Abo bahinzi bo ku Kirwa cya Bugarura kiri mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, basaba ko bahabwa uruganda rubafasha kongerera agaciro umusaruro wabo wa kawa ruzwi nka “station de lavage”. Bavuga ko urwo ruganda rwaba igisubizo cy’igihombo baterwa n’abajya kubagurira ibitumbwe kuri icyo kirwa babakata amafaranga ari hagati ya 20 frw na 70 frw ku kilo kimwe, ku biciro biba byemejwe mu gihugu, bababwira ko ari ay’ubwikorerezi. Bakifuza ko yajya iva kuri icyo kirwa itunganye.
Kanzeguhera Yozefu utuye mu mudugudu wa Rutagara kagali ka Bushaka kuri icyo Kirwa avuga ko kutagira “station de lavage” bituma kawa bahinga ibahombera biturutse ku mafaranga bakurwaho atari ngombwa kuko bahamya ko igihugu cyemeza igiciro cyarebye kure. Agira ati “kawa turayihinga ariko ntituyibonaho igiciro gishimishije…iyo ikilo cy’ikawa gisohotse kuri 270 frw, twebwe batugurira kuri 250 frw cyangwa se 240 frw ntabwo batugurira ku giciro cyasohotse nk’uko radiyo iba yatangaje.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza avuga ko basanga babakuraho ayo mafaranga uko bishakiye bitewe nuko nta muturage wafata kawa ye ngo ajye kuyigurishiriza aho ashaka, agira ati “impamvu ntakundi twabigenza badusobanurira ko abayobozi bavuze ko uruganda ruzajya rugurira ikawa mu murenge rurimo. Bikaba ariyo mpamvu baduha amafaranga makeya bitewe nuko nta muturage wemerewe kuzijyana mu wundi Murenge ngo azigurishe.”
Uwitwa Habimana Justin we, atuye mu mudugudu wa Bugarura mu kagali ka Bushaka kuri icyo kirwa cya Bugarura. Avuga ko atumva impamvu babagurira ku giciro gitandukanye n’abo hakurya y’amazi kandi bari mu murenge umwe. Agira ati “Tubonye uruganda rutunganya iyo kawa, igatunganyirizwa hano iwacu ikava hano ijya ku isoko twarushaho kuba abakire. Kubera ko turayisarura abayigura baturuka hakurya bakaduhera ku giciro kiri hasi y’icyo baguriraho abari hakurya”.
Ku bijyanye no kubaka uruganda kuri icyo kirwa Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije, ushinzwe iterambere ry’ubukungu Innoncent Gakuru Munyakazi, avuga ko habanza kurebwa niba bafite umusaruro wahaza urwo ruganda, agira ati “kugira ngo uruganda rwubakwe ahantu biterwa n’umubare w’ibiti bya kawa, bigaterwa n’umusaruro uva aho hantu. Kuko hari amafaranga bitwara kugira ngo ahantu habashe kubakwa uruganda. Noneho bikajyana nuko hagaragara koko niba hazava umusaruro uhagije uzakoreshwa muri urwo ruganda.”
Akomeza avuga ko bagiye kureba niba koko abafite inganda aho hafi babakuraho amafaranga, ku giciro kiba giteganyijwe hanyuma bumvikanishe abanyenganda n’abahinzi, agira ati “ahubwo noneho icyo umuntu yareba tuzi neza ko hari abantu bahafite inganda aho hafi, ubundi akenshi nibo bajya kuzana uwo musaruro, kandi transport yo mu mazi nta n’ubwo inahenda cyane umuntu yareba neza koko niba hari amafaranga menshi babakata yatuma nabo batagurirwa ku giciro nyacyo kimwe n’abandi bose. Icyo rero cyazasuzumwa kuko inganda iyo zigeze mu gihe cy’umusaruro turicara tukaganira, tuzakiganiraho turebe niba kinahari twumvikane uburyo inganda zafasha abaturage”.
Abahinzi bemeza ko kawa yeze nyuma yo ngo igurwa mafaranga make cyane ashobora kugera kuri 200 frw mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga cyaba cyemeje nka 270 frw. Cyakora ngo igiciro cya kawa ntigihora kuri 270 frw ahubwo ibiciro bigenwa na leta kuri buri mwero w’ikawa. Gusa ngo ababagurira na bo niko babigenderaho babakuraho amafaranga bita ayo kuyambutsa amazi. Ubukungu bw’umuturage ku kirwa cya Bugarura, bushingiye ku mirimo itandukanye yiganjemo ubuhinzi bwa kawa, ubw’urutoki n’uburobyi.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Twarabanye Venuste/Bwiza.com


