Mu giturage cya Mulimbi, muri Gurupoma ya Tongo, ho muri Teritwari ya Rutshuru haravugwa imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’imitwe y’inyeshyamba ifatanya n’igisirikare cya FARDC yiswe “Wazalendo” .
Ni imirwano amakuru aturuka muri icyo gice avuga ko atangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Mata 2023, nyuma y’aho Guverinoma ya Congo yongeye gushimangira ko idateze kugirana imishyikirano na M23 ahubwo ikayisaba gushyira intwaro hasi ikajyanwa mu nkambi yo gutegererezamo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Ni ibintu abayobozi ba M23, ishami rya gisirikare n’irya politiki bahise bamagana bavuga ko nta mishyikirano, nta gushyira intwaro hasi kandi nta kujya muri iyo nkambi irimo kubategurirwa muri Kindu, umurwa mukuru w’Intara ya Maniema mu birometero hafi 400 uvuye i Goma.
Iyi mirwano yubuye muri Tongo ntacyo M23 irayivugaho, ariko uruhande rwa leta ruvuga ko M23 ari yo yashotoye aba barwanyi bahoze mu mitwe n’inyeshyamba ubu ifatanya n’Igisirikare cya FARDC mu kurwanya M23.


