Rutsiro: Abakoresha inzira y’amazi barashima imiyoborere myiza

Sangiza iyi nkuru

Abakora ingendo zigana mu turere dutandukanye bavuye mu Karere ka Rutsiro baravuga ko ubwikorezi mu Kiyaga cya Kivu burushaho gutera imbere, bagendeye ku biciro, igihe n’umubare w’ubwato bubatwara muri iki gihe.

Abo bagenzi biganjemo abagana mu karere ka Rubavu bashimangira ko gahunda ihari y’igihe cyo guhaguruka kizwi yubahirizwa.

Ibyo ngo bituma bakora gahunda za bo mu tundi Turere nta kibazo bafite, kuko ufite gahunda yo kugenda aba azi igihe kandi ngo ubwato ntibushobora kugenda mbere yacyo.

Habarurema waganiriye na bwiza.com ava ahitwa Buraseri mu Karere ka Rubavu yerekeza mu Karere ka Rutsiro yabwiye umunyamakuru ko avuye guhinga umurima we uri muri Rubavu

Agira ati “mfite akarima ku Gisenyi (Rubavu) mazeyo iminsi itatu nagiye ejobundi…ubwo rero kuko mba nzi ko ubwato buhaguruka 15h00, ndahinga ngacungana n’ayo masaha nkitahira”.

Yakomeje avuga ko nta kibazo bajya bahurira na cyo mu mazi mu ngendo zabo ariyo mpamvu we ashima imiyoborere myiza avuga ko ariyo ituma ingendo zigenda neza.

Agira ati “uretse wenda bimwe by’amazi yivumbura kandi ibyo bihe tuba tubizi ariko nta kibazo muri izi ngendo zacu”.

Ibyo kwivumbura kw’amazi babizi bate?

Umusare witwa Twizerimana Abdu avuga ko nk’abantu bakorera mu mazi mu buzima bwabo bwa buri munsi bazi igihe amazi aba afite umutuzo n’igihe yateza ibibazo barushaho kwitwararika.

Agira ati “buriya urabona muri iki gihe cy’igitumbiko amazi nta rwaserera ariko igihe uzaba ugenda ubona neza iriya misozi yo muri Congo nushaka ujye witonda”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyo ngo niyo mpamvu baba bafite abagenzi benshi mu gihe cy’imvura kurusha mu gihe cy’izuba kuko hari abatinya kugenda mu mazi kubera uko bayazi.

Ku rundi ruhande ariko ngo hari abagenzi bifuza ko bagira ubwato bwubakiye kandi bugezweho ku buryo byarushaho kunoza ingendo zabo no muri ibyo bihe by’imvura

Umucungamutungo wa koperative COOPTLAK itwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya kivu, bava cyangwa bagana mu Karere ka Rutsiro yabwiye Bwiza ko bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu bari kongera ubushobozi.

Ndagijimana Ali Seif agira ati “bijyanye n’aho igihugu cyerekeza turatekereza kuzava kuri ruriya rwego rw’uko dutwara abantu mu bwato, akoze mu biti tukerekeza nibura kubashakira ibyombo”.

COOPTLAK ifite amato atanu arimo abiri akora hati ya Buraseri ho muri Rubavu ajya muri Nkora ho muri Rutsiro, hakaba n’ava mu Rugamba na Ruhingo hose ho muri Rutsiro ajya Buraseri n’ubuva Bugarura bujya Muramba hombi ho muri Rutsiro.

Ubwo bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu bari hagati ya 60 na 80 uretse ububa buri gukora mu duce twa Rugamba na Bugarura butwara abantu batarenze 30.

Iyo Koperative igizwe n’abanyamuryango 50, ubwato bafite bukaba buva mu bikorwa by’ubyikorerezi bakorera mu kiyaga cya Kivu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Twarabanye Venuste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *