Umurenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro nturagerwamo umuriro w’amashanyarazi bityo abaturage bakaba bababazwa cyane n’uko bagiye kwinjira mu mwaka wa 2020 bagicana ibyo babonye byose.
Aba baturage bavuga ko uyu murenge wose nta muriro w’amashanyarazi ugira by’umwihariko ko n’Ibiro by’Umurenge bikoresha imirasire y’izuba, ibi bikaba bitabanejeje mu gihe iminsi isigaye ngo binjire mu cyerekezo 2020 ibarirwa ku ntoki.
Umwe muri aba baturage ati “Nta muriro dufite, tubaye tuwufite twaba tumeze neza cyane, nanjye ndimo gucana nk’abandi naba nishimye, ni ukudusabira umuriro tukajya ducana nk’abandi”.
Ni ibyumweru bitatu bisigaye ngo twinjire mu mwaka wa 2020, bamwe mu baturage b’aka karere bavuga ko insinga z’amashanyarazi zibaca hejuru zijya mu yindi mirenge ariko bo bakababazwa n’uko nta na hamwe wari wagera mu murenge wabo.
Uyu waganiriye na Bwiza.com, ati “Wa mwaka wa 2020 tuwugezemo, bamwe ducana udutadowa n’ibindi tubonye byose, biratubabaza cyane kuba ari twe tutagira umuriro mu murenge wose ni n’ikibazo ku iterambere ryacu nk’abaturage”.
Si aha honyine hatari umuriro w’amashanyarazi muri aka Karere kuko no mu bice bimwe byo mu Murenge wa Kivumu ntawo bagira, umuyobozi bw’Akarere bukaba butangaza ko umushinga wo kuwuhageze bawutangiye.
Mu kiganiro yagiranye na BTN Tv, umuyobozi w’aka Karere Ayinkamiye Emmerence avuga ko bihaye umuhigo w’amezi 18, atatu muri yo akaba amaze gushira bityo bakaba biteze ko azajya gushira yose utu duce twose bafite umuriro w’amashanyarazi.
Yagize ati “Umushinga waratangiye na kontara n’umuntu uzawukora, bivuze ngo rero iyo kontaro y’amezi 18 umuriro uzaba warabonetse hariya muri Birasi n’utundi duce twa Kivumu, ubu hamaze gushira amezi atatu”.
Imibare ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu kongera umubare w’abafite amashanyarazi, umwaka wa 2010 warangiye abayafite ari 10%.
Muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi uhereye mu 2010 kugera mu 2017, REG yagaragaje ko Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi bikubye inshuro zirenga enye kuko mu Ukwakira 2017 bari bamaze kugera kuri 41%.
2017-2024: Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko muri gahunda y’ibikorwa byayo by’imyaka irindwi uhereye mu 2017, umwaka wa 2024 uzasiga Abanyarwanda 100% bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu gihe ubu agera kuri 53% aribo bawufite.
Imyaka itatu igiye gushira hari tumwe mu duce tugitaka ikizima, bivuze ko kugira ngo intego igerweho muri iyo myaka irindwi, umuriro uzagezwa ku baturage 47%.
40% by’abaturage ba Rutsiro nibo bafite umuriro w’amashanyarazi, mu gihe uturere twa Gakenke abawufite ari 29%, Gatsibo na Kamonyi 32%, Burera na Ngororero 35%, , Nyamagabe 37%, Nyamasheke 38%, Nyanza 39%. Akarere kaza ku isonga ni Kicukiro 86%.


