Umunyakenyakazi Ruth Kamande wari umaze imyaka 2 afunzwe yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umukunzi we Mohammed Farid amucyebesheje icyuma muri 2016.
Urukiko rukuru rwa Milimani rwamukatiye igihano cy’urupfu nyuma yuko umucamanza Jessie Lesiit Alhamisi, yemejeko Ruth yicishije umukunzi we Mohammed Farid icyuma nyuma yo kubigerageza inshuro 20 zose agambiriye kumukomeretsa no kumwica.
Sde dukesha iyi nkuru ivuga ko Ruth yari amaze imyaka ibiri afungiye muri gereza ya Lang’ata yiregura yasabye urukiko ko rwamurekura cyane ko yavugaga ko yabikoze atabisahaka,icyo gihe yavugaga ko asabye imbabazi nyuma y’uko yicujije icyaha cyo kwica umukunzi akanumva uburemere bwabyo.
Mu rukiko, abatangabuhamya bagaragaje ko Ruth yagambiriye kwicisha icyuma Mohammed inshuro zirenga 20 biturutse ku makimbirane bagiranye nyuma y’uko hari abamuhaye amakuru ko umukunzi we yafataga imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA mu ibanga atarabimubwiye, akaza gukeka ko ari we wamwanduje.
Ubwo yasomaga umwanzuro w’urukiko, umucamanza yavuze ko Ruth yakoze kiriya cyaha yabigambiriye kuko yabigerageje inshuro zigera kuri 25 akoresha igisu cyo mu gikoni akanagerekaho no gusibanganya ibimenyetso bityo amusabira igihano cy’urupfu.





