Niyishoborabyose Moise w’imyaka 33 bivugwa yari Umukozi wa Arcos wari kuri Moto yaguye mu mpanuka yabereye mu karere ka Rutsiro, aho yagonzwe n’ikamyo ifite Purake z’inkongomani (CGO3623AE322).
N’impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ahagana saa 14h00′, tariki 26 Kamena 2024, mu murenge wa Mushubati.
Aya makuru BWIZA yayahamirijwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure.
Ati “Impanuka yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa kamyo yagonze uwari utwaye Moto, iperereza kucyayiteye riracyakomeje. Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Murunda, mu gihe Umushoferi wari utwaye iyi kamyo ari kuri Sitasiyo ya Polisi ishami rya Gihango kugira ngo abanze abazwe.”
SP. Karekezi, yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, aboneraho gusaba abakoresha umuhanda kuzirikana gahunda ya Gerayo Amahoro, hubahirizwa amategeko y’umuhanda kuko kwirinda impanuka bishoboka.
Akomeza avuga ko kwica amategeko y’umuhanda bishobora gutera impanuka zikaba zabyara urupfu.



