Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Rutsiro bugaragaza ko hakiri imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, zitararangizwa bitewe ni uko abarebwa no kwishyura imitungo binangiye imitima bakaba badashaka kwishyura cyangwa ngo batere intambwe basabe imbabazi abo bahemukiye.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe ibi yabigarutseho, kuri uyu wa gatandatu, tariki 13 Werurwe 2024, ubwo ku Musozi wa Nyamagumba hibukirwaga ku nshuro ya 30 Abatutsi bahaguye.
Mu kiganiro yahaye Bwiza.com yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bababazwa cyane n’abaturage bagikomeza kwinangira ku gusaba imbabazi.
Ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babazwa cyane no kuba hari abaturage binangira imitima ngo basabe imbabazi, ikigeretseho bakaba banakennye ntaho bakura ayo kwishyura imitungo basahuye. Ibi dusanga bikomeza kubangamira ubumwe n’ubwiyunge.”
Akomeza avuga ko mu karere ka Rutsiro basigaranye imanza 19 zaciwe n’inkiko gacaca zitararangizwa, zirimo imanza zirindwi z’abantu bakorewe amadosiye badahari, naho izindi manza 12 ba nyirazo bakomoka mu murenge wa Mukura binangiye imitima bakanga gusaba imbabazi abo bahemukiye ngo babandikire ko bababariye imanza zirangizwe.
Niyonsenga yaboneyeho gusaba ubuyobozi bwa Leta gukomeza kwegera aba baturage binangiye imitima bukabigisha, bakabasha nabo gusaba imbabazi kuko kwinangira kwabo kubangamira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.
Mu karere ka Rutsiro inkiko gacaca zaciye imanza zirenga ibihumbi 37, izitararangizwa akaba ari imanza 19.



