Aho umugezi wa Koko winjirira mu kiyaga cya Kivu wangirije byinshi birimo imyaka y'abaturage

Rutsiro: Abarenga ibihumbi 5 barashinja Akarere kubicisha inzara

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro mu mirenge ya Gihango, Musasa, Boneza, Kigeyo na Kivumu bivugwa ko barenga ibihumbi 5 bari batunzwe no gucukura imicanga, ubu barashinja akarere kuba inyuma yo kuba bamaze amezi 6 bari mu buzima bw’ inzara n’ igihombo gikabije, mu gihe kavuga ko ibibazo by’aba baturage byamaze kwigwaho hategerejwe igisubizo cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peterole na Gaze mu Rwanda (RMB).

Kampani WABARAKA yasaga nkaho ifite ibinombe by’imicanga byose by’akarere ka Rutsiro, imaze amezi arenga atandatu bidakora, ku buryo kuri ubu hari bamwe mu bakora imirimo y’ubwubatsi muri aka karere basigaye bajya kugura imicanga mu turere bihana imbibi kandi bari bakungahaye kuri uyu mutungo kamere, hari kandi kampani zindi zasabye uburenganzira bwo kwinura uyu mucanga zujuje ibisabwa zimaze amezi menshi zitarasubizwa mu gihe itegeko ritaganya ko guhabwa igisubizo bitarenza iminsi 90.

Aho umugezi wa Koko winjirira mu kiyaga cya Kivu wangirije byinshi birimo imyaka y'abaturage
Aho umugezi wa Koko winjirira mu kiyaga cya Kivu wangirije byinshi birimo imyaka y’abaturage

Kumenya imibare ya nyayo y’abo iyi Kampaniya WABARAKA yahaga akazi twavugishije Barakagendana Sylvestre, wari umuyobozi wayo, atubwira ko n’ubwo imibare atayibuka neza ariko agereranyije bahaga akazi abantu basaga ibihumbi 5 mu gihe cy’ukwezi, kuko bamwe muri bo bakoraga akazi ko kwinura imicanga, kwikorera no gupakira ibyombo.

Abaturage bari batunzwe n’akazi ko kwinura, kwikorera no gupakira imicanga mu migezi yari isanzwe ifitwe na Kampani WABARAKA, uretse aba hari n’abaturage bari basanzwe batunzwe n’Ubuhinzi mu gishanga cya Koko ariko kuri ubu bavuga ko kuva kwinuramo umucanga byahagarara ubutaka bwabo bwatwawe n’uyu mugezi, ubundi burengerwa n’amazi.

Kubwimana Liberata, utuye mu kagari ka Ruhingo ati “Aha munsanze ndimo mpinga ni mu kibaya cya Koko, ariko umugezi waruzuye kubwo kudakuramo imicanga none yuzuye mu mirima duhinga, Umugezi waratujambije nta kintu tugisarura inzara igiye kutwica kuko nuwahinze adasarura. Turasaba ko Ubuyobozi bwadufasha bukihutisha kugarura ibyombo.”

Abaturage bahinga mu Kibaya cya Koko bavuga ko Ubuyobozi bw'Akarere bwirengagije ingaruka ziterwa no kudajabura umucanga muri uyu mugezi umaze gutwara ubutaka bwabo bunini, ndetse banahinga ntibasarur
Abaturage bahinga mu Kibaya cya Koko bavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwirengagije ingaruka ziterwa no kudajabura umucanga muri uyu mugezi umaze gutwara ubutaka bwabo bunini, ndetse banahinga ntibasarur

Kubwimana akomeza avuga ko mbere ibyombo bitwara imicanga bikiza gupakira umucanga umugezi wa Koko utigeze ubangiriza bigeze ku rwego bwabayeho uyu mwaka, ndetse akomeza avuga ko kubera umubare wa benshi bari batunzwe n’uyu mugezi nta kintu bagisarura kubera ubujura bukabije, bukorwa n’ababuze akazi.

Nyirabashyitsi Emeritha ati “Mbere ibyombo bigihari umugezi wagendaga umujyo umwe, none umucanga wuzuyemo amazi abura aho anyura yinjira mu mirima y’ibisheke, amateke n’indi myaka by’Abaturage, turashonje kandi mbere twishyuraga Mutuelle na Ejo Heza ku gihe, none kuri ubu n’ibimina twabagamo ntiwabona ayo kwizigama kuko n’uhinze ahombywa n’Umugezi wa Koko.”

Nsengimana Emmanuel ati “Nari nsanzwe ntunzwe n’akazi ko kwinura umucanga nkabona amafaranga yo kwiteza imbere none amezi arenze 6 ibyombo bibujijwe kugaruka gupakira ku mpamvu tutamenye, ubu iyo inzara inkubise nsimbukira i Nyamasheke nkajya gukorera mu migezi yaho ariko ntacyo ntahana kubera amatike no gukorera kure y’Umuryango. Tukaba dusaba ko Ubuyobozi bwadufasha ibyombo bikagaruka vuba.”

Ubutaka buhingwa bw'Abaturage bwabaye umucanga gusa, ndetse huzuyemo amazi basaba ko iki gishanga cyazakamurwa ngo cyongere cyere
Ubutaka buhingwa bw’Abaturage bwabaye umucanga gusa, ndetse huzuyemo amazi basaba ko iki gishanga cyazakamurwa ngo cyongere cyere

Nsengimana akomeza avuga ko ingaruka batewe no kudakurwamo k’umucanga zirimo kuba bamwe mubo bakoranaga bavuyemo ibisambo, bakaba basigaye batera ingo zabo, mu mirima ho bakaba ntacyo bagisarura.

Aba bose icyo bahurizaho ni uko n’umutekano w’Imirima yabo, uzagerwaho ari uko hakuwemo umucanga umaze amezi 6 udakurwamo. Ndetse bakanahamya ko Ngari yahasaruraga amafaranga menshi mu kwinjiza amahoro y’Akarere.

Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ubwo twamubazaga ku kibazo cy’Ibinombe by’imicanga byahoze ari ibya Company ya WABARAKA, aho bamwe mu bahoze babikoramo bavuga ko bashonje, imirima y’abahafite ubutaka yangiritse bikabije, n’igiteganyirizwa abari basanzwe batunzwe n’iyi migezi yasubije ko byarangije kwigwaho.

Ati “Byarangije kwigwaho, biri mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peterole na Gaze mu Rwanda (RMB) hategerejwe ko isubiza.”

Ubuso umugezi umaze gutwara ni bunini cyane
Ubuso umugezi umaze gutwara ni bunini cyane

Uyu mugezi wa Koko twagarutseho cyane wari warabatijwe kimaranzara n’abawukoragamo, ariko hari indi migezi iyi Kampani yari ifite irimo uwa Rugamba mu murenge wa Boneza, uwa Cyimbiri mu murenge wa Kigeyo, uwa Gashashi mu murenge wa Kivumu, hari ku mugezi wa Koko kuri site ya Gisiza, hari n’izindi site zirimo iyitwaga Gasenyi kubera umucanga wahinurwaga.

Ibirombe byari bifitwe na Company WABARAKA uruhushya rwayo rwarangiye mu kwezi kwa 10 gusa imirimo yayo yahagaze mu kwezi kwa 9 kubera bimwe mubyo batumvikanyeho n’Akarere. Ibi byatumye bawe mu baturage bahakoreraga babwira bwiza ko usibye no kuba abashomeri bagize ingaruka zikomeye zo kwangirizwa imirima yabo, ubusambo bukabije bwariyongereye mu gace no kuba bigoye kuba bava iwabo bakajya gukorera muri Nyamasheke kuko ariho begerenye imicanga ishobora kuva.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *