Umwamikazi Anne Royal ari mu bitaro nyuma yo gukubitwa umugeri n’ifarashi
Umwamikazi w’ubwongereza ari mu bitaro nyuma yo gukora impanuka aho yakubiswe umugeri n’ ifarashi yaratwaye ku mugoroba wo ku cyumweru, mu gihe Umwami Charles yakiraga umwami w’Ubuyapani mu ruzinduko rwe. Umwamikazi Anne Royal, ufite imyaka 73, yakomeretse byoroheje mu mutwe ndetse agira no guhungabana nyuma y’iyo mpanuka yakoreye ku ifarasi mu cyanya cya Gatcombe. Impuguke […]
OMS irasaba igisubizo mugihe DRC yibasiwe na Mpox
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryihanangirije igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kubera ko hamaze gupfa abantu benshi bazize virusi ihindagurika yiswe Mpox. Mpox, yahoze yitwa monkeypox, ikomoka mu muryango umwe n’indwara y’ibihara, ikaba ifite ibimenyetso bisa n’ibicurane ndetse n’ibisebe . Ibimenyetso byayo biboneka nk’ibyoroshye, ariko bishobora guhitana abantu mu gihe batayivuje neza. […]
Rutsiro: Impanuka y’ikamyo yahitanye Niyishoborabyose wari kuri Moto

Niyishoborabyose Moise w’imyaka 33 bivugwa yari Umukozi wa Arcos wari kuri Moto yaguye mu mpanuka yabereye mu karere ka Rutsiro, aho yagonzwe n’ikamyo ifite Purake z’inkongomani (CGO3623AE322). N’impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ahagana saa 14h00′, tariki 26 Kamena 2024, mu murenge wa Mushubati. Aya makuru BWIZA yayahamirijwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u […]
Rutsiro: Umwana w’imyaka 4 yasanzwe mu cyobo yapfuye

Hirwa Bruno w’imyaka 4, wo mu karere ka Rutsiro wari waburiwe irengero, yasanzwe mu cyobo gifata amazi y’uruganda rutunganya Kawa rwa RWACOF yapfuye. Ibi byabereye mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Magaba, ho mu mudugudu wa Kariba, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Kamena 2024 mu masaha ashyira saa15h10. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge […]
Akarere ka Ngoma kateye utwatsi Dr Habineza Frank wavuze ko yabangamiwe yiyamamaza
Akarere ka Ngoma kahakanye ibyatangajwe n’Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR, ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza, ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza byabangamiwe. Ku wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2024 nibwo Dr Frank Habineza yakoreye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngoma umurenge wa Kibungo asaba abaturage kumutora ndetse anabizeza […]
Ruto yatangaje ko atazasinya ku mushinga w’itegeko wateje imyigaragambyo muri Kenya
Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yatangaje ko atazasinya ku mushinga w’itegeko wateje imyigaragambyo ikomeye muri kiriya gihugu. Ruto yabitangarije mu ijambo yavugiye mu biro bye, nyuma y’icyumweru mu bice bitandukanye bya Kenya hadutse imyigaragambyo ikomeye yatangijwe n’abiganjemo urubyiruko. Ni imyigaragambyo yatewe n’umushinga w’itegeko ryerekeye imari rigamije kongera imisoro uheruka kwemezwa n’abadepite. Ku wa […]
Ishyaka rya Kabila ryemeje ko riri kumutegurira kugaruka ku butegetsi
Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko riri kumutegurira kugaruka ku butegetsi. Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho wungirije w’iri shyaka, Ferdinand Kambere. Uyu yavuze ko “Twiteguye igaruka rya Joseph Kabila ku butegetsi. Tuzakoresha inzira zose ziteganywa n’itegekonshinga. Nta nzitizi ziteganywa n’itegekonshinga zimubuza kwiyamamaza mu gihe yaba […]
Uburasirazuba: Dr Frank Habineza n’atorwa ufite mitiweri azajya ayikoresha agura imiti muri farumasi
Umukandida ku mwanya wa Perezida ,Frank Habineza umuyobozi w’Ishyaka rya Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), yabwiye ab’ i Nyagatare ko n’atorwa buri munyarwanda azaba yemerewe gukoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante), agura imiti muri pharmace itaboneka ku bigo nderabuzima. Yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Kamena 2024, ubwo yari mu murenge wa Mimuri […]
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho ntikikibereye mu Rwanda ukundi

Igikombe cy’Isi cy’aba-Veterans cyagombaga kubera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka, ntikikibaye nk’uko bigaragara mu Itangazo ryashyizwe hanze Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena nibwo urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko rwahagaritse ubufatanye igihugu cy’u Rwanda cyari gifitanye na EasyGroup EXP itegura igikombe cy’isi cy’aba-Veterans. Guhagarika […]
Bujumbura: Ibiro by’ikinyamakuru iwacu byatewe n’abagizi ba nabi
Ibiro by’ikinyamakuru gifite ibiro mu mujyi wa Bujumbura mu ntangiro z’iki Cyumweru cyagabweho ibitero n’abagizi ba nabi batera amabuye kuri ibi biro by’ikinyamakuru bahita baburirwa irengero. Ibi bikimara kuba, abayobozi b’iki kinyamakuru, bwahise buhamagara inzego zishinzwe umutekano, gusa ngo mbere y’uko aba bagizi ba nabi bagaba ibitero bari baburiwe ko bashobora kugirirwa nabi. Aya mabuye […]
Julien Mette yemeza ko Rayon Sports ifite abayobozi b’iterabwoba

Umufaransa wohoze atoza ikipe ya Rayon Sports bakaza gutandukana mu minsi yashize, Julien Mette yemeza ko iyi kipe ifite abayobozi badashoboye kandi biterabwoba ryo ku rwego rwo hejuru. Uyu mutoza yatangaje ibi ubwo yaganiraga na BB Kigali mu kiganiro kirambuye cyagarukaga ku rugendo rwe muri Rayon Sports. Julien Mette atangaza ko muri Rayon Sports ibintu […]
SADC: Babiri mu basirikare ba Afurika y’Epfo biciwe muri Congo abandi 20 barakomereka
Kuri uyu wa gatatu, ingabo za Afurika y’epfo zavuze ko zagabweho igitero cya rokete kuri kimwe mu birindiro byacyo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kiza guhitana abantu babiri abandi 20 barakomereka. Izi ngabo za Afrika y’epfo ziri muri congo mu rwego ku bungabunga amahoro, zoherejweyo n’umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo ‘SADC’ […]
Col. Kazarama yasobanuye impamvu atarasanga bagenzi be bo muri M23 ku rugamba
Col. Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa M23, yasobanuye ko kuba amaze igihe kirekire yararashwe ari yo ntandaro yatumye ageze iki gihe atarasanga bagenzi be ku rugamba. Kazarama uri mu bashinze uyu mutwe, ni umwe mu basirikare barenga 1000 bahoze muri uyu mutwe batongeye kwihuza na wo ubwo wuburaga imirwano n’Ingabo za Leta […]
RIB yafunze Gitifu w’Umurenge wa Nyange n’umukozi ushinzwe ubutaka
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze abayobozi Babiri bakurikiranweho gusaba no kwakira indonke ndetso no gukoresha inyandiko z’ibinyoma ku mitungo y’abaturage.” Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024 nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Muberantwari Reverien, Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero na Niyihaba Thomas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge […]
Kenya: Abadepite bemeje iyoherezwa ry’abasirikare gufasha abapolisi guhashya abigaragambya
Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, abadepite bemeje kohereza abasirikare mu Ngabo z’Igihugu cya Kenya hirya no hino mu gihugu kugira ngo bagarure umutekano nyuma y’imyigaragambyo ikomeje yaguyemo abantu. Inteko yatoye yemeza icyifuzo cy’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko, Kimani Ichung’wah nyuma y’amasaha make umunyamabanga wa minisiteri y’ingabo, Aden Duale, atangaje iyoherezwa rya KDF. Aba basirikare bazashyigikira […]
Haiti: Minisitiri w’Intebe yizeye kongera gufata igihugu mu biganza nyuma yo kuhagera kw’abapolisi ba Kenya
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 25 Kamena, Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Garry Conille, yemeje ko bagiye kongera kugenzura igihugu nyuma y’uko abapolisi ba Kenya basesekaye muri iki gihugu. Itsinda rya mbere ry’abapolisi ba Kenya ryageze mu murwa mukuru wa Haiti kugira ngo ritangire ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwari bumaze igihe butegerejwe muri iki gihugu […]
Yago yarezwe muri RIB

Munezero Rosine wiyita Bijou Dabijou ku mbuga nkoranyambaga yareze Yago Pon Dat muri RIB bahoze bakundana amushinja kumukangisha gusebanya no kumukoreshaho ibikangisho. Dabijou yamaze kurega Yago Pon Dat mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, asaba ko yahabwa ubutabera. Mu ibaruwa ifunguye yerekana ko Dabijou yagejeje ikirego muri RIB kikakirwa ku itariki 3 Kamena 2024 aho yashinjaga […]
Isomo Congo ikwiye kwigira ku Rwanda mu mboni za Col Kazarama wahoze avugira M23
Col Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa M23, asanga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye kwigira ku Rwanda kugira ngo abayituye babashe kugera ku bumwe n’ubwiyunge. Kazarama uri mu batangije M23 yabitangarije mu kiganiro cyihariye cya kabiri aheruka kugirana na BWIZA TV. Muri iki kiganiro yavuye imuzi amakimbirane n’ihangana rishingiye ku moko ryagiye […]
Nigeria: Hadutse Icyorezo cya Cholera gikomeje kwica benshi
Mu gihugu cya Nigeria hakomeje kugaragara umubare munini w’abicwa n’indwara ya Cholera, kuva mu byumweru bibiri bishize habarurwa abanduye basaga 579 mu gihe 29 bamaze gupfa bishwe n’iki cyorezo. Kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena 2024, nibwo komiseri ushinzwe ubuzima mu mujyi wa Lagos, Prof. Akin Abayomi yabwiye itangazamakuru ko hari abantu benshi bishwe […]
Davido yakoze ubukwe – Amafoto

Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido mu muziki yakoze ubukwe bw’agatangaza we n’umugore Chioma bamaranye igihe babana nk’umugore n’umugabo. Ku wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024 nibwo Davido na Chioma bakoze ibirori by’akataraboneka byitabiriwe n’ibikomerezwa mu ngeri zitandukanye. Ubu kwe bwaranzwe n’umutekano wo ku rwego rwo hejuru bwagaragayemo ibyamamare bitandukanye ndetse n’abayobozi bakomeye […]
Abarimu n’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Senegal basuye RDF

Kuri uyu wa Kabiri, abarimu n’abanyeshuri 26 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Senegal basuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Bakiriwe mu izina ry’Umugaba Mukuru wa RDF, n’Umuvugizi w’ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga wabasobanuriye urugendo rwo guhindura RDF n’umutekano mu karere. Izi ntumwa zigizwe n’abanyeshuri bo muri Senegal, Maroc, Mauritania, Camerun, Tchad, Togo, […]
Abapfiriye mu myigaragambyo yo muri Kenya bamaze kuba 13
Abantu 13 muri Kenya ni bo bimaze kumenyekana ko bapfuye barashwe n’abapolisi ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro mu gihugu. Abaganga bemewe batangaje ko uwo mubare ariwo umaze kugaragara ariko ko ushobora no kwiyongera. Ibi byabaye ubwo abo bigaragambyaga bageragezaga kwinjira ku ngufu mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko aho abadepite barimo batora kwemeza […]
Moscow: Umunyamakuru ushinjwa gukorera CIA aratangira kuburana nyuma y’umwaka afashwe
Umunyamakuru w’Umunyamerika, Evan Gershkovich, arashinjwa kuba intasi ya CIA kandi afungiye muri gereza y’i Moscou ubu hashize umwaka urenga. Ashobora gufungwa imyaka 20, keretse aramutse arokowe no guhinduranya imfungwa ku munota wa nyuma. Intambara y’u Burusiya muri Ukraine yari imaze hafi umwaka umwe ubwo Evan Gershkovich yageraga i Yekaterinburg, mu nsi y’imisozi ya Ural, ku […]
APR FC yaba yasinyishije umukinnyi kabuhariye mu kugurisha imikino
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yaba yamaze gusinyisha undi mukinnyi mushya ukomoka muri Ghana, Richmond Lamptey kabuhariwe mu kugurisha imikino ndetse no kugena uko imikino iri bugende ibi ibizwi nka ‘Match Fixing’ mu ndimi z’amahanga. Richmond Lamptey w’imyaka 27 y’amavuko asazwe akina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira mu ikipe ya Asante Kotoko S.C […]
Iburengerazuba: Hacukurwa hagati ya toni 1000 na 2000 z’amabuye y’agaciro ku mwaka
Mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange, imibare igaragaza ko mu mwaka umwe, nibura umusaruro uboneka w’amabuye y’agaciro uri hagati ya toni 1,000 na 2,000 ku mwaka . Mu mwaka wa 2022/23 wonyine, hacukuwe toni 1,967.5, muri uyu musaruro, umwinshi ukaba waravuye mu Karere ka Rutsiro, nka kamwe kiganjemo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro […]
Abasirikare 20 n’umusivili umwe biciwe mu burengerazuba bwa Niger
Intagondwa za kiyisilamu zishe abasirikare 20 n’umusivili umwe mu burengerazuba bwa Niger, nk’uko byemezwa na ministeri y’ingabo muri icyo gihugu nyuma y’iminsi micye hashimuswe Perefe wa Bilma. Itangazo rya ministeri y’ingabo ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu rivuga ko ingabo z’igihugu zagabweho igitero hafi y’umudugudu wa Tassia. Abandi bantu icyenda bakomerekeye muri icyo gitero. Leta ivuga ko […]