mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri kiriya gihugu,Cosmos Kusimwa Bishisha abivuga ,kuko icyorezo cyo ngo kitagira imipaka nk’uko abantu bayiyumvamo, kuba muri Kivu y’amajyepfo ngo haragaragaye abantu 6 bayanduye,batatu ikabahitana abandi batatu bahise bitabwaho bagakira,abagera ku 30.000 barimo abashobora kugerwaho na yo vuba bakaba ngo bamaze kuyikingirwa, hakaba hashize iminsi igera ku 110 nta kindi kibazo kijyanye na yo kihavugwa,ubu bufatanye ngo bushobora kuyihashya burundu.

Gutanga izi nkingo byatangiriye mu karere ka Rubavu ku wa 8 uku kwezi ahamaze gukingirwa abagera kuri 829,mu karere ka Rusizi,uretse gutangirira ku bajyanama b’ubuzima,inzego z’umutekano n’abandi bashobora kugerwaho n’ingaruka z’iki cyorezo vuba,biteganijwe ko n’abatuye imirenge yose ikora ku mupaka n’igihugu cya RDC bizabageraho kubazaba babishaka bose.

Ku ikubitiro abajyanama b'ubuzima n'abashinzwe umutekano ni bo bakingiwe Ebola.
Ku ikubitiro abajyanama b’ubuzima n’abashinzwe umutekano ni bo bakingiwe Ebola.
Abayobozi ba RDC n'u Rwanda muri gahunda ishyize hamwe yo kurwanya icyorezo cya Ebola.
Abayobozi ba RDC n’u Rwanda muri gahunda ishyize hamwe yo kurwanya icyorezo cya Ebola.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *