Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rutsiro, bibumbiye muri (DJAF KOMEZIMIHIGO) baravuga ko bagiye gushyira ingufu mu bikorwa biteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri aka Karere.
Ibi babigarutseho mu imurikabikorwa (Open Day), yatangiye kuri uyu wa gatatu, ikazamara iminsi itatu kuva 19-21 Kamena 2024, yatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert.
Abayitabiriye baganiriye na Bwiza biganjemo abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bavuze ko bagiye kubuvugurura, kuko basanze ari umwuga wabatunga.
Muri aba baturage hari abavuga ko kwihugura mu buhinzi butangiza ibidukikije, ubu bibaha umusaruro uhagije, ku buryo ubuzima bwabo bwahindutse.
Harimo abavuga ko amafaranga bakomora mu buhinzi n’ubworozi abafasha kwishyurira abana amashuri, kugeza kuri kaminuza.
Ikindi bagarutseho ni uko muri iri murikabikorwa bagomba kuryungukiramo byinshi, kubera ko babona igihe cyo kwigira kuri bagenzi babo bakora bimwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative avuga ko uruhare rw’abaturage muri iri murikabikorwa ryahujwe no kuba abaturage bari kwizihiza imyaka 30 Igihugu cyibohoye.
Ati “N’ibikorwa cyabaye mu gihe abaturage ubona bishimira ibyo bagezeho mu myaka 30, u Rwanda rwibohoye kandi igihugu kigatera imbere babigizemo uruhare. Abamuritse niyo mpamvu twabasabye gusagurira amasoko yo mu gihugu, bakagura bakageza no ku masoko mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko abaturage baje kumurika bagomba kumva ko bari ku ruhando mpuzamahanga, ariyo mpamvu mpamvu babasaba kunoza ibyo bakora.
Nteziryayo Aoron, Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere DJAF Komezimihigo avuga ko kuri ubwitabire bw’abaje kwihahira buri hejuru ya 95% kandi ko bishimishije, ndetse kubera gahunda za Leta zishingira ku byifuzo by’abaturage, Iterambere rikomeje kwihuta muri iyi myaka 30 igihugu cyibohoye.
Open day y’aka karere yitabiriwe ni abaje kumurika ibyo bakora 80, mu gihe mu karere abafatanyabikorwa mu iterambere basaga 120.
Umubare munini w’abatuye muri Rutsiro bakesha amaramuko ubuhinzi n’ubworozi ariko Intara y’uburengerazuba zigaragarizwamo ko iyi ntara ari iya mbere mu Rwanda mu kutihaza mu biribwa nyamara ijanisha Rimini cyane ry’abayituye bakora ubuhinzi n’ubworozi.







