Umwe mu bayobozi b’umutwe w’inyeshyamba wa CMC (Coalition des Mouvements pour le Changement) uzwi nka Mai-Mai Nyatura kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Ukwakira, yishyize mu maboko y’igisirikare cya FARDC muri Gurupoma ya Mutanda, muri Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu kiganiro yagiranye na Actu7.cd, Perezida wa Sosiyete Sivile ya Kirumba, Julson Kaniki, yavuze ko Gen. Bigabo (wihaye iri peti) yitanze n’imbunda 5 za AK-47 n’umwambaro wa gisirikare.
Iyi sosiyete sivile ikaba isaba guverinoma kongera ubukangurambaga bugamije gukura urubyiruko ruri mu mitwe yitwaje intwaro kuva mu mashyamba no gufata neza inyeshyamba zirambika intwaro kugirango zidatekereza gusubira mu ishyamba.
Inyeshyamba zibarirwa muri mirongo zimaze kwishyira mu maboko y’ingabo za FARDC kuva umukuru w’igihugu Félix-Antoine Tshisekedi yatangaza ubuyobozi bwa gisirikare mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kugira ngo harangizwe ikibazo cy’ihungabana ry’umutekano.


