Rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC, yasubukuye imyitozo mbere y’iminsi mike NGO ikipe ye yesurane na Rayon Sports, mu mukino wa shampiyona utegerejwe na benshi mu Rwanda.
Ouattara yarwariye muri CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania mu ntangiriro za Nzeri, ndetse nyuma yo gukina umukino ufungura iri rushanwa ntiyongeye kugaragara.
Nyuma yo kwivuriza mu Rwanda, muri Maroc akajya n’iwabo muri Burkina Faso, kuri ubu uyu mukinnyi wageze i Kigali ku wa Gatanu, yasubukuye imyitozo.
Ikipe ya APR FC yemeje aya makuru biciye mu mafoto yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho Ouattara agaragara ari wenyine anambaye inkweto zisanzwe atari izikoreshwa mu kibuga.
Iyi kipe y’Ingabo yaherukaga gutangaza ko uyu mukinnyi azatangira imyitozo tariki ya 10 Ugushyingo, ariko amakuru avuga ko mu gihe yagaragaza ko ameze neza, ashobora gukina umukino wa Rayon Sports uzaba ku wa Gatandatu.
Usibye Ouattara, APR FC yanamaze kugarura Umugande Ronald Ssekiganda utarakinnye umukino wa Rutsiro FC kubera ikarita itukura yahawe bakina na Kiyovu Sports.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu icyakora ntifite Raouf Memel Dao wavunikiye mu mukino yatsinzemo Mukura Vs igitego 1-0, mu kwezi gushize.


