Bamwe mu batuye akarere ka Rutsiro baremeza ko gutegereza ibarura ry’amajwi byasaga no gusuzuma icyizere cy’abagira uruhare mu ibarura ry’amajwi n’ubunyangamugayo bwabo, kuko ngo uzayobora igihugu we bari bamuzi kuva batora referandumu.
Mu kivunge cy’Abanyarutsiro baganiraga na Bwiza.com mu gasanteri k’ubucuruzi ka Nyagahinika, bamwe mu baturage batangaje ko babyiyumviye ku bitangazamakuru ahagana saa tanu z’ijoro zishyira saa sita ko umukandida waFPR Inkotanyi ari we uri imbere mu majwi yari amaze kubarurwa.
Sinamenye agira ati “ Njye naryamye nka saa sita da! Nari ndi kubyumva kuri radio Rwanda uriya mugabo (yavugaga Pof. Kalisa Mbanda) ushinzwe amatora abivuga uko amajwi agenda abageraho”.
Ibyo bari bategereje ngo ntibyari ukumva ko Kandida Kagame watsinze amatora arushwa n’umwe mu bo bari bahanganye ahubwo ngo bari bategereje kumva ko komisiyo y’igihugu y’amatora itangaza ukuri bari bafite bagaragaje bitabira itora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkurunziza Eliyazari ati “buriya rero ibyo byo kuvuga ngo imitima ihagaze sinzi abari bayifite wenda ni abari bashyigikiye abandi bakandida, twe twari tubizi kandi na nyakubahwa wacu yari yabivuze mu gihe cyo kwiyamamaza”.
Umukandida Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, yakunze kuvuga ko intsinzi iri mu biganza bya FPR Inkotanyi, asaba abaturage kuzazinduka bakarangiza neza igikorwa, akazi kagasigara mu maboko y’abashinzwe kubarura amajwi, ibyo byarabaye koko ku wa 4 Kanama 2017.
Yiyamamaza i Rutsiro, Paul Kagame yari yagize ati “nkuko musanzwe muzinduka ku mirimo isanzwe, n’uyu mukoro muzawuzindukire, mutore FPR, mutore umukandida wa FPR”.
Abanyarutsiro hari byinshi bashima Paul Kagame yabagejejeho mu myaka 23 ishize, akaba yarabasezeranyije ko nyuma y’amatora urugendo rwo guteza imbere aka karere rukomeze, Aho yagize ati “Ibyiza biri imbere, twitegure kongera Vitesi, twongere umuvuduko dutere imbere,… Banyarutsiro rero, muri aka karere kanyu harimo byinshi, ibya mbere ni mwebwe, imbaraga zacu, ubufatanye bwanyu, icya kabiri, ibicukurwa mu butaka, n’ubwo ari bike ariko biziyongera.
Mufite ikiyaga cya Kivu n’iyi misozi myiza, byose bishobora kutugeza ku bukerarugendo bushobora kuduha inyungu”.
Kugeza ubu Paul Kagame akomeje kuza ku isonga mu majwi yatangajwe y’agateganyo na 98,63%, Umukandida wigenga Mpayimana Philippe 0.73% na Dr Frank wari uhagarariye Ishyaka rya Green Party wagize 0.47%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Twarabanye Venuste/Bwiza.com


